21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 12 – Umugorozi Mu Bufaransa

Ubuhakanyi bwabereye i Spires no kwatura kwizera kwabereye i Augsburg maze

bikagaragaza insinzi y’Ubugorozi mu Budage, byaje gukurikirwa n’imyaka y’intambara

n’umwijima. Ubuporotesitanti bwasaga n’ubugiye gusenyuka burundu kubera ko bwari

bwaciwe intege n’amacakubiri yabaga mu babushyigikiye, kandi n’abanzi bakomeye bari

babwugarije. Abantu ibihumbi byinshi bashyirishije amaraso yabo ikimenyetso ku buhamya

batangaga. Intambara yadutse mu baturage; umurimo w’Ubuporotesitanti wagambaniwe

n’umwe mu bakomeye bari barawinjiyemo; abakomeye bo mu bikomangoma byari

byarayobotse Ubugorozi bashyikirijwe umwami w’abami kandi bagakurubanwa nk’imbohe

bavanwa mu mujyi bajyanwa mu wundi. Ariko muri icyo gihe cyasaga n’insinzi ku mwami

w’abami, yaje gutsindwa. Yabonye umuhigo yibwiraga ko afite umucika, maze amaherezo

biba ngombwa ko inyigisho mu buzima bwe yari yariyemeje kuzarimbura azireka

zigasagamba. Yari yarashyize mu kaga ubwami bwe, umutungo we ndetse n’ubuzima

ubwabwo agendereye kurimbura icyo bitaga ubuyobe. Noneho yabonye ko ingabo zishiriye

ku rugamba, umutungo we ukendera, umuvurungano wugarije intara nyinshi mu bwami bwe,

mu gihe ukwizera yari ashishikariye kurwanya kwarushagaho gukwira ahantu hose. Charles

wa V yarwanyaga imbaraga ishobora byose. Imana yari yaravuze iti: ” Umucyo ubeho;” ariko

umwami w’abami we yashakaga ko umwijima ugumaho. Imigambi ye yari yarapfubye; maze

ubwo yari asaziye imburagihe, atentebuwe n’intambara yarwanye igihe kirekire, yeguye ku

bwami maze ajya kwihisha mu kigo cy’abihaye Imana.

Mu gihugu cy’Ubusuwisi kimwe no mu Budage, Ubugorozi bwahuye n’ibihe bibi cyane.

Mu gihe abo mu ntara nyinshi z’igihugu bemeraga ukwizera kuvuguruwe, abandi bo

bihambiraga ku myizerere ya Roma mu buryo bw’ubuhumyi. Itoteza bakoreraga abifuzaga

kwakira ukuri, amaherezo ryaje kubyara intambara mu baturage. Zwingli n’abantu benshi bari

barifatanyije na we mu murimo w’ubugorozi baguye mu ntambara yabereye i Cappel.

Oecolompadius, yaciwe intege n’ako kaga gateye ubwoba maze nyuma y’igihe gito arapfa.

Ubutegetsi bwa Roma bwari bunesheje, bityo bwasaga n’ubugiye kwigarurira ibyo bwari

bwaratakaje ahantu henshi. Nyamara, wa wundi nyiri imigambi y’iteka ryose ntiyari

yaratereranye umurimo we cyangwa abagaragu be. Ukuboko kwe kwagombaga kubarokora.

Yari yarahagurukije abandi bakozi mu bindi bihugu kugira ngo bakomeze umurimo

w’ubugorozi.

Mu Bufaransa, mbere y’uko bumva izina rya Luteri nk’Umugorozi, umuseke wari

waramaze gutambika. Umwe mu babaye nyambere kwakira umucyo ni umugabo wari ukuze

witwaga Lefevre, yari afite ubumenyi buhanitse, akaba yari umwarimu mukuru muri

Kaminuza y’i Paris kandi akaba yari umuyoboke wa Papa w’umwizerwa, kandi

w’umunyamwete. Igihe yakoraga ubushakashatsi ku bitabo bya kera, umutima we werekejwe

kuri Bibiliya maze atangira kuyigisha abanyeshuri be.

151

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!