21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igihe cyo kwitaba imbere y’umwami w’abami cyarageze. Umwami w’abami Charles wa

V, yicaye ku ntebe ye ya cyami, azengurutswe n’ibyegera bye n’ibikomangoma maze aha

umwanya Abagorozi b’AbaporotesItanti ngo bavuge. Ya nyandiko yatura ibyo kwizera

kwabo yarasomwe. Muri iyo mbaga y’abantu, havugiwe ukuri k’ubutumwa bwiza mu buryo

bwumvikana neza, ndetse n’amakosa y’itorero riyobowe na Papa ashyirwa ahagaragara. Uwo

munsi wahawe izina riwukwiriye ngo, ” umunsi ukomeye kuruta iyindi w’Ubugorozi, kandi

ukaba umwe mu minsi myiza yabayeho mu mateka y’Ubukrisito ndetse n’ay’inyokomuntu.”

205

Nyamara hari hashize imyaka mike Umupadiri w’i Wittenberg ahagaze wenyine imbere

y’inama nkuru y’igihugu yabereye i Worms. Noneho ubu bwo mu mwanya we hari hahagaze

ibikomangoma bikomeye muri ubwo bwami. Luteri yari yarabujijwe kugera i Augsburg, ariko

yari ahari ku bwo amagambo n’amasengesho bye. Yaranditse ati: “Mfite ibyishimo byinshi

bitewe n’uko nkiriho kugeza iyi saha, mu gihe Kristo yererezwa mu ruhame

n’abanyacyubahiro bahamya kwizera kwabo mu nteko nk’iriya y’abantu bakomeye.” 206

Uko ni ko ibyo Ibyanditswe bivuga byasohoye ngo: “Nzavugira imbere y’abami ibyo

wahamije, ...” 207

Mu gihe cya Pawulo, ubutumwa bwiza bwatumye ashyirwa muri gereza, nabwo

bwavugiwe imbere y’ibikomangoma n’abakomeye b’ibwami mu buryo busa n’ubu. Na none

muri iyo nama, ibyo umwami w’abami yari yarabuzanyije ko byigishirizwa ku ruhimbi

(aritari), byigishirijwe mu ngoro y’umwami. Inyigisho abantu benshi bafataga ko n’abagaragu

badakwiriye kuzitega amatwi, zumviswe n’abatware n’ibyegera by’ubwami bazitangarira.

Abami n’abakomeye nibo bari bateze amatwi kandi ibikomangoma byambaye amakamba ku

mitwe, nibo bari ababwiriza kandi ikibwirizwa cyari ukuri guhebuje kw’Imana. Umwanditsi

umwe yaravuze ati: “Kuva igihe cy’intumwa, ntihigeze habaho umurimo w’ingenzi cyangwa

ubuhamya butangaje nk’ubwo.” 208

Umwepisikopi wo ku ruhande rwa Papa yaravuze ati: “Ibyo abayoboke ba Luteri bavuze

byose ni ukuri, ntidushobora kubihakana!” Undi yabajije dogiteri Eck ati: “Mbese washobora

gukoresha ingingo zumvikana ugahinyuza iriya nyandiko ivuga ibyo kwizera kwabo yakozwe

n’igikomangoma n’abo bafatanyije?” Igisubizo cyabaye iki ngo: “Ntibyashoboka nkoresheje

inyandiko z’intumwa n’abahanuzi, ariko nifashishije inyandiko z’Abapadiri n’iz’inama

nabishobora!” Uwari amubajije icyo kibazo yaravuze ati: “Ndabyumva neza, nkurikije ibyo

uvuze, abo ku ruhande rwa Luteri bakurikiza Ibyanditswe, naho twe turi hanze yabyo.” 209

Bamwe mu bikomangoma byo mu Budage bayobotse ukwizera kuvuguruwe. Umwami

w’abami ubwe nawe yavuze ko ingingo ubuporotesitanti bushingiyeho ari iz’ukuri. Iyo

nyandiko ihamya ibyo bizera yasobanuwe mu ndimi nyinshi kandi ikwirakwizwa mu Burayi

bwose, maze yemerwa na miliyoni nyinshi z’abantu bo mu bisekeru byakurikiyeho ko ari

uburyo bugaragaza ukwizera kwabo.

148

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!