21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Aho hantu hitaruye hasomerwaga Bibiliya mu ijwi riranguruye kandi ikanasobanurwa.

Aho niho Abaporotesitanti bo mu Bufaransa bizihirije bwa mbere umuhango w’Ifunguro

ry’Umwami. Ababwirizabutumwa benshi b’indakemwa bakomotse muri iryo torero rito.

Kaluvini yongeye kugaruka i Paris. Yari ataratakaza ibyiringiro by’uko igihugu

cy’Ubufaransa kizemera Ubugorozi. Nyamara yaje gusanga hafi imiryango yose y’umurimo

ikinzwe. Kubwiriza ubutumwa bwiza kwari ugufata inzira yahuranyije igana ku mambo

ugatwikwa, maze amaherezo Kaluvini yiyemeza gufata inzira igana mu Budage. Akimara

kuva mu Bufaransa, nibwo inkubiri yadutse mu Baporotesitanti ku buryo iyo ajya kuhaguma

yagombaga guhitanwa no kurimbura kwatwaye rubanda rwinshi.

Abagorozi bo mu Bufaransa, mu gihe bifuzaga kubona amajyambere y’ubugorozi mu

gihugu cyabo nk’uko byari biri mu Budage no mu Busuwisi, biyemeje gufora umwambi

utyaye washoboraga gukangura igihugu cyose bakarwanya imigenzo ya Roma. Ku bw’uwo

mugambi, ibyapa byanditsweho amagambo anenga misa byamanitswe mu Bufaransa hose mu

ijoro rimwe. Ariko aho kugira ngo icyo gikorwa cyuzuye ishyaka kandi cyatekerejwe nabi

giteze imbere umurimo w’Ubugorozi, cyazaniye kurimbuka atari abagikwirakwije gusa

ahubwo n’incuti z’ukwizera kuvuguruwe zo mu Bufaransa hose. Icyo gikorwa cyahaye

abambari ba Roma ibyo bari barifuje igihe kirekire ari cyo mendeza yo gusaba ko abahakanyi

batsembwa nk’abantu bateza impagarara bakaba inkomyi ku mutekano w’ubwami ndetse no

ku mahoro y’igihugu.

Inyandiko imwe yamanitswe ku rugi rw’icyumba cyihariye cy’umwami bikozwe

n’umuntu utaramenyekanye niba yari incuti yahubutse ikabikora cyangwa niba yari umwanzi

wuzuye uburyarya. Ibi byateye umwami ubwoba bwinshi. Muri iyo nyandiko, imigenzo yari

imaze igihe kirekire yubahirizwa yarwanyijwe nta kubabarira. Uko gutinyuka kurimo

guhangara gushyira inyandiko ishishana ibwami byatumye umwami agira umujinya. Mu

gutangara kwe, yamaze igihe gito atengurwa atagira icyo avuga. Amaherezo uburakari bwe

bwamuteye kuvuga aya magambo ashishana ati: “Ntegetse ko abantu bose bakekwaho kuba

abayoboke ba Luteri bafatwa. Nzabarimbura bose.” 237

Itegeko ryashyizweho ikimenyetso. Umwami yari amaze kwiyemeza burundu kujya mu

ruhande rwa Roma.

Hahise hafatwa ingamba zo gufata abayoboke ba Luteri bose bari mu mujyi wa Paris.

Umuturage umwe w’umukene wari warayobotse ukwizera kw’abagorozi, akaba yari

yaramenyereye gutumira abizera mu biterane bya rwihishwa yarafashwe. Kubera

gukangishwa kwicwa bamutwitse, yategetswe kujyana intumwa za papa ku rugo rwa buri

Muporotesitanti utuye muri uwo mujyi. Yagize ubwoba yanga icyo gikorwa kibi bamusabye,

ariko amaherezo gutinya gutwikwa biramuganza maze yemera kugambanira bagenzi be.

Morin wari umugenzacyaha ari kumwe na wa muntu wafashwe, bari babanjirijwe n’imbaga

y’abantu bakikijwe n’imbaga y’abapadiri, abantu batwara imibavu, abihaye Imana

n’abasirikare banyuraga mu duhanda two mu mujyi bagenda buhoro buhoro kandi bacecetse.

161

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!