21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Amasengesho yo mu rwiherero yavagamo imbaraga yanyeganyeje isi mu gihe

cy’Ubugorozi bukomeye. Aho mu rwiherero, niho abagaragu b’Imana bashingiraga ibirenge

byabo mu masezerano yayo biturije. Mu gihe cy’amakimbirane yaberaga i Augsburg, ntabwo

Luteri yamaraga umunsi adafashe nibura amasaha atatu asenga, kandi agatoranya ayo masaha

mu masaha y’igihe cyiza cyo kwiga.” Ubwo yabaga yiherereye mu cyumba cye, abantu

bumvaga asuka imbere y’Imana ibiri mu mutima we mu magambo yo “kuramya, kubaha

ndetse n’ibyiringiro nk’igihe umuntu avugana n’incuti ye.” Yaravugaga ati: “Nzi neza ko uri

Umubyeyi wacu n’Imana yacu, kandi ko utazabura gutatanya abatoteza abana bawe; kubera

ko Wowe ubwawe uri kumwe natwe muri aka kaga. Uyu murimo ni uwawe, kandi ni wowe

watwemeje kuwukora. Kubw’ibyo rero, Data turengere!” 214

Yandikiye Melanchthon wari uremerewe cyane n’umutwaro w’agahinda n’ubwoba ati:

“Ubuntu n’amahoro muri Kristo bibane nawe. — Ngize nti, “muri Kristo” ntabwo ari mu

b’isi. Amina! Nanga rwose urunuka ibyo biguhangayikishije cyane bikaguherana. Niba inzira

wayobotse atari iy’ukuri, yireke; ariko niba ari ukuri, kuki twagaragaza amasezerano

y’Udutegeka kuryama tugasinzira nta bwoba ko atari ay’ukuri? . . . Ntabwo Kristo azigera

abura kuboneka mu murimo w’ubutungane n’ukuri. Kristo ni muzima, ari ku ngoma, none ni

iki cyadutera ubwoba?” 215

Imana yumvise gutaka kw’abagaragu bayo. Yahaye ibikomangoma n’ababwirizabutumwa

ubuntu n’ubutwari byo gushyigikira ukuri kukarwana n’abatware b’umwijima bo muri iyi si.

Umukiza aravuga ati: ” Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza imfuruka, ryatoranyijwe,

kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.” 1Petero 2:6. Abagorozi

b’Abaporotesitanti bari bubatse kuri Kristo, bityo amarembo y’ikuzimu ntiyashoboraga

kubatsinda.

150

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!