21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

tubari, bagendaga bateranira mu rugo rw’umwe umwe kugira ngo bige Ijambo ry’Imana,

bafatanyirize hamwe gusenga no kuririmba. Ntibyatinze, muri ako karere hagaragara

impinduka ikomeye. Nubwo bari abantu bo mu rwego rworoheje, bakaba bari abaturage

batize kandi bakora imirimo ivunanye, imbaraga ihindura kandi izahura y’ubuntu bw’Imana

yagaragariye mu mibereho yabo. Bari abantu bicisha bugufi, bakundana, kandi batunganye

maze baba abahamya b’icyo ubutumwa bwiza buzakorera abantu bose bazabwakira

bataryarya.

Umucyo wamurikiraga i Meaux woherezaga imirasire yawo kure. Umubare w’abihanaga

wiyongeraga buri munsi. Umujinya ukaze w’ubuyobozi bukuru bw’itorero wabaye

ugwabijwe mu gihe gito n’umwami utarahaga agaciro ibitekerezo bidafite ishingiro

by’abapadiri; ariko amaherezo abayobozi bashyizweho na Papa baje kuganza. Noneho

imambo zo gutwikiraho abantu zarashinzwe. Umwepisikopi w’i Meaux, yahatiwe guhitamo

hagati yo gutwikwa no kwisubiraho, nuko ahitamo inzira yoroheje; ariko nubwo uwo

muyobozi yasubiye inyuma akagwa, umukumbi we warashikamye. Abantu benshi bahamije

ukuri bari hagati mu birimi by’umuriro. Kubw’ubutwari bwabo n’ubudahemuka

bagaragazaga igihe babaga bari kuri izo mambo batwikirwagaho, abo bakristo

b’abanyamahoro, urupfu rwabo rwabwirije ibihumbi byinshi by’abantu batari barigeze

babwiraza ubutumwa bakiri bazima.

Ntabwo aboroheje n’abakene ari bo batinyutse guhamya Kristo muri iyo mibabaro no

gushinyagurirwa. Mu mazu y’ibitabashwa y’abakomeye ndetse n’ibwami hariyo abantu

bakomeye bahaga ukuri agaciro bakakurutisha ubutunzi cyangwa icyubahiro ndetse

n’ubuzima ubwabwo. Abari bambaye imyenda y’ibwami akenshi bagaragaraga ko

batunganye kandi bashikamye kurusha abambaraga amakanzu n’ingofero by’abepisikopi.

Uwitwaga Louis de Berquin yari yaravukiye mu rugo rw’abakomeye. Yari umuntu w’intwari

kandi wubashywe cyane mu bagendaga ku mafarashi, yari ashishikariye kwiga, yitwaraga

neza kandi akaba inziramakemwa mu mico. Umwanditsi umwe yaravuze ati: “Yubahirizaga

mu buryo bukomeye amategeko yashyizweho na Papa, kandi yumvaga misa n’ibibwirizwa

ku rwego rukomeye. Ku mico ye yindi yongeragaho kwanga urunuka inyigisho za Luteri.”

Ariko, kimwe n’abandi benshi ubwo yayoborwaga n’Imana gusoma Bibiliya, yatangajwe no

kuyisangamo “inyigisho zitari iza Roma, ahubwo yasanzemo iza Luteri.” 222 Kuva ubwo,

yaritanze yirundurira mu murimo w’ubutumwa bwiza.

“Yari umuhanga w’ikirangirire mu bakomeye bo mu Bufaransa,” ubwenge bwe

buhambaye no kuba intyoza kwe, ubutwari bwe budacogora n’umwete wamurangaga ndetse

no kuba yari afite ijambo ibwami, (bitewe n’uko yari umutoni ku mwami), byatumye abantu

benshi bamufata ko atazabura kuba umugorozi w’igihugu cye. Uwitwa Beza yaravuze ati:

“Berquin aba yarabaye Luteri wa kabiri, iyaba yari yarabonye ko Faransisiko wa I ari ikindi

gikomangoma.” Abambari ba Papa baravugaga bati: “Ni mubi cyane kurusha Luteri.” 223

Yatinywaga cyane n’abari ku ruhande rwa Roma bo mu Bufaransa. Bamushyize muri gereza

nk’umuntu wayobye, ariko aza guhabwa umudendezo n’umwami ararekurwa. Urugamba

154

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!