21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

bazisomeraga amatsinda y’abantu bateraniraga hamwe bota umurimo. Abantu bamwe

bemeraga ukuri n’umuhati wose, bakakira ijambo ry’Imana banezerewe maze nabo

bakazageza iyo nkuru nziza ku bandi.

Uko ni ko amagambo yahumetswe n’Imana yasohoye ngo: “Guhishurirwa amagambo

yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.” 183 Kwiga Ijambo ry’Imana kwatezaga

impinduka zikomeye mu ntekerezo n’imitima by’abantu. Ubutegetsi bwa Papa bwari

bwarashyize ku bo butegeka umutwaro uremereye nk’icyuma wari ubahejeje mu bujiji no

gusigingira. Hari harabayeho gukomera badakebakeba ku kubahiriza imigenzo igaragara

inyuma, ariko mu byo bakoraga byose, umutima n’ubwenge byari bifitemo umugabane muto

cyane. Ikibwirizwa cya Luteri, cyashyiraga ahagaragara ukuri kose kw’Ijambo ry’Imana

kandi n’iryo jambo ubwaryo ryari ryarashyikirijwe rubanda rwa giseseka, byari byarakanguye

ubushobozi bw’abantu bwari bwarasinziriye, ntibitunganye kandi ngo bikomeze kamere

y’iby’umwuka gusa ahubwo bikanaha ubwenge imbaraga nshya.

Wabonaga abantu bo mu nzego zose bitwaje Bibiliya mu biganza byabo, kandi

bakarengera inyigisho z’Ubugorozi. Abayoboke ba Papa bari barahariye kwiga Ibyanditswe

abapadiri n’abandi bihaye Imana, noneho barabatabaje ngo bahaguruke maze bavuguruze izo

nyigisho nshya. Ariko kuko batari basobanukiwe n’Ibyanditswe ndetse n’imbaraga y’Imana,

abo bapadiri n’abandi bihaye Imana batsinzwe ruhenu n’abo bari bararwanyije bavuze ko ari

injiji kandi bayobye. Umwanditsi umwe w’umugatorika yaravuze ati: “Birababaje, kubona

Luteri yari yaremeje abayoboke be kutagira ikindi bizera uretse Ibyanditswe Byera.” 184

Abantu benshi bateranywaga no kumva ukuri kwari gushyigikiwe n’abantu batize amashuri

menshi ndetse bakabasha kubijyaho impaka n’abize iby’iyobokamana kandi b’intyoza.

Ubujiji buteye isoni bw’abo bantu bakomeye bwajyaga ahagaragara ubwo ingingo zabo

zatsindwaga n’inyigisho zoroheje z’Ijambo ry’Imana. Abanyamyuga, abasirikare, abagore

ndetse n’abana bari bazi neza inyigisho za Bibiliya kurusha abapadiri n’abahanga baminuje.

Itandukaniro ryari hagati y’abigishwa b’ubutumwa bwiza n’abashyigikiye imihango

y’ubupapa ryagaragaraga mu nzego z’abize kimwe no muri rubanda. “Imbere y’abakomeye

bari bakuze kandi bashyigikiye isumbanyabubasha, bari barasuzuguye kwiga indimi

n’ubuvanganzo, hari abasore b’abanyabuntu, bari bashishikariye kwiga no gusesengura

Ibyanditswe kandi bakimenyereza inyandiko z’imena zo mu gihe cya kera cyane. Kubera ko

bari bafite intekerezo zikora cyane, kureba kure n’umutima w’ubutwari, bidatinze abo basore

bageze ku bumenyi butangaje ku buryo nta muntu wabashaga kwigereranya na bo. . . Kubera

iyo mpamvu, iyo abo basore bari bashyigikiye ubugorozi bahanganiraga mu ruhame rwa

benshi n’intiti zo ku ruhande rwa Roma, babazimbaga mu bitekerezo bitabagoye kandi bafite

isheja ku buryo abo bantu badasobanukiwe bajijinganyaga, bagacika intege maze bagakorwa

n’isoni mu maso y’abantu bose.” 185

Ubwo abayobozi b’itorero ry’i Roma babonaga ko abantu baza mu materaniro yabo

bagabanuka, biyambaje abacamanza, maze bakoresha inzira zishoboka zose ziri mu

138

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!