21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 11 – Imyigaragambyo y'Abaganwa

Bumwe mu buhamya bukomeye bwigeze buvugwa ku Bugorozi, bwabaye guhakana

inyigisho z’i Roma kwakozwe n’ibikomangoma byo mu Budage byayobotse Kristo

kwabereye mu nama y’abategetsi bakuru y’i Spires mu mwaka wa 1529. Ubutwari, ukwizera

no gushikama kw’abo bantu b’Imana byahesheje umudendezo mu bitekerezo no kuyoborwa

n’umutimanama ku bo mu myaka yakurikiyeho. Uguhakana kwabo ni ko kwahesheje itorero

rivuguruye izina ry’”Abaporotesitanti.” Amahame y’uko guhakana niyo “shingiro

ry’Ubuporotesitanti.”

Igihe cyijimye kandi cy’akaga cyari kigeze ku Bugorozi. Nubwo iteka ryaciriwe i Worms,

ryavuze ko Luteri atagifite itegeko rimurengera kandi rikabuzanya kwigisha cyangwa

kwemera amahame ye, ukwihanganirana mu by’iyobokamana kwari kwarakomeje kuba mu

gihugu. Uburinzi bw’Imana bwari bwarahagaritse imbaraga zarwanyaga ukuri. Umwami

Charles wa V yari yariyemeje kuzimangatanya Ubugorozi, nyamara uko yazamuraga

ukuboko kwe ngo aburwanye yajyaga akomwa mu nkokora akabireka. Incuro nyinshi abantu

batinyukaga kwitandukanya na Roma, byajyaga bisa n’aho kurimbuka kwabo kugiye kugera

nta gisibya. Ariko ubwo byari bigeze ahakomeye, ingabo za Turukiya zateye ziturutse ku

mupaka w’iburasirazuba, n’umwami w’Ubufaransa ndetse na Papa ubwe kuko babaga batewe

ishyari no kwiyongera ko gukomera k’Umwami w’abami bityo bamushozaho intambara;

maze bibaye bityo, igihe mu bihugu hari hari intambara n’imivurungano, Ubugorozi bwo

bwabonye agahenge ko gukomera no gukwira hose.

Nyamara amaherezo, ibyegera bya Papa byahagaritse impaka byabagamo kugira ngo

bashyire hamwe barwanye Abagorozi. Inama y’abategetsi bakuru y’i Spires yo mu 1526 yari

yarahaye umudendezo buri Leta mu byerekeye iyobokamana kugeza igihe inama nkuru

yateranye. Ariko bidatinze akaga kari kamaze kuba kenshi ku buryo Umwami w’abami

yatumije inama nkuru ya kabiri ngo iteranire i Spires mu 1529 hagamijwe kurimbura

ubuyobe. Bagombaga kubishoramo n’ibikomangoma hifashishijwe n’uburyo bw’amahoro

bibaye bishobotse, kugira ngo barwanye Ubugorozi; ariko mu gihe ubwo buryo butageze ku

ntego, Umwami w’abami Charles yari yiteguye gukoresha inkota.

Abambari ba papa babyinaga insinzi. Baje i Spires ar benshi cyane maze berekana ku

mugaragaro urwango bafitiye abagorozi n’abari babashyigikiye. Melanchthon yaravuze ati:

“Twagizwe ibicibwa, dufatwa nk’ibishingwe mu isi, ariko Kristo yita ku bwoko bwe kandi

azaburengera.” 188

Ibikomangoma byari byaremeye ubutumwa bwiza byari biri muri iyo nama y’abategetsi

bakuru byabujijwe ko hagira ubutumwa bwiza bubwirizwa no mu ngo zabo bwite. Ariko

abaturage b’i Spires bari bafitiye inyota Ijambo ry’Imana, maze nubwo bari barabibujijwe,

abantu ibihumbi byinshi bazaga mu materaniro yo gusenga yaberaga muri kiriziya

y’umwepisikopi w’i Saxony.

140

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!