21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

hirya no hino akora ibyiza. Ariko iyo shusho y’inyuma y’ubuziranenge, akenshi yabaga

ihishwemo imigambi mibisha kandi y’ubwicanyi. Ihame ry’ingenzi bagenderagaho ryari uko

iyo umusozo mwiza ugezweho, inzira zanyuzwemo ntacyo zitwaye. Kubw’iri hame

bakurikizaga, ntabwo kubeshya, kurahira ibinyoma no kwica byari ibyaha bibabarirwa gusa,

ahubwo byari bitegetswe gukorwa mu gihe cyose bifitiye itorero inyungu. Binyuze mu buryo

bwinshi bwo kwiyoberanya, Abayezuwiti bakoraga uko bashoboye bagacengera mu myanya

y’ubutegetsi kugeza n’ubwo bazamutse bakaba abajyanama b’abami, kandi bagatunganya

imiyoborere y’ibihugu. Bigiraga abagaragu kugira ngo babone uko baneka ba shebuja.

Bashinze amashuri y’abana b’ibikomangoma n’abakomeye, amashuri y’abana ba rubanda

rwa giseseka maze bagatoza abana b’Abaporotesitanti kubahiriza imigenzo y’ubupapa.

Bakoreshaga uburyo bwose bwo gutera urujijo mu ntekerezo no gutwara intekerezo, bityo

umudendezo ababyeyi bari baraharaniye bakemera no kumenerwa amaraso uba uhinduwe

ubusa n’abana babo. Abayezuwiti bakwirakwiye mu Burayi mu buryo bwihuse, kandi aho

bajyaga hose ubupapa bwarabyukaga.

Ku bwo kubaha ubushobozi burushijeho, hatanzwe itegeko risubizaho urukiko rukomeye

rucira imanza abatemera amahame y’itorero gatolika. Nubwo muri rusange urwo rukiko

rwangwaga urunuka ndetse no mu bihugu by’abagatorika, rwongeye gushyirwaho n’abatware

bakorera papa, kandi amahano y’indengakamere atakorerwa ahagaragara yongera kujya

akorerwa muri za kasho zo mu rwihisho. Mu bihugu byinshi, abantu ibihumbagiza, bakuwe

mu myanya y’icyubahiro mu bihugu kandi bubashywe na rubanda nk’abantu

b’inyangamugayo, abakomeye, intiti n’abize amashuri menshi, abapasitoro b’imbonera kandi

bitanze, abantu bakunda igihugu kandi b’abanyamuhati, abanyabwenge, abahanzi b’abahanga

n’abanyabukorokori bafite impano zitangaje baricwaga cyangwa bikaba ngombwa ko

bahungira mu bindi bihugu.

Ubwo nibwo buryo Roma yakoresheje kugira ngo izimye umucyo w’Ubugorozi, ikure

Bibiliya mu bantu maze ubujiji n’imigenzo byo mu Gihe cy’Umwijima byongere guhabwa

intebe. Ariko kubw’imigisha y’Imana no kwitangira umurimo kw’abantu b’inyangamugayo

yari yarahagurukije gusimbura Luteri, ntabwo Ubuporotesitanti bwasenyutse. Ntabwo

Ubuporotesitanti bwakuye imbaraga zabwo ku gukundwa no gushyigikirwa

n’ibikomangoma. Ibihugu bito cyane, ibihugu byoroheje by’ibinyantegenke nibyo byabaye

ibihome bibukingira. Ubwo umujyi wa Geneve muto cyane wari uzengurutswe n’abanzi

bakomeye bacuraga umugambi wo kuwurimbura; igihugu cy’Ubuholandi, aho gikora ku

nyanja yo mu Majyaruguru, kikaba cyari gihanganye no kotswa igitutu na Esipanye yari

ubwami bukomeye kandi bukungahaye kurusha ubundi bwose, nibwo Suwede yari ikennye

kandi ifite imbaraga nke yagejeje Ubugorozi ku nsinzi.

Kaluvini yakoreye i Geneve mu gihe cy’imyaka igera kuri mirongo itatu, abanza

kuhahanga itorero rikurikiza Bibiliya, maze akurikizaho guteza imbere Ubugorozi mu bindi

bihugu by’Uburayi. Nk’umuntu wayobara abandi, ntabwo ibyo yakoraga cyangwa inyigisho

ze byaburagamo amakosa no kwibeshya. Ariko yari igikoresho mu kumenyekanisha ukuri

169

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!