21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

abashije gucika abari mu nama. Ariko haje abacamanza bari kumwe n’abasirikare bitwaje

intwaro maze baramukiza. Bibaye mu gitondo cya kare cy’umunsi wakurikiyeho, Farel n’uwo

bari kumwe baraherekejwe babambutsa ikiyaga babageza ahantu hari umutekano. Uko ni ko

umuhati we wa mbere wo kubwiriza ubutumwa i Geneve warangiye.

Ku nshuro ya kabiri, hatoranyijwe igikoresho cyoroheje. Hari umusore wagaragaraga ko

acishije make ku buryo atanakiriwe neza n’abari incuti z’Ubugorozi. Ariko se umusore

nk’uwo yabashaga gukora ahantu Farel yari yaramaganwe? Ni mu buhe buryo umusore wari

ufite ubutwari n’ubunararibonye buke yajyaga gutsinda imiraba uwari umunyambaraga

ukomeye n’intwari kumurusha yari yarahunze? “Si ku bw’amaboko, kandi si ku bw’imbaraga,

ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” 247 “Ahubwo Imana

yatoranyije abaswa bo mu isi, ngo ikoze isoni abanyabwenge: kandi yatoranyije ibinyantege

nke byo mu isi, ngo ikoze isoni ibikomeye.” “Kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu

ubwenge; kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.” 248

Froment yatangiye umurimo we ari umwarimu w’ishuri. Ukuri yigishaga abana mu ishuri

bagusubiragamo bari iwabo. Bidatinze ababyeyi bagiye baza kumva uko Bibiliya isobanurwa

kugeza ubwo icyumba cy’ishuri cyuzuraga abantu benshi baje kumutega amatwi batuje.

Isezerano Rishya n’izindi nyandiko byatangirwaga ubuntu kandi byageraga ku bantu benshi

batatinyukaga kujya gutega amatwi izo nyigisho nshya ku mugaragaro. Nyamara hashize

igihe gito gusa, Froment nawe yarahunze nyamara inyigisho yari yarigishije zari zashinze

imizi mu ntekerezo z’abantu. Ubugorozi bwari bwaramaze gushinga imizi, maze bukomeza

gukomera no kwaguka. Ababwiriza bajyaga bahagaruka maze bitewe n’umurimo wabo

amaherezo uburyo bwo gusenga bwa giporotesitanti bushinga imizi i Geneve.

Ubwo Calvin (Kaluvini) yinjiraga mu mujyi wa Geneve nyuma yo kugenda ahantu henshi

no guhura n’ingorane nyinshi, yasanze uwo mujyi waramaze kwemera Ubugorozi. Igihe yari

mu nzira yerekeje i Basel avuye gusura bwa nyuma aho yavukiye, yasanze iyo nzira ya bugufi

irimo ingabo z’umwami Karoli wa V (Charles V) maze biba ngombwa ko anyura inzira

ikikiye ntinyure i Geneve.

Muri uko gusura Farel yabashije kubona ukuboko kw’Imana. Nubwo Geneve yari

yaremeye ukwizera kuvuguruwe, hari hakiri umurimo ukomeye ugomba kuhakorwa. Ntabwo

abantu biyegurira Imana nk’itsinda rigari ry’abantu ahubwo biba kuri buri muntu ku giti cye.

Umurimo wo kugirwa mushya ugomba kugezwa mu mutima no mu ntekerezo

kubw’imbaraga ya Mwuka Muziranenge, atari kubw’amategeko yashyizweho n’inama

z’abantu. Nubwo abaturage b’i Geneve bari baranze ubuyobozi bw’i Roma, ntabwo bari

biteguye gucika ku ngeso zari zarashinze imizi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Roma. Gushyiraho

amahame atunganye y’ubutumwa bwiza ndetse no gutegurira abo bantu gukora umurimo

Imana yari ibahamagariye ntibyari byoroshye.

Farel yari yiringiye ko Kaluvini yaba umuntu bashobora gufatanya muri uyu murimo. Mu

izina ry’Imana, yarahije uwo yarahije uwo muvugabutumwa wari ukiri muto ko yaguma i

167

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!