Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Igice Cya 11 – Imyigaragambyo y'Abaganwa Bumwe mu buhamya bukomeye bwigeze buvugwa ku Bugorozi, bwabaye guhakana inyigisho z’i Roma kwakozwe n’ibikomangoma byo mu Budage byayobotse Kristo kwabereye mu nama y’abategetsi bakuru y’i Spires mu mwaka wa 1529. Ubutwari, ukwizera no gushikama kw’abo bantu b’Imana byahesheje umudendezo mu bitekerezo no kuyoborwa n’umutimanama ku bo mu myaka yakurikiyeho. Uguhakana kwabo ni ko kwahesheje itorero rivuguruye izina ry’”Abaporotesitanti.” Amahame y’uko guhakana niyo “shingiro ry’Ubuporotesitanti.” Igihe cyijimye kandi cy’akaga cyari kigeze ku Bugorozi. Nubwo iteka ryaciriwe i Worms, ryavuze ko Luteri atagifite itegeko rimurengera kandi rikabuzanya kwigisha cyangwa kwemera amahame ye, ukwihanganirana mu by’iyobokamana kwari kwarakomeje kuba mu gihugu. Uburinzi bw’Imana bwari bwarahagaritse imbaraga zarwanyaga ukuri. Umwami Charles wa V yari yariyemeje kuzimangatanya Ubugorozi, nyamara uko yazamuraga ukuboko kwe ngo aburwanye yajyaga akomwa mu nkokora akabireka. Incuro nyinshi abantu batinyukaga kwitandukanya na Roma, byajyaga bisa n’aho kurimbuka kwabo kugiye kugera nta gisibya. Ariko ubwo byari bigeze ahakomeye, ingabo za Turukiya zateye ziturutse ku mupaka w’iburasirazuba, n’umwami w’Ubufaransa ndetse na Papa ubwe kuko babaga batewe ishyari no kwiyongera ko gukomera k’Umwami w’abami bityo bamushozaho intambara; maze bibaye bityo, igihe mu bihugu hari hari intambara n’imivurungano, Ubugorozi bwo bwabonye agahenge ko gukomera no gukwira hose. Nyamara amaherezo, ibyegera bya Papa byahagaritse impaka byabagamo kugira ngo bashyire hamwe barwanye Abagorozi. Inama y’abategetsi bakuru y’i Spires yo mu 1526 yari yarahaye umudendezo buri Leta mu byerekeye iyobokamana kugeza igihe inama nkuru yateranye. Ariko bidatinze akaga kari kamaze kuba kenshi ku buryo Umwami w’abami yatumije inama nkuru ya kabiri ngo iteranire i Spires mu 1529 hagamijwe kurimbura ubuyobe. Bagombaga kubishoramo n’ibikomangoma hifashishijwe n’uburyo bw’amahoro bibaye bishobotse, kugira ngo barwanye Ubugorozi; ariko mu gihe ubwo buryo butageze ku ntego, Umwami w’abami Charles yari yiteguye gukoresha inkota. Abambari ba papa babyinaga insinzi. Baje i Spires ar benshi cyane maze berekana ku mugaragaro urwango bafitiye abagorozi n’abari babashyigikiye. Melanchthon yaravuze ati: “Twagizwe ibicibwa, dufatwa nk’ibishingwe mu isi, ariko Kristo yita ku bwoko bwe kandi azaburengera.” 188 Ibikomangoma byari byaremeye ubutumwa bwiza byari biri muri iyo nama y’abategetsi bakuru byabujijwe ko hagira ubutumwa bwiza bubwirizwa no mu ngo zabo bwite. Ariko abaturage b’i Spires bari bafitiye inyota Ijambo ry’Imana, maze nubwo bari barabibujijwe, abantu ibihumbi byinshi bazaga mu materaniro yo gusenga yaberaga muri kiriziya y’umwepisikopi w’i Saxony. 140
Ibintu By'Ukuri Ibyo byihutishije akaga. Intumwa iturutse i bwami yabwiye abari muri iyo nama nkuru ko kubera ko umwanzuro waheshaga umudendezo mu gukoresha umutimanama w’umuntu watumye havuka imivurungano, umwami w’abami yasabye ko uwo mwanzuro wakurwaho. Icyo gikorwa kitemewe n’amategeko cyarakaje kandi gitera ubwoba Abakristo b’ababwirizabutumwa. Umwe muri bo yaravuze ati: “Kristo yongeye kujya mu maboko ya Kayafa na Pilato.” Abambari ba Roma barushijeho gukaza ubugome. Umwe muri abo bayoboke ba Papa yavuganye uburakari ati: “Abanyaturukiya barusha ubwiza Abayoboke ba Luteri kubera ko bo bubahirizaga iminsi yo kwiyiriza ubusa, kandi abayoboke ba Luteri ntibayubahirize. Niba tugomba guhitamo hagati y’Ibyanditswe Byera by’Imana n’amakosa ya kera yamenyerewe mu Itorero, dukwiriye kureka Ibyanditswe Byera.” Melanchthon yaravuze ati: “Buri munsi mu ruhame Faber atera ibuye rishya twe ababwirizabutumwa bwiza.” 