21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

y’abategetsi bakuru i Augsburg kandi avuga ko ari we ubwe uzayiyoborera. Abayobozi

b’Ubuporotesitanti nabo bahamagawe muri iyo nama.

Akaga gakomeye kari kugarije Ubugorozi; ariko abari babushyigikiye bashyize uwo

murimo wabo mu maboko y’Imana, kandi nabo ubwabo barahirira ko bazashikama ku

butumwa bwiza. Abajyanama b’umwepisikopi w’i Saxony bamusabye ko atagomba kujya mu

nama y’abategetsi bakuru b’igihugu. Baramubwiye ko umwami w’abami yasabye ko

ibikomangoma biza muri iyo nama kugira ngo abagushe mu mutego. Baravugaga bati:

“Mbese ntibyaba ari ukwigerezaho kujya kwifungirana mu nkuta z’umujyi urimo umwanzi

ukomeye?” Ariko abandi bo bavuganaga icyizere bati: “Nimutyo ibikomangoma byonyine

bigendane ubutwari, bityo umurimo w’Imana ntuzahungabana.” Luteri we yaravuze ati:

“Imana ni indahemuka, ntabwo izadutererana.” Umwepisikopi ahagurukana n’ibyegera bye

bajya i Augsburg. Bose bari bazi akaga uwo mwepesikopi arimo bityo benshi bagenda

bababaye kandi bahagaritse umutima. Ariko Luteri wabaherekeje akabageza i Coburg,

yasubizaga intege kwizera kwabo kwari guhungabanye akoresheje kubaririmbira indirimbo

isingiza Imana yahimbiye muri urwo rugendo agira ati: “Imana yacu ni Yo munara ukomeye.”

Mu kumva amajwi y’iyo ndirimbo, ibyinshi mu byabaga bibahangayikishije byavagaho,

kandi benshi mu babaga bahagaritse umutima bagatuza.203

Ibikomangoma byayobotse ubugorozi byari byiyemeje gutegura inyandiko igaragaza mu

buryo buteguye neza ingingo zishyigikiye kwizera kwabo, bagashyiramo n’ibihamya bivuye

mu Byanditswe Byera kugira ngo bazayisomere imbere y’inama nkuru. Umurimo wo

gutegura iyo nyandiko washinzwe Luteri na Melanchthon ndetse n’ababungirije. Iyo

nyandiko yemewe n’Abaporotesitanti ko ari inyandiko isobanura ibyo kwizera kwabo maze

bateranira hamwe kugira ngo bashyire amazina yabo kuri iyo nyandiko y’ingenzi. Icyo cyari

igihe gikomeye kandi kiruhije. Abagorozi bifuzaga ko umurimo wabo utakwitiranywa

n’ibibazo bya politike. Bumvaga ko Ubugorozi budakwiriye kugira ikindi buhindura mu

bantu kidakomotse mu Ijambo ry’Imana. Ubwo ibikomangoma byayobotse Ubukristo byari

bigiye gushyira umukono kuri iyo nyandiko y’Ubuhamya, Melanchthon yabyitambitsemo

aravuga ati: “Ibi bireba abize iby’iyobokamana, n’abavugabutumwa. Naho ibindi bibazo

tugomba kubiharira abafite ubushobozi bo ku isi.” Yohana w’i Saxony yaramusubije ati:

“Ibyo biragatsindwa ko wampeza! Niyemeje gukora ibyo mbona ko bitunganye ntitaye ku

ikamba ryanjye. Ndifuza guhamya Umukiza. Ingofero yanjye impesha uburenganzira bwo

gutora umwami w’abami n’ikanzu by’ubwepisikopi ntibindutira umusaraba wa Yesu Kristo.”

Amaze kuvuga atyo aratambuka yandika izina rye . Ubwo undi wo mu bikomangoma yafataga

ikaramu yaravuze ati: “Niba icyubahiro cy’Umwami wanjye Yesu Kristo kibinsaba, niteguye

gusiga ibyanjye no gutanga ubuzima bwanjye.” “Nahitamo kureka abo nyobora n’intara

ntegeka, nahitamo gusiga igihugu cya ba data nkagenda nitwaje ikibando mu ntoke. . . aho

kwemera andi mahame uretse ayanditswe muri iyi Nyandiko.” Uko ni ko kwizera n’ubutwari

by’abo bantu b’Imana byari bimeze. 204

147

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!