21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

kandi bababaye bo ku isi. Yifuzaga cyane kubacungura bose. Nyamara nta nubwo ikiganza

cye cyari gukuraho imibabaro myinshi y’abantu. Abantu bake ni bo gusa bashakaga Isoko

imwe rukumbi bari bafite yo gukuraho ubufasha. Yari afite ubushake bwo kwitanga agapfa

kugira ngo abegereze agakiza ; nyamara bake gusa ni bo bamusanze kugira ngo babone

ubugingo.

Nimurebe Umwami w’ijuru abogoza amarira! Umwana w’Imana Ihoraho ahagaritse

umutima, acuritse umutwe ashenguwe n’intimba! Ibyo byatumye ijuru ryose rigwa mu

kayubi. Iyo shusho mbi iduhishurira ububi bukabije bw’icyaha; itwereka ukuntu gukiza

abanyabyaha ingaruka zo kugomera amategeko y’Imana bigoye yemwe no kuri

Nyir’ubushobozi butagerwa. Yesu yitegereje abazaba batuye ku isi mu gihe giheruka,

yabonye isi izaba iri mu gishuko gisa n’icyateje Yerusalemu kurimbuka.

Icyaha gikomeye Abayahudi bakoze ni ukwanga kwemera Kristo. Icyaha gikomeye

Abakristo bazakora ni ukwanga kumvira amategeko y’Imana kandi ari yo rufatiro

rw’ubuyobozi bwayo mu ijuru no ku isi. Amahame ya Yahwe azasuzugurwa kandi ahindurwe

ubusa. Abantu miliyoni nyinshi bari mu bubata bw’icyaha bakaba ari inkoreragahato za

Satani, baciriwe urubanza rwo gupfa urupfu rwa kabiri, bazanga gutegera amatwi amagambo

y’ukuri mu gihe bazayabwirwamo. Mbega ubuhumyi buteye ubwoba ! Mbega ubupfapfa!

Mu minsi ibiri yabanjirije Pasika, igihe Kristo yari yaravuye mu ngoro y’Imana bwa

nyuma amaze kwamagana uburyarya bw’abayobozi b’Abayuda, yasubiye ku musozi

w’imyelayo ari kumwe n’abigishwa be maze yicarana na bo ku gacuri kariho ibyatsi kari

kitegeye umujyi. Yongeye kwitegereza inkuta zawo, iminara yawo, ndetse n’amazu

arimbishijwe cyane yari awurimo. Yongeye kwitegereza Urusengero abona uburyo ubwiza

bwarwo bwabengeranaga, rukaba ari rwo rwari ikamba ry’ubwiza ryari ritatse uwo musozi

muziranenge.

Mu myaka igihumbi yari ishize, umunyazaburi yari yaranditse yogeza uko Imana yakunze

Isiraheli maze inzu nziranenge yari ihubatswe iyigira ahantu hayo ho gutura agira ati : « Kandi

i Salemu ni ho hema ryayo, i Siyoni ni ho buturo bwayo.» « Itoranya umuryango wa Yuda,

umusozi Siyoni yakunze. Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk’ijuru, nk’isi yashimangiye

iteka ». Zaburi 76:2; 78:68,69.

Ingoro y’Imana yubatswe bwa mbere yari yarubatswe mu gihe hariho ubukungu kurenza

ibindi bihe byose byaranze amateka ya Isiraheli. Umwami Dawidi yari yarahunikishije

ubutunzi bwinshi bwo kubaka iyo ngoro, kandi ibyitegererezo bagendeyeho bayubaka bari

barabikoze bayobowe na Mwuka w’Imana. 1 Ngoma 28:12,19. Salomo, umwami warushije

abami ba Isiraheli bose ubwenge, ni we wari yararangije uwo murimo w’inyubako. Iyo ngoro

yarushaga ubwiza inyubako zose zari zarigeze kubakwa ku isi. Nyamara, Uwiteka yari

yaravugiye mu muhanuzi Hagayi ibyerekeye ingoro ya kabiri ati « Ubwiza bw’iyi nzu bwo

hanyuma buzaruta ubwa mbere.” “Kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi,

10

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!