189 Uburenganzira mu by’idini bwari bwarashyizweho mu buryo bw’amategeko, maze za Leta zari zaremeye ubutumwa bwiza ziyemeza kurwanya kuvogerwa k’uburenganzira bwazo. Luteri wari ukiri igicibwa kuva igihe cy’iteka ry’i Worms, ntabwo yari yemerewe kugera i Spires; ariko mu mwanya we yari ahagarariwe na bagenzi be ndetse n’ibikomangoma Imana yari yarahagurukirije kurengera umurimo we muri icyo gihe cy’akaga gakomeye. Igikomangoma Ferederiko w’i Saxony wari wararinze Luteri, yari yarapfuye, ariko umuvandimwe we Yohani wamusimbuye yari yarakiriye ubugorozi n’umunezero; kandi kubera ko yakundaga amahoro, yakoresheje imbaraga nyinshi n’ubutwari mu bibazo byose byerekeranye n’inyungu mu byo kwizera. Abapadiri basabye za Leta zayobotse ubugorozi ko zitazuyaje zakwemera gucibwa urubanza n’inkiko za Roma. Ku rundi ruhande, abagorozi basabaga umudendezo bari barahawe mbere. Ntibashoboraga kwemera ko Roma yongera kwigarurira izo Leta zari zarakiranye Ijambo ry’Imana umunezero mwinshi. Nk’uburyo bwo kumvikana, amaherezo byaje gusabwa ko aho ubugorozi bwari butarashinga imizi, iteka ryaciriwe i Worms rigomba kubahirizwa cyane; kandi ko “muri Leta zaciye ukubiri n’iryo teka, ndetse n’aho babasha kubahiriza iryo teka ntibitere akaga k’umuvurungano, basabwe kutagira ubugorozi bushya bakora, ntibagombaga kugira ingingo iteza impaka bavugaho, ntibagombaga kurwanya kwizihiza misa, kandi ntibagombaga kugira umugatorika w’i Roma wemererwa kwinjira mu itsinda rya aba Luteri.” 190 Izo ngamba zemejwe n’inama y’abategetsi bakuru maze zinezeza cyane abapadiri n’ibyegera bya Papa. Iyo iryo teka riza kubahirizwa n’imbaraga nyinshi, “Ubugorozi ntibwajyaga kugera aho bwari butaramenyekana cyangwa ngo bushinge imizi bukomere aho bwari bwaramaze kugera.” 191 141
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
- Page 123 and 124: Ibintu By'Ukuri gusukwamo ivu rye n
- Page 125 and 126: Ibintu By'Ukuri Nta kintu abantu ba
- Page 127 and 128: Ibintu By'Ukuri Ubwo yari muri uwo
- Page 129 and 130: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 9 - Umugo
- Page 131 and 132: Ibintu By'Ukuri buryo butaziguye. Y
- Page 133 and 134: Ibintu By'Ukuri ugusimbura ariko by
- Page 135 and 136: Ibintu By'Ukuri I Zurich, Zwingli y
- Page 137 and 138: Ibintu By'Ukuri Insinzi ubugorozi b
- Page 139 and 140: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 10 - Iter
- Page 141 and 142: Ibintu By'Ukuri umusaruro uva mu mu
- Page 143 and 144: Ibintu By'Ukuri ubutware kuruta aba
- Page 145 and 146: Ibintu By'Ukuri soko y’ukuri n’
- Page 147: Ibintu By'Ukuri bushobozi bwabo bit
- Page 151 and 152: Ibintu By'Ukuri ibihumbi byinshi bo
- Page 153 and 154: Ibintu By'Ukuri azatwitwaraho nk’
- Page 155 and 156: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 157 and 158: Ibintu By'Ukuri Ntabwo abagaragu b
- Page 159 and 160: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 12 - Umug
- Page 161 and 162: Ibintu By'Ukuri (guhabwa penitensiy
- Page 163 and 164: Ibintu By'Ukuri rwarakomeje rumara
- Page 165 and 166: Ibintu By'Ukuri rwibagiranye. Abaha
- Page 167 and 168: Ibintu By'Ukuri Yaravuze ati: “Bi
- Page 169 and 170: Ibintu By'Ukuri Aho hantu hitaruye
- Page 171 and 172: Ibintu By'Ukuri abigisha muri za ka
- Page 173 and 174: Ibintu By'Ukuri Ibyinshi byavugwa k
- Page 175 and 176: Ibintu By'Ukuri abashije gucika aba
- Page 177 and 178: Ibintu By'Ukuri hirya no hino akora
- Page 179 and 180: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 13 - Ubuh
- Page 181 and 182: Ibintu By'Ukuri babaga ari abagabo;
- Page 183 and 184: Ibintu By'Ukuri no kumenya kuvuga n
- Page 185 and 186: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 14 - Abag
- Page 187 and 188: Ibintu By'Ukuri yari yarateguye zas
- Page 189 and 190: Ibintu By'Ukuri yabayeho. Uwo mugor
- Page 191 and 192: Ibintu By'Ukuri 269 cyabereye umugi
- Page 193 and 194: Ibintu By'Ukuri magana arindwi yari
- Page 195 and 196: Ibintu By'Ukuri Ubwo Wesley yavugag
- Page 197 and 198: Ibintu By'Ukuri “n’imbaraga nta
Ibintu By'Ukuri

