21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Lefevre yari yaramaramaje mu kwambaza abatagatifu kandi yari yaratangiye gutegura

kwandika amateka y’abatagatifu ndetse n’abahowe kwizera kwabo nk’uko yavugwaga

ahererekanywa mu itorero. Uwo wari umurimo wasabaga gukora cyane; ariko igihe

yatekerezaga ko ashobora kubona muri Bibiliya ibyamwunganira by’ingirakamaro, maze

agatangira kuyisoma afite uwo mugambi, uwo murimo yari yaramaze kuwugeza kure. Bityo,

Bibiliya yayibonyemo abatagatifu batandukanye n’abagaragara ku ndangaminsi y’itorero ry’i

Roma. Umucyo mwinshi mvajuru wasakaye mu ntekerezo ze. Yaratangaye kandi yumva

azinutswe, ahagarika wa murimo yari yarihaye maze ashishikarira kwiga Ijambo ry’Imana.

Bidatinze, yatangiye kwigisha ukuri gufite agaciro kenshi yasanze muri Bibiliya.

Mu mwaka wa 1512, mbere y’uko Luteri na Zwingli batangira umurimo w’ubugorozi,

Lefevre yaranditse ati: “Kubwo kwizera, Imana ni yo iduha ubutungane buduhesha ubugingo

buhoraho kubw’ubuntu gusa.” 216

Ubwo yatindaga ku bwiru bwo gucungurwa, yaratangaye ati: “Mbega uko ingurane

yatanzwe itarondoreka, Utarigeze acumura yaciriweho iteka, maze umunyabyaha ahabwa

umudendezo, Utanga imigisha yemeye kuvumwa, maze ibivume bihabwa umugisha;

Umutangabugingo yarapfuye, maze abapfuye babaho; Ufite ubwiza yatwikiriwe n’umwijima,

maze utari uzi ikindi kitari igihunya mu maso yambikwa ubwiza.” 217

Ubwo yigishaga ko ikuzo ry’agakiza ari iry’Imana yonyine, yanavuze ko inshingano

y’umuntu ari ukumvira ati : “Niba uri umwe mu bagize itorero rya Kristo, uri urugingo

rw’umubiri wa Kristo; kandi niba uri urugingo rw’umubiri we, wuzuye ubumana. . .Iyaba

abantu bose bashoboraga gusobanukirwa ayo mahirwe, mbega uburyo babaho batunganye,

birinda kandi bazira inenge! Mbega uburyo babona ko ubwiza bwose bwo ku isi ari

urukozasoni babugereranyije n’ubwo bifitemo, ubwo amaso y’umubiri adashobora kubona!”

218

Hari bamwe mu banyeshuri ba Lefevre bategaga amatwi amagambo ye babishishikariye,

kandi abo nibo bajyaga kuzakomeza kwamamaza ukuri nyuma y’uko ijwi ry’umwigisha wabo

ricecekeshwa. Umwe muri bo ni William Farel. Yakomokaga ku babyeyi b’inyangamugayo

bari baramwigishije kwemera inyigisho z’itorero akazizera bidasabye gusobanukirwa. Iyo

abasha gutanga ubuhamya bwe, yashoboraga kuvuga nk’intumwa Pawulo ati : “Nari

Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.” 219

Farel yari umurwanashyaka w’itorero ry’i Roma, bityo yari afite umuhati mwinshi wo

kurimbura abantu bose bashoboraga gutinyuka kuvuguruza itorero. Nyuma y’aho, ubwo

yavugaga kuri icyo gihe cyo mu mibereho ye, yaravuze ati: “Iyo numvaga umuntu avuga

kandi avuguruza Papa, nahekenyaga amenyo nk’idubu ryarakaye.” 220

Yari yarakoze adacogora asenga abatagatifu, akazenguruka mu matorero yose y’i Paris

aherekeje Lefevre, agasengera imbere ya aritari kandi akarimbisha amashusho y’abatagatifu

akoresheje impano yatangaga. Ariko ibyo yubahirizaga ntibyigeze bimuhesha amahoro mu

mutima. Yari aremerewe no kumva ari umunyacyaha ku buryo ibikorwa byose byo kwicuza

152

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!