21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

kuba mu buhungiro kwe, imbaraga ze yazikoresheje yamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu

yavukiyemo. Yamaze igihe kirekire abwiriza mu baturage b’igihugu cye hafi y’urubibi aho

yari maso yitegereza urugamba kandi agafasha abantu kubw’amagambo ye atera ubutwari

n’inama ze. Kubwo gufashwa n’izindi mpunzi, inyandiko z’abagorozi b’Abadage

zasobanuwe mu rurimi rw’Igifaransa, kandi izo nyandiko ndetse na Bibiliya y’Igifaransa

bisohoka mu macapiro ari byinshi. Ibyo bitabo byagurishijwe n’ababwiririshabutumwa

ibitabo mu Bufaransa ari byinshi. Ababwiririshabutumwa ibitabo babihabwaga ku giciro gito

maze inyungu bakuragamo ikabafasha gukomeza gukora uwo murimo.

Farel yatangiye umurimo we mu Busuwisi yiyambitse umwambaro w’umwarimu

woroheje cyane. Yagiye mu karere ka kure maze yitangira kwigisha abana. Uretse inyigisho

zisanzwe yabagezagaho, yanakoranye ubushishozi maze atangira kujya abigisha ukuri kwa

Bibiliya yiringira ko azashobora kugera ku babyeyi akoresheje abana. Hari bamwe bemeye

ukuri yigishaga, ariko abapadiri barakomeje baza guhagarika umurimo we, maze bahagurutsa

abaturage babaswe no gukurikiza imigenzo kugira ngo bawurwanye. Abapadiri babwiye

abantu bati: “Buriya butumwa ntibushobora kuba ubutumwa bwiza bwa Kristo, kubera ko

kububwiriza bitazana amahoro ahubwo biteza intambara.” 246 Nk’uko byagenze ku bigishwa

ba mbere, iyo Farel yarenganyirizwaga mu mujyi umwe yahungiraga mu wundi. Yagendaga

n’amaguru ava mu mudugudu umwe ajya mu wundi, akava mu mujyi umwe ajya mu wundi,

akihanganira inzara, imbeho n’umunaniro kandi aho yajyaga hose ubuzima bwe bwabaga buri

mu kaga. Yabwiririzaga mu masoko, mu nsengero, ndetse rimwe na rimwe akabwiririza kuri

ruhimbi muri za katederali. Rimwe na rimwe yasangaga urusengero rurimo ubusa nta bantu

baje kumwumva, incuro nyinshi ibibwirizwa bye byarogowaga n’urusaku rw’abantu, no

kumukwena maze bakamukurubana bakamukura ku ruhimbi. Incuro nyinshi yagiye afatwa

n’abaturage bakamukubita kugeza yenda kuvamo umwuka nyamara yakomeje gukora

umurimo we. Nubwo yanzwe kenshi, ntibyamubuzaga kwihangana akagaruka aho yagiriwe

nabi, akabona imidugudu n’imijyi byahoze ari ibihome by’ubupapa bikingurira inzugi

ubutumwa bwiza. Bidatinze, ya paruwasi imwe nto yari yaratangiriyeho umurimo we yaje

kwemera ukwizera kuvuguruwe. Umujyi wa Morat n’uwa Neuchâtel nayo yitandukanyije

n’imigenzo y’itorero ry’i Roma maze mu nsengero zaho bakuramo amashusho yarimo.

Farel yari yaramaze igihe kirekire yifuza kuzamura ibendera ry’Ubuporotesitanti i Geneve

(Umurwa w’Ubusuwisi). Yibwiraga ko uwo mujyi uramutse uyobotse Ubuporotesitanti waba

ihuriro ry’Ubugorozi mu Bufaransa, mu Busuwisi n’Ubutaliyani. Kubera uwo mugambi yari

afite imbere ye, yari yarakomeje gukora imirimo ye kugeza ubwo imijyi myinshi n’imidugudu

bihakikije biyobotse Ubuporotesitanti. Hanyuma yinjiye i Geneve aherekejwe n’umuntu

umwe, ariko yemererwa kuhabwiriza ibibwirizwa bibiri gusa. Abapadiri bagerageje

kumutereza ubutegetsi ngo bumufatire ibyemezo ariko biba iby’ubusa, maze

baramuhamagarira kwitaba inama y’abepisikopi. Baje muri iyo nama bitwaje imbunda

zihishe mu makanzu yabo kuko bari biyemeje kumwica. Hanze y’icyumba cy’inama hari

hateraniye abantu barakaye, bitwaje inkoni n’inkota kugira ngo baze kumuhitana naramuka

166

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!