21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bakora vuba vuba ngo ayo mahirwe bayabyaze umusaruro. Barashakuje bati: “Izi ni imbuto

z’inyigisho za Berquin. Ibintu byose, byaba idini, amategeko ndetse n’ingoma ubwayo, bigiye

guhirikwa n’aka kagambane k’abayoboke ba Luteri.” 225

Berquin yongeye gufatwa. Umwami yari mu rugendo atari mu mujyi wa Paris, bituma

abapadiri babona umudendezo wo gukora ibyo bishakiye. Umugorozi Berquin acirwa

urubanza maze bamukatira urwo gupfa; kandi uretse gusa ko umwami Faransisiko yajyaga

kubyitambikamo akamukiza, naho ubundi umwanzuro w’urubanza washyizwe mu bikorwa

uwo munsi rwaciweho. Ku gicamunsi, Berquin yajyanywe aho ari bwicirwe. Imbaga y’abantu

benshi cyane yateraniye kureba uko ari bwicwe, kandi benshi muri bo barebanaga gutangara

n’ubwoba kubona ko ugiye kwicwa yatoranyijwe mu miryango y’abantu bakomeye kandi

b’intwari mu Bufaransa. Gutangara, akababaro, gukwena n’urwango rukaze byari

byijimishije mu maso y’imbaga y’abantu bari aho, nyamara mu maso h’umuntu umwe ho nta

mwijima waharangwaga. Intekerezo z’uwari ugiye kwicwa azira ubuhamya bwe zarebaga

kure y’ibyari bigiye kuba byuzuyemo umuborogo, yiyumvagamo gusa ko Umwami we amuri

iruhande.

Ikimodoka gipfukiranye bamwurije, uburakari bwagaragaraga mu maso y’abari bagiye

kumwica, urupfu ruteye ubwoba yari agiye gupfa, ibyo byose ntiyabyitayeho. Uriho ariko

akaba yari yarapfuye, kandi akaba ariho ubutazongera gupfa ndetse akaba afite imfunguzo

z’urupfu n’iz’ikuzimu yari kumwe nawe. Mu maso ha Berquin harabagiranaga umucyo

n’amahoro mvajuru. Yari yiyambitse “umwambaro w’ibirori; imyambaro wa gikire myiza

cyane kandi ikomeye ndetse n’ikote ry’amabara asa na zahabu.”

226Yari agiye guhamya kwizera kwe imbere y’Umwami w’abami ndetse n’imbere

y’isanzure ryose ryabyitegerezaga, kandi nta kimenyetso cy’amaganya cyashoboraga

gusibanganya ibyishimo bye.

Ubwo abantu benshi bari bamushoreye bagendaga buhoro buhoro banyura mu mayira yari

yuzuyemo abantu, rubanda rwatangazwaga no kubona amahoro afite, insinzi igaragazwa

n’ibyishimo yabonekaga mu maso he ndetse n’ubutwari bwe. Baravuze bati : “Ameze

nk’umuntu wicaye mu rusengero akaba ari gutekereza ku bintu byera.” 227

Ubwo yari ageze ku nkingi yagombaga gutwikirwaho, Berquin yagerageje kugira

amagambo make abwira abantu; ariko abapadiri batinye ingaruka yabyo, batangira gusakuza

cyane, n’abasirikari bajegeza intwaro zabo bityo urusaku rwabyo runiga ijwi rya Berquin.

Uko niko mu mwaka wa 1529, urwego ruhanitse rw’abanditsi n’abepisikopi b’i Paris rwari

rwaratanze urugero rubi kandi ruteye isoni rwo gupfukirana amagambo yera y’abapfiraga ku

mambo mu mwaka 1793. 228

Berquin yaranizwe maze umubiri we uratwikwa urakongoka. Inkuru y’urupfu rwe

yababaje incuti z’Ubugorozi mu gihugu cy’Ubufaransa cyose. Nyamara ntabwo urugero rwe

156

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!