21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Urwo rugendo rwasaga n’urwo kwibuka “isakaramento ritagatifu,” nk’igikorwa cyo

guhanagura igitutsi abaporotesitanti batutse misa. Ariko inyuma y’uwo mwiyerekano hari

hihishe umugambi mubisha. Igihe bageraga imbere y’inzu y’umuyoboke wa Luteri, wa

mugambanyi yabahaga ikimenyetso ariko nta jambo rivuzwe. Ba bantu bakurikiranye

barahagaze, hakagira abinjira mu nzu maze abo muri uwo muryango bose bakabasohora

bakabambika umunyururu bityo bagakomeza gushaka abandi. Nta nzu n’imwe banyuragaho,

yaba nto cyangwa nini, ndetse n’amashuri makuru ya Kaminuza ya Paris. . . Morin

yahindishije umujyi wose umushyitsi. . . Cyari igihe giteye ubwoba.” 238

Abafatwaga bicwaga urubozo, hagategekwa ko bagabanya ubukana bw’umuriro kugira

ngo umubabaro wabo umare igihe kirekire. Nyamara bapfuye ari abaneshi. Ugushikama

kwabo ntikwanyeganyejwe kandi amahoro yabo ntiyahungabanye. Kubera ko ababatotezaga

batashoboraga gukuraho ugushikama kwabo kudadohoka, ni bo bumvise batsinzwe. “Imambo

zo gutwikiraho abantu zakwirakwijwe mu mpande zose z’umujyi wa Paris maze mu minsi

myinshi yagiye ikurikirana bakajya bazibatwikiraho, umugambi wabyo ari ugutinyisha ibyo

bitaga ubuhakanyi. Nyamara amaherezo inyungu yakomeje kuba ku butumwa bwiza. Abatuye

umujyi wa Paris bose bashoboye kubona uko ibitekerezo bishya bihindura abantu ukundi. Nta

ruhimbi (aritari) rwariho ruhwanye n’inkingi yatwikirwagaho abaziraga kwizera kwabo.

Ibyishimo byarabagiranaga mu maso h’abo bantu igihe bajyanwaga aho bari butwikirwe,

ubutwari bagaragazaga igihe babaga abahagaze mu birimi by’umuriro bikaze, uko

bababariraga ababagirira nabi, akenshi byatumaga uburakari bw’ababatoteza buhinduka

impuhwe, urwango rugahindukamo urukundo maze bakavuga bashize amanga bashyigikira

ubutumwa bwiza.” 239

Abapadiri bari bagamije gutuma uburakari bw’abaturage bukomeza kuba bwinshi maze

bakwirakwiza inyandiko z’ibirego bikabije baregaga Abaporotesitanti. Babaregaga

ubugambanyi bwo gushaka kurimbura Abagatolika, guhirika ubutegetsi no kwica umwami.

Nta gihamya na gito bari bafite gishyigikira ibyo birego. Nyamara ubwo buhanuzi

bw’ibinyoma bwagombaga gusohora mu bundi buryo butandukanye cyane n’ubwo, kandi

binaturutse ku zindi mpamvu zihabanye n’izo. Ubugome bukomeye abagatolika bagiriraga

Abaporotesitanti b’inziramakemwa bwuzuye igipimo cy’ingororano yabo bityo mu binyejana

byakurikiyeho ubwo bugome bubazanira ibyago bari baravuze mbere ko bizaba ku mwami,

ku butegetsi bwe ndetse no ku baturage be. Nyamara uko kurimbuka kwazanywe n’abapagani

ndetse n’abayoboke ba Papa ubwabo. Ntabwo kwaduka k’ubuporotesitanti ari byo byateje

akaga gakomeye Ubufaransa nyuma y’imyaka magana atatu yakurikiyeho, ahubwo katejwe

no gushaka kubukuraho burundu.

Urwikekwe, kutizerana ndetse n’ubwoba noneho byakwiriye mu nzego zose z’abaturage.

Muri uko gukangarana kwari rusange, biboneye uburyo inyigisho za Luteri zacengeye mu

ntekerezo z’abantu bo mu rwego rwo hejuru mu myigire, mu kugira ijambo mu bantu ndetse

no kugira imico itunganye rwose. Mu buryo butunguranye, abari mu myanya ikomeye mu

butegetsi kandi y’icyubahiro bayivuyemo. Abanyabukorikori, abakora mu macapiro, intiti,

162

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!