21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

muri icyo gihe abandi bari bafite ibyishimo. Ntabwo gutinya umubabaro wendaga

kumugeraho urenze uwo kamere ya muntu yakwihanganira ari byo byari bigose umutima we

utikunda. Yarizwaga n’akaga kari gategereje abantu ibihumbi n’ibihumbi bari batuye i

Yerusalemu. Akaga kari guterwa n’ubuhumyi no kutihana kw’abo yari yaje guhira no

gucungura.

Yesu yitegereje amateka y’imyaka irenga igihumbi yerekeye ineza n’uburinzi byihariye

Imana yagaragarije ishyanga ryatoranyijwe. Aho hari umusozi Moriya, aho umwana

w’isezerano wajyanywe gutambwa ntatere amahane, yari yarabohewe arambikwa ku

rutambiro- ibyo bikaba byarashushanyaga igitambo cy’Umwana w’Imana. Aho ni ho

isezerano ryo guhabwa imigisha, isezerano ry’agatangaza rya Mesiya ryari ryahamirijwe

byimazeyo umubyeyi w’abizera Imana b’indahemuka. Itangiriro 22:9, 16-18. Aho ngaho

umuriro w’igitambo cyoswa wazamutse ujya mu ijuru uva ku mbuga ya Orunani wari

warakumiriye inkota ya marayika urimbura (1 Ngoma 21), iyo ikaba yari ishusho nyayo

igaragaza igitambo Umukiza yatangiye abanyabyaha ndetse n’umurimo akora wo kubahuza

n’Imana.

Imana yari yarahaye Yerusalemu icyubahiro gisumba icy’isi yose. Uhoraho « Yatoranije

Siyoni, yahashakiye kuba Ubuturo bwe ». Zaburi 132:13. Aho hantu abahanuzi bera bari

barahavugiye ubutumwa bwabo bw’imbuzi mu myaka myinshi. Aho hantu, abatambyi bari

barahazungurije ibyotero by’imibavu babaga bafite kandi umwuka w’umubavu wari

warahazamukiye ujya imbere y’Imana uzamukanye n’amasengesho y’abaje kuyiramya. Aho

hantu kandi buri munsi hari haragiye hatambirwa amaraso y’intama basogose, ibyo bikaba

byarashyushanyaga Umwana w’intama w’Imana wagombaga kuzatambwa. Aho hantu

Yehova yari yaraherekaniye kuhaba kwe abyerekaniye mu gicu cy’ikuzo rye cyari gitwikiriye

intebe y’ihongerero. Aho niho hari urufatiro rw’urwego rutagaragara ruhuza ijuru n’isi

(Itangiriro 28 :12 ; Yohana 1 :51)--rwa rwego rwazamukirwaga n’abamarayika abandi

barumanukiraho rwakinguriye abatuye isi inzira ijya ahera cyane.

Iyo Abisiraheli nk’ishyanga bakomeza kumvira Imana, Yerusalemu yari kuguma kuba

iyatoranyijwe n’Imana. Yeremiya 17:21-25. Ariko amateka y’iryo shyanga ryahawe

umugisha yari yararanzwe no gusaya mu buyobe no kwigomeka. Bari bararwanyije ubuntu

bw’Imana, barakoresheje nabi imigisha y’umwihariko bari bafite, ndetse barakerenseje

amahirwe bahawe.

Nubwo Abisiraheli bari baragiye «bashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura

amagambo yayo, bagaseka abahanuzi b’Imana » (2 Ngoma 36:16), Imana yari yarakomeje

kubiyereka nk’« Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi itinda kurakara, ifite kugira neza

kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34:6). Nubwo bakomeje kwamagana Imana, Yo

yakomeje kubinginga ikoresheje imbabazi zayo. Mu rukundo rwayo ruruta urukundo rwuje

impuhwe umubyeyi akunda umwana we, Imana yari yaragiye « ibatumaho intumwa zayo,

ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo.» 2 Ngoma 36:15.

7

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!