21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

mu nama adahaye Abagorozi amahirwe na make ngo bafate umwanzuro cyangwa bagire icyo

basubiza. “Byabaye iby’ubusa kumwoherereza abamwingingira kugira ngo agaruke.” Kubyo

bamubwiye yabashubije nta kindi yongeyeho ati: “Ibyo ni ikintu cyarangiye, igisigaye gusa

ni ukumvira ibisabwa.” 197

Abari ku ruhande rw’umwami bari bazi neza ko ibikomangoma byayobotse ubukristo

byemeye ko Ibyanditswe Byera biruta inyigisho z’abantu n’ibyo basaba; kandi bari bazi ko

ahantu hose iryo hame ryemewe, ubutegetsi bwa Papa buzahirikwa nta kabuza. Ariko nk’uko

byagendekeye abantu benshi kuva kera, bitaga “ku bigaragara gusa,” bishimaga bishuka ko

uruhande rw’umwami w’abami na Papa rufite imbaraga, kandi ko uruhande rw’abagorozi nta

mbaraga rufite. Iyo abagorozi baza kuba bari bishingikirije ku bufasha bw’abantu gusa, baba

bataragize imbaraga nk’uko abambari ba Papa bibwiraga. Nyamara nubwo abagorozi bari

bake mu mubare ugereranyije n’abo ku ruhande rwa Roma, bari bafite imbaraga zabo.

Ibitekerezo byabo babikuye ku cyemezo cyafashwe n’inama nkuru babyerekeza ku Ijambo

ry’Imana, banabikura ku mwami w’abami Charles babyerekeza kuri Yesu Kristo, Umwami

w’abami n’Umutware utwara abatware. 198

Kubera ko Feridinandi atemeye kwita kuri ibyo bemezwa n’umutimanama wabo,

ibikomangoma byiyemeje kugira icyo bikora adahari ahubwo batazuyaje bahita bazanira

inama nkuru y’igihugu inyandiko igaragaza guhakana kwabo. Inyandiko ikomeye cyane

yahise ishyikirizwa Inama y’abategetsi bakuru:

“Imbere y’Imana, Umuremyi wacu wenyine, Umurinzi, Umucunguzi n’Umukiza

uzaducira urubanza umunsi umwe, ndetse n’imbere y’abantu bose n’ibiremwa byose,

dukoresheje iyi nyandiko, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu bintu ibyo ari byo byose

binyuranyije n’Imana, n’Ijambo ryayo ryera, n’umutimanama wacu ndetse no ku gakiza

k’ubugingo bwacu, duhakanye ko tutazemera cyangwa ngo tuyoboke iteka ryashyizweho.”

“Twavuga iki! Turamutse twemeye iri teka, twaba duhamije ko iyo Imana Ishoborabyose

ihamagariye umuntu kuyimenya, uwo muntu ntabwo yashobora kwakira kumenya Imana!”

“Nta nyigisho yakwitwa iy’ukuri mu gihe inyuranya n’Ijambo ry’Imana. Imana ibuzanya

inyigisho y’ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose. Umurongo wose wo mu Byanditswe Byera

ugomba gusobanuzwa undi usobanutse neza kurutaho. Mu bintu byose bya ngombwa ku

Mukristo, iki Gitabo Cyera (Bibiliya) cyoroshye gusobanukirwa, kandi kibereyeho kwirukana

umwijima. Nuko rero kubw’ubuntu bw’Imana, twiyemeje gukomera ku bibwirizwa byonyine

bitunganye by’Ijambo ryayo nk’uko byanditswe mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano

Rishya, tutagize icyo twongeraho gihabanye naryo. Iri jambo niryo kuri ryonyine; ni ryo

shingiro nyakuri ry’inyigisho zose n’ubuzima bwose, kandi ntirishobora gutsindwa gato

cyangwa kutubeshya. Umuntu wubaka kuri uru rufatiro azabasha gutsinda imbaraga zose

z’ikuzimu, mu gihe ibyo umuntu yirata byose bihagurukirijwe kurirwanya bizatsindirwa

imbere y’Imana.” “Kubera iyo mpamvu, ntidushobora kwemera kwikorera umutwaro

baduhatira kwikorera.” “Na none kandi, twiringiye ko nyakubahwa umwami w’abami

144

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!