21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bari barasesenguye kandi bamenya neza ukuri k’ubutumwa bwiza kandi batsindaga

biboroheye inyigisho z’ubucurabwenge n’iza politiki zigishwaga mu mashuri ndetse

n’abanyacyubahiro b’i Roma.” 258

Umusaruro w’izo mpaka wabaye uw’uko umwami wa Suwede yemeye ukwizera

kw’Abaporotesitanti, kandi nyuma y’igihe gito, inteko ishinga amategeko nayo ivuga ko

ishigikiye uko kwizera. Olaf Petri yari yarasobanuye Isezerano Rishya mu rurimi rwo muri

Suwede maze kubw’icyifuzo cy’umwami, abo bavandimwe bombi batangira gusobanura

Bibiliya yose. Bityo, buba ubwa mbere abaturage bo muri Suwede maze babona ijambo

ry’Imana mu rurimi rwabo rwa kavukire. Inama nkuru y’igihugu yategetse ko mu gihugu

hose, abagabura b’ubutumwa bwiza bakwiriye gusobanura Ibyanditswe Byera kandi ko mu

mashuri abana bose bagomba kwigishwa gusoma Bibiliya.

Umucyo w’agatangaza w’ubutumwa bwiza wirukanye bidasuburwaho umwijima

w’ubujiji n’imigenzo. Igihugu kibonye umudendezo gikize ikandamiza rya Roma, gishobora

kugera ku rugero ruhanitse no gukomera kitari cyarigeze kigeraho mbere. Igihugu cya Suwedi

gihinduka kimwe mu bihome by’Ubuporotesitanti. Nyuma y’icyo gihe hashize imyaka ijana,

ubwo hariho akaga gakomeye, iki gihugu gito kandi cyari gifite intege nke muri icyo gihe,

nicyo cyagize ubutwari mu bindi bihugu by’Uburayi, maze gifasha Ubudage mu ntambara

ikomeye yamaze imyaka mirongo itatu. Uburayi bw’amajyaruguru bwose, bwasaga

n’ubugiye gusubira munsi y’igitugu cy’ubutegetsi bwa Roma. Ingabo za Suwede ni zo

zashoboje Abadage gutsimbura abayoboke ba Papa, bituma abaporotestanti babona agahenge-

- baba abakomoka kuri Kaluvini n’abakomoka kuri Luteri — ndetse no kugarura umudendezo

wo gukurikiza umutimanama mu bihugu byari byaremeye inyigisho z’Ubugorozi.

176

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!