21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

babaga ari abagabo; naho baba abagore bagahambwa bakiri bazima. Abantu ibihumbi byinshi

bashiriye ku icumu mu gihe cy’ingoma ya Charles n’iya Filipo wa II.

Umunsi umwe, abagize umuryango umwe bose bazanwe imbere y’abacamanza, maze

babarega ko utajya mu misa ahubwo usengera mu rugo. Ubwo umwana muto muri bo

yabazwaga ibyo bakorera mu rwiherero, uwo mwana w’umuhungu yarasubije ati:

“Turapfukama, maze tugasenga Imana ngo imurikire intekerezo zacu kandi itubabarire ibyaha

byacu. Dusengera umwami wacu kugira ngo ubwami bwe bugire amahoro n’uburumbuke

kandi imuhe n’ubuzima bwiza. Dusabira abacamanza bacu ngo Imana ibarinde.” 253 Iryo

jambo ryakoze ku mitima ya bamwe mu bacamanza, nyamara ntibyabujije ko se w’uwo

mwana n’umwe mu bahungu be bacirwa urubanza rwo gutwikwa.

Uburakari bukaze bw’abatotezaga bwanganaga n’ukwizera kw’abahorwaga ukwizera

kwabo. Si abagabo gusa ahubwo abagore n’abakobwa nabo berekanaga ubutwari budasubira

inyuma. “Abagore bahagararaga iruhande rw’inkingi ihambiriyeho abagabo babo, kandi igihe

umugabo yabaga ari gushya yihanganira umuriro, umugore we yamwongoreraga amagambo

yo kumuhumuriza cyangwa akamuririmbira Zaburi yo kumukomeza.” “Abakobwa b’inkumi

baryamaga mu mva bagiye guhambwamo ari bazima nk’abari kwinjira mucyumba basanzwe

bararamo; cyangwa bakajyanwa ku mambo no gutwikwa bambaye imyambaro yabo myiza

cyane nk’abagiye mu birori by’ubukwe bwabo.” 254

Nk’uko byagenze mu gihe ubupagani bwashakaga kurimbura ubutumwa bwiza, amaraso

y’Abakristo yari imbuto. Itotezwa ryatumye umubare w’abahamya b’ukuri wiyongera. Uko

umwaka utashye, umwami yarushagaho kurakazwa no kutava ku izima kw’abantu maze

akomeza umurimo we wo kubica urupfu rubi, ariko biba iby’ubusa. Biyobowe na William

wakomokaga ahitwaga Orange, amaherezo Impinduramatwara yaje kugeza Ubuholandi ku

kugira umudendezo wo gusenga Imana.

Mu misozi y’i Piyemo (Piedmond), mu bibaya byo mu Bufaransa no ku nkengero

z’Ubuholandi, iterambere ry’ubutumwa bwiza ryatewe n’imivu y’amaraso y’abigishwa

babwo. Ariko mu bihugu by’amajyaruguru ho, ubutumwa bwiza bwahinjiye nta nkomyi.

Abanyeshuri bigaga i Wittenberg bari baragarutse mu gihugu cyabo, bazanye ukwizera

kuvuguruwe mu bihugu bya Sikandinaviya. Icapishwa ry’inyandiko za Luteri naryo

ryakwirakwije umucyo. Abaturage bo mu majyaruguru, bari abantu boroheje kandi b’intwari

bazibukiriye gusaya mu bibi, ubwibone n’imigenzo y‘i Roma maze bakira ubutungane,

kwiyoroshya ndetse n’ukuri kwa Bibiliya guheshya ubugingo.

Uwitwa Tausen, wari umugorozi wo muri Denmark, yari umuhungu wabyawe

n’umuturage woroheje. Ubwo yari akiri muto, uwo mwana yagaragaweho kuzaba umuhanga.

Yagiraga inyota yo kwiga ariko ibyo ntibyamushobokera bitewe n’imibereho y’ababyeyi be,

maze yinjira mu kigo cy’abihaye Imana. Ari muri icyo kigo, imibereho ye iboneye ifatanyije

n’umwete we no kuba indahemuka kwe byatumye abayobozi be bamukunda cyane. Igenzura

yakorewe ryagaragaje ko afite impano zizamuhesha gukorera itorero neza mu gihe kizaza.

173

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!