21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

(guhabwa penitensiya) byananiwe kumukiza uwo mutima. Yumvise amagambo y’Umugorozi

nk’aho ari ijwi rivuye mu ijuru riti : “Agakiza gatangirwa ubuntu.” “Umuziranenge

yaciriweho iteka maze umunyacyaha ahabwa umudendezo.” “Umusaraba wa Kristo wonyine

niwo ukingura amarembo y’ijuru kandi ni wo ukinga amarembo y’ikuzimu.” 221

Farel yakiranye ukuri ibyishimo. Kubwo guhinduka nk’ukwa Pawulo, Farel yavuye mu

bubata bw’imigenzo ajya mu mudendezo w’abana b’Imana. Yaje guhindukira aravuga ati:

“Ubwo yari amaze gukura umutima we kuri Papa maze akawegurira Yesu Kristo, ahari

umutima w’ubwicanyi nk’uw’idubu yarakaye, hahise hasimburwa n’umutima w’ubugwaneza

woroheje nk’uw’umwana w’intama.” - D’Aubigné, b.12, ch.3.

Uko Lefevre yakomezaga gukwirakwiza umucyo mu banyeshuri yigishaga, Farel nawe

wari ushishikariye gukora umurimo wa Kristo nk’uko yari yaritangiye gukorera Papa; ni ko

yagendaga yamamaza ukuri mu ruhame. Nyuma y’aho gato bidatinze, umunyacyubahiro

umwe wo mu itorero wari umwepisikopi w’i Meaux, nawe yaje kwifatanya nabo. Abandi

barimu bo mu rwego rwo hejuru kubera ubushobozi bwabo n’ubwenge bwabo nabo binjiye

mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, maze haboneka abayoboke benshi baturutse

mu nzego zose uhereye mu ngo z’abanyamyuga, rubanda rugufi kugeza mu ngoro y’umwami.

Mushiki w’umwami Faransisiko wa I wari ku ngoma muri icyo gihe, nawe yemeye ukwizera

kuvuguruwe. Hari igihe cyageze umwami ubwe ndetse n’umwamikazi bagaragaje ko

bashyigikiye ubugorozi, ku buryo abagorozi bari bategerezanyije ibyiringiro bikomeye ko

hari igihe kizagera igihugu cyose cy’Ubufaransa kikakira ubutumwa bwiza.

Nyamara ibyo bari biringiye ntibyashobotse. Akaga no gutotezwa byari bitegereje

abigishwa ba Kristo. Icyakora kubw’imbabazi z’Imana, ibyo byahishwe amaso yabo.

Habayeho agahe k’amahoro kugira ngo bashobore kugira imbaraga zo guhangana n’umugaru;

maze Ubugorozi butera imbere mu buryo bwihuse. Umwepisikopi w’i Meaux yakoranaga

umwete muri diyoseze ye akigisha abihaye Imana na rubanda rwose. Abapadiri b’abaswa

n’ababaswe n’ibibi yabakuyeho maze bagahita basimbuzwa abantu b’abanyabwenge kandi

b’inyangamugayo. Uwo mwepisikopi yifuzaga cyane ko abantu yayoboraga bakwisomera

Ijambo ry’Imana, maze ibyo biza kugerwaho bidatinze. Lefevre yatangiye gusobanura

Isezerano Rishya mu Gifaransa; kandi muri icyo gihe ubwo Bibiliya yasobanuwe na Luteri

mu rurimi rw’Ikidage yasohokaga mu icapiro i Wittenberg nibwo Isezerano Rishya

risobanuye mu Gifaransa ryasotse i Meaux. Umwepisikopi w’i Meaux yakoze uko ashoboye

kose kandi atanga n’umutungo ushoboka wose kugira ngo akwirakwize iryo Sezerano Rishya

muri za paruwasi yayoboraga, maze bidatinze abaturage b’i Meaux bose bitungira

Ibyanditswe Byera.

Nk’uko abagenzi bishwe n’inyota bagira ibyishimo byinshi iyo babonye isoko y’amazi,

niko abo bantu bakiriye ubutumwa mvajuru. Ari abahinzi mu mirima yabo, ari

abanyabukorikori aho bakoreraga, aho babaga bari mu mirimo yabo ya buri munsi, babaga

baganira ku kuri kw’ingenzi kwa Bibiliya. Mu mugoroba barangije akazi, aho kujya mu

153

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!