21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

rwibagiranye. Abahamya b’ukuri baravuze bati: “Natwe twiteguye gupfa gitwari, guhanze

amaso ku buzima bw’ahazaza.” 229

Mu gihe cy’itotezwa ryabereye i Meaux, abigisha b’ukwizera kuvuguruye bambuwe

uburenganzira bwabo bwo kubwiriza, maze bajya gukorera ahandi. Nyuma y’igihe gito

Lefevre yafashe inzira ajya mu Budage. Farel we yagarutse mu mujyi yavukiyemo wari mu

Burasirazuba bw’Ubufaransa kugira ngo yamamaze umucyo aho yarerewe. Inkuru

y’ibyaberaga i Meaux yari yarakwiriye hose bituma ukuri yigishanyaga umwete ashiritse

ubwoba kubona abagutega amatwi. Bidatinze abategetsi barahagurutse kugira ngo

bamucecekeshe, ndetse bamwirukana mu mujyi. Nubwo atashoboraga gukorera ku

mugaragaro, yambukaga ibibaya n’imidugudu, agenda abwiririza mu mazu no mu nzuri,

akajya yibera mu mashyamba no mu buvumo byajyaga bumutera ubwoba akiri umwana muto.

Imana yariho imutegurira kuzanyura mu bigeragezo bikomeye. Yaravuze ati: “Imisaraba,

gutotezwa ndetse n’imigambi bya Satani naburiwe mbere ntibyabuze kungeraho, ndetse

birankomereye cyane kuruta uko nagashoboye kubyihanganira, ariko Imana ni Data; yampaye

imbaraga kandi izahora iteka impa imbaraga nkeneye.” 230

Nk’uko byabaye mu gihe cy’intumwa, akarengane “ntikabereye ubutumwa bwiza

inkomyi, ahubwo kabushyize imbere.” 231 Birukanwe i Paris n’i Meaux, “abatatanye bagiye

hose, bamamaza Ijambo ry’Imana.” 232 Kandi uko ni ko umucyo washoboye kugera mu ntara

zose za kure z’Ubufaransa.

Imana yari igitegura abakozi bo kwagura umurimo wayo. Mu ishuri rimwe ryo mu

Bufaransa, habonetse umusore umwe witonda kandi w’umunyamahoro wahise agaragarwaho

no kuba umunyabwenge no kugira ubushishozi; kandi yagaragazwaga cyane n’imbaraga ze

z’ubwenge ndetse no kwitanga mu by’idini kimwe no kuba inziramakemwa mu mibereho ye.

Bidatinze ubuhanga bwe buhanitse ndetse no kwita ku masomo ye, byatumye aba ishema

ry’ishuri yigagaho, maze bituma abantu bagira icyizere ko Yohani Kaluvini azaba umwe mu

bantu b’intwari kandi bubashywe cyane bazarengera itorero. Ariko imirasire w’umucyo

mvajuru yahuranyije inkuta z’imitekerereze, ubucurabwenge n’inyigisho z’iyobokamana

ndetse n’imigenzo Kaluvini yari afungiraniwemo. Yumvise inyigisho nshya ahinda

umushyitsi, ntiyagira gushidikanya ko abayobye bakwiriye koko gutwikwa mu muriro

babashyiragamo. Nyamara yaje kwibona ahanganye n’ibyo bitaga ubuyobe maze biba

ngombwa ko agenzura inyigisho za Roma kugira ngo azikoreshe arwanya inyigisho

z’Abaporotesitanti.

Mubyara we wari warifatanyije n’abagorozi yabaga i Paris. Abo babyara bombi bahuraga

kenshi maze bakaganira ku bibazo byatezaga imvururu aharangwa ubukristo.

Umuporotesitanti witwa Olivetan yaravuze ati: “Mu isi hari amadini abiri gusa. Umugabane

wa mbere w’idini (imyizerere) ni uwo abantu bahimbye, muri ryo umuntu yikiza ubwe

kubw’imihango n’imirimo myiza. Undi mugabane w’idini ni uvugwa muri Bibiliya kandi

wigisha abantu gushakira agakiza gusa mu buntu Imana igira nta kiguzi.”

157

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!