Ibyo byihutishije akaga. Intumwa iturutse i bwami yabwiye abari muri iyo nama nkuru ko

kubera ko umwanzuro waheshaga umudendezo mu gukoresha umutimanama w’umuntu

watumye havuka imivurungano, umwami w’abami yasabye ko uwo mwanzuro wakurwaho.

Icyo gikorwa kitemewe n’amategeko cyarakaje kandi gitera ubwoba Abakristo

b’ababwirizabutumwa. Umwe muri bo yaravuze ati: “Kristo yongeye kujya mu maboko ya

Kayafa na Pilato.” Abambari ba Roma barushijeho gukaza ubugome. Umwe muri abo

bayoboke ba Papa yavuganye uburakari ati: “Abanyaturukiya barusha ubwiza Abayoboke ba

Luteri kubera ko bo bubahirizaga iminsi yo kwiyiriza ubusa, kandi abayoboke ba Luteri

ntibayubahirize. Niba tugomba guhitamo hagati y’Ibyanditswe Byera by’Imana n’amakosa

ya kera yamenyerewe mu Itorero, dukwiriye kureka Ibyanditswe Byera.”

Melanchthon yaravuze ati: “Buri munsi mu ruhame Faber atera ibuye rishya twe

ababwirizabutumwa bwiza.” 189

Uburenganzira mu by’idini bwari bwarashyizweho mu buryo bw’amategeko, maze za

Leta zari zaremeye ubutumwa bwiza ziyemeza kurwanya kuvogerwa k’uburenganzira bwazo.

Luteri wari ukiri igicibwa kuva igihe cy’iteka ry’i Worms, ntabwo yari yemerewe kugera i

Spires; ariko mu mwanya we yari ahagarariwe na bagenzi be ndetse n’ibikomangoma Imana

yari yarahagurukirije kurengera umurimo we muri icyo gihe cy’akaga gakomeye.

Igikomangoma Ferederiko w’i Saxony wari wararinze Luteri, yari yarapfuye, ariko

umuvandimwe we Yohani wamusimbuye yari yarakiriye ubugorozi n’umunezero; kandi

kubera ko yakundaga amahoro, yakoresheje imbaraga nyinshi n’ubutwari mu bibazo byose

byerekeranye n’inyungu mu byo kwizera.

Abapadiri basabye za Leta zayobotse ubugorozi ko zitazuyaje zakwemera gucibwa

urubanza n’inkiko za Roma. Ku rundi ruhande, abagorozi basabaga umudendezo bari

barahawe mbere. Ntibashoboraga kwemera ko Roma yongera kwigarurira izo Leta zari

zarakiranye Ijambo ry’Imana umunezero mwinshi.

Nk’uburyo bwo kumvikana, amaherezo byaje gusabwa ko aho ubugorozi bwari

butarashinga imizi, iteka ryaciriwe i Worms rigomba kubahirizwa cyane; kandi ko “muri Leta

zaciye ukubiri n’iryo teka, ndetse n’aho babasha kubahiriza iryo teka ntibitere akaga

k’umuvurungano, basabwe kutagira ubugorozi bushya bakora, ntibagombaga kugira ingingo

iteza impaka bavugaho, ntibagombaga kurwanya kwizihiza misa, kandi ntibagombaga kugira

umugatorika w’i Roma wemererwa kwinjira mu itsinda rya aba Luteri.” 190

Izo ngamba zemejwe n’inama y’abategetsi bakuru maze zinezeza cyane abapadiri

n’ibyegera bya Papa.

Iyo iryo teka riza kubahirizwa n’imbaraga nyinshi, “Ubugorozi ntibwajyaga kugera aho

bwari butaramenyekana cyangwa ngo bushinge imizi bukomere aho bwari bwaramaze

kugera.” 191

141