21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ntabwo abagaragu b’Imana b’indahemuka bakoraga bari bonyine. Ubwo abatware

n’abafite ubushobozi n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru yari ifatanyirije hamwe

kubarwanya, Umwami Imana ntiyigeze ihana abantu bayo. Iyaba amaso yabo yarabashije

guhweza, baba barabonye igihamya kigaragaza ko Imana iri kumwe nabo kandi ibafasha

nk’uko yabibwiye umuhanuzi wa kera. Igihe umugaragu w’umuhanuzi Elisa yerekaga

shebuja ingabo zikaze zari zibazengurutse kandi zabagose ku buryo ntaho banyura ngo bacike,

Elisha yarasenze agira ati: “Uwiteka ndakwinginze, muhumura amaso, arebe.” 210 Arebye,

abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare y’umuriro, ingabo zo mu ijuru zari zihagaze

aho zo kurinda umuntu w’Imana. Uko niko abamarayika barindaga abakozi b’Imana mu

murimo w’Ubugorozi.

Rimwe mu mahame Luteri yari ashikamyeho cyane ni iryavugaga ko mu gushyigikira

ubugorozi hadakwiye kubaho kwitabaza ubushobozi bw’ab’isi kandi ko mu kuburengera nta

kwifashisha intwaro kugomba kubaho. Yashimishijwe no kubona ubutumwa bwiza bwakirwa

n’ibikomangoma by’i bwami; ariko igihe batekerezaga gukora ishyirahamwe ryo kwirengera,

Luteri yavuze ko “inyigisho z’ubutumwa bwiza zikwiriye kurwanirirwa n’ Imana yonyine.”

Uko abantu barushaho kureka kwitambika mu murimo, ni ko ubutabazi bw’Imana burushaho

kwigaragaza ngo iwurengere. Uko Luteri yabibonaga, ingamba zose zo mu rwego rwa politiki

zatekerezwaga zari zishingiye ku bwoba budafite ishingiro ndetse no kutizera.” 211

Igihe abanzi bakomeye bashyiraga hamwe kugira ngo basenye ukwizera kuvuguruye,

kandi inkota ibihumbi byinshi zikaba zarasaga n’izikubanguriwe, Luteri yaranditse ati:

“Satani ari kwenyegeza uburakari bwe, abayobozi b’itorero batubaha Imana bari mu

bugambanyi; kubw’ibyo twugarijwe n’intambara. Nimwingingire abantu kurwanisha kwizera

no gusenga bafite umwete imbere y’intebe ya cyami y’Imana, kugira ngo abanzi bacu

nibamara gutsindwa na Mwuka w’Imana, babone ko nta kindi bakora uretse gutanga amahoro.

Icyo dukeneye kuruta ibindi, ari nawo murimo w’ingenzi dufite, ni ugusenga. Reka abantu

bamenye ko bageramiwe n’ubugi bw’inkota ndetse n’uburakari bwa Satani. Nibasenge rero.”

212

Nyuma y’aho, ubwo Luteri yongeraga kuvuga ku by’ishyirahamwe ryatekerejwe

n’ibikomangoma byayobotse ubugorozi, yavuze ko intwaro yonyine ikwiriye gukoreshwa

muri urwo rugamba ari “inkota y’Umwuka.” Yandikiye igikomangoma cy’i Saxony agira ati:

” Kubw’umutimanama wacu, ntidushobora kwemera iryo shyirahamwe ryatekerejwe.

Twahitamo gupfa incuro cumi aho kubona ubutumwa bwiza butuma hari igitonyanga na

kimwe cy’amaraso kimenwa! Uruhare rwacu ni urwo kuba nk’intama zijyanwe mu ibagiro.

Umusaraba wa Kristo ugomba kwikorerwa. Nyakubahwa, humura, ntugire ubwoba.

Kubw’amasengesho yacu, tuzakora ibiruta ibyo abanzi bacu bazakora kubw’ubwirasi bwabo.

Mwe gusa ntimugatume amaboko yanyu yanduzwa n’amaraso y’abavandimwe banyu.

Umwami w’abami naramuka ategetse ko badushyikiriza inkiko ze, twiteguye kwitaba.

Ntabwo ushobora kurengera kwizera kwacu: buri muntu wese akwiriye kwizera azi ko ku giti

cye azirengera ingaruka byamuzanira.” 213

149

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!