21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

n’aho umwuka w’ubugingo uvuye mu ijuru wahumekewe ku bantu. Kwirinda, ubutungane,

kugira gahunda ndetse no gukora byasimburaga ubusinzi, kuba ibyigenge, urugomo ndetse

n’ubunebwe.

Nyamara abayobozi bakuru b’itorero ntibicaye ngo be kugira icyo bakora. Umwami

yakomeje kwanga kubyivangamo ngo ahagarike uko kubwiriza, maze ba bayobozi bifashisha

rubanda. Nta nzira n’imwe itarakoreshejwe ngo bakangure ubwoba, urwikekwe ndetse

n’ubwaka by’abantu b’injiji n’abandi benshi cyane bizera iby’imigenzo. Kubera kuyoboka

mu buhumyi abigisha babo b’abanyabinyoma, nk’uko byabaye kuri Yerusalemu ya kera, abo

mu mujyi wa Paris ntibamenye igihe bagenderewemo ndetse n’ibyabahesha amahoro. Ijambo

ry’Imana ryabwirijwe muri uwo murwa mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko nubwo hari benshi

bemeye ubutumwa bwiza, umubare munini w’abaturage barabwanze. Faransisiko yari

yaragaragaje kutabogama ari kubw’inyungu ze bwite, maze abambari ba Papa bagera ku ntego

yabo yo kongera gusubira ku butware bwabo. Insengero zongeye gufungwa maze imambo zo

gutwikiraho abantu zongera gushingwa.

Kaluvini yari akiri i Paris akitegura imirimo azakora mu gihe kiri imbere akoresheje

kwiga, gutekereza kubyo yiga no gusenga ndetse akomeza gukwirakwiza umucyo. Ariko

amaherezo, urwikekwe rwaramwugarije. Abategetsi bafashe umwanzuro wo kumutwika.

Ubwo yari wenyine yiturije, nta gitekerezo afite cy’uko hari akaga kamwugarije, nibwo incuti

ze zaje ziruka ziza ku cyumba cye zimuzaniye inkuru y’uko abasirikare bari mu nzira baje

kumufata. Muri ako kanya bumvise umuntu ukomanga cyane ku rugi rwo hanze. Nta kanya

na gato ko guta kari kagihari. Bamwe mu ncuti ze babaye batindirije ba basirikare ku rugi mu

gihe abandi bafashaga wa mugorozi gucika amanukiye mu idirishya, maze mu buryo bwihuse

ahita yerekeza mu cyaro hanze y’umujyi. Yihishe mu kazu ka gikene k’umuhinzi wakundaga

ubugorozi, maze Kaluvini aza kwiyoberanya yambara imyambaro y’uwamucumbikiye, afata

isuka ayishyira ku rutugu, maze atangira urugendo rwe. Yagiye yerekeza mu majyepfo, maze

yongera kubona ubuhungiro aho mu karere k’igikomangomakazi Marigarita. 236

Aho yahamaze amezi make, afite umutekano arinzwe n’incuti ze zikomeye kandi nk’uko

yabikoraga mbere akajya yiga. Ariko kandi umutima we wari urangamiye kuvuga ubutumwa

mu Bufaransa, bityo rero ntiyashoboraga kumara igihe kirekire ntacyo akora. Amaze kubona

imiraba imaze guhosha, yashatse ahandi hantu hashya yakorera muri Poitiers. Aho hari

kaminuza kandi inyigisho nshya zari zarahakiranwe ibyishimo. Abantu bo mu nzego zose

bategeraga amatwi ubutumwa bwiza bishimye. Nta kuhabwiriza mu ruhame kwabayeho,

ariko Kaluvini yabumburiraga amagambo y’ubugingo buhoraho abantu bifuzaga kuyumva

haba mu rugo rw’umucamanza mukuru, haba mu icumbi yarimo, ndetse rimwe na rimwe

akigishiriza mu busitani aho abantu bateranira. Nyuma y’igihe runaka, uko abantu

barushagaho kwiyongera, babonye byaba byiza gushaka aho bajya bateranira inyuma

y’umujyi. Ubuvumo bwari mu kibaya kirekire aho ibitare n’ibiti byinshi byasaga

n’ibibatwikiriye, ni bwo bwahiswemo ngo bajye babuteraniramo. Amatsinda mato y’abantu

yavaga mu mujyi anyuze inzira zitandukanye maze akerekeza aho hantu.

160

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!