21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

no kumenya kuvuga neza, naho nk’uko Melanchthon yari ameze, Laurentius yari umuhanga,

akagira gutuza no gutekereza cyane. Bombi bari bafite imico myiza, bafite ubumenyi

bukomeye mu by’iyobokamana kandi barangwa n’ubutwari budacogora mu kwamamaza

ukuri. Ntibabuze kurwanywa n’abo mu ruhande rwa Papa. Abapadiri b’abagatolika

bahagurukije abaturage bajijwe kandi bakurikiza imigenzo. Incuro nyinshi Olaf Petri yagiye

yibasirwa n’imbaga y’abantu, kandi akenshi akabacika benda kumuhitana. Ariko, abo

Bagorozi bakundwaga kandi bakarindwa n’umwami.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’itorero ry’i Roma, abantu bari barazahajwe n’ubukene kandi

barakandamijwe. Nta Byanditswe Byera bagiraga, kandi kubera kugira idini ishingiye ku

bimenyetso bisanzwe no ku mihango bitagezaga umucyo ku bantu, basubiraga mu myizerere

ishingiye ku migenzo n’imihango ya gipagani by’abakurambere babo bari abapagani. Igihugu

cyari kigabanyijwemo amatsinda atandukanye ahanganye kandi amakimbirane yayo

atarahwemaga yongeraga ubukene bukabije mu bantu bose. Umwami yiyemeza kuvugurura

Leta n’itorero maze yakira neza abo bafasha bari bafite ubushobozi mu rugamba rwo

kurwanya Roma.

Ubwo Olaf Petri yari imbere y’umwami n’abantu bakomeye bo mu gihugu cya Suwedi,

mu buryo bwa gihanga, yashyigikiye amahame kwizera kuvuguruwe gushingiyeho

ahanganye n’abahanga bakomeye ba Roma. Yavuze ko inyigisho z’abapadiri zigomba

kwemerwa gusa igihe cyose zihuje n’Ibyanditswe Byera; kandi ko amahame shingiro yo

kwizera yanditswe muri Bibiliya mu buryo bwumvikana kandi bworoshye ku buryo abantu

bose bashobora kuyasobanukirwa. Kristo yaravuze ati : “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni

iby’Iyantumye,” 255 kandi na Pawulo yavuze ko nihagira ubwiriza ubundi butumwa butari

ubwo yari yarakiriye, uwo muntu akwiriye kuvumwa. 256 Uwo mugorozi yaje kuvuga ati:

“None se bishoboka bite ko abantu batinyuka kwihangira inyigisho zabo zihuje n’irari ryabo,

maze bakazihatira abantu nk’aho ari ibintu bya ngombwa bihesha agakiza? 257” Yerekanye

ko amateka itorero rica nta gaciro afite igihe cyose arwanya amategeko y’Imana, maze

ashikama ku ihame ry’ingenzi rya Giporotesitanti rivuga riti: “Bibiliya, kandi Bibiliya

yonyine” ni yo shingiro ryo kwizera n’imikorere.

Nubwo izo mpaka zabereye ahantu hagaragara ko ari hato, zitwereka “imiterere y’abantu

bari bagize ingabo z’Abagarozi. Ntabwo bari abantu batize, babiba amacakubiri kandi bajya

impaka basakuza, ibirambu, bari abantu bize ijambo ry’Imana kandi bari bazi neza uburyo

bwo gukoresha intwaro Bibiliya yabahaga. Urebye ku rwego rw’ubuhanga, ni bo bari ku

mwanya wa mbere mu gihe cyabo. Iyo twitegereje ahantu harangwaga ubwenge hakomeye

nka Wittenberg na Zurich, ndetse n’amazina y’abantu b’ibyamamare nka Luteri,

Melanchthoni, Zwingli na Oecolampadius, twibwira ko bari abayobozi b’ubugorozi kandi

ubusanzwe tubazi ho imbaraga zitangaje n’ubuhanga buhanitse. Nyamara abari babungirije

ntibari bageze ku rugero rwabo. Reka tugaruke mu gihugu cya Suwede maze turebe amazina

y’abantu baciye bugufi nka Olaf na Laurentius Petri- duhere ku bakuru tugana ku bigishwa

babo- mbese tubona iki? . . . Tubona intiti ndetse n’abaminuje mu by’iyobokamana; abantu

175

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!