Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Ubwo Luteri yabonaga ingaruka ubwaka buteje Ubugorozi, yagize umubabaro mu mutima wikubye kabiri uwo hari hashize igihe kirekere yaragiriye ahitwa Erfurt. Ibikomangoma byari bishyigikiye Papa byavuze ko inyigisho za Luteri ari zo nkomoko y’ubwigomeke kandi benshi bari biteguye kwemera iyo mvugo. Nubwo icyo kirego nta shingiro na rito cyari gifite, ntabwo cyari kubura guteza Luteri umubabaro ukomeye. Kuba umurimo wo kwamamaza ukuri wari gupfobywa muri ubwo buryo bitewe no kuwushyira ku rwego rumwe n’ubwaka, byasaga n’ibirenze ibyo ashobora kwihanganira. Ku rundi ruhande, abari bayoboye uko kwivumbura bangaga Luteri bitewe n’uko atari yararwanyije inyigisho zabo kandi ntiyemera ibyo bavugaga ko babonekewe n’umucyo mvajuru gusa, ahubwo yari yaranavuze ko ari ibyigomeke ku butegetsi bwa Leta. Mu kwihimura bamureze kuba umuntu wiyemera bikabije. Ubwo rero yasaga n’uwihamagariye urwango rw’ibikomangoma na rubanda. Abayoboke b’itorero ry’i Roma bari bishimye, biteze kubona Ubugorozi busenyuka vuba vuba; kandi bakanenga Luteri bamugerekaho n’amakosa yari yaraharaniye cyane gukosora. Agatsiko k’abaka, kubwo kubeshya bavuga ko bahohotewe bikomeye, bashoboye kugira umugabane w’abantu benshi ujya mu ruhande rwabo, kandi nk’uko bikunze kuba ku bantu bishora mu buyobe, bageze ubwo bafatwa nk’abarenganirizwa kwizera kwabo. Bityo ba bandi bakoreshaga imbaraga zose barwanya ubugorozi bagiriwe impuhwe kandi bagashimagizwa nk’abantu bagiriwe nabi kandi bagakandamizwa. Uwo wari umurimo wa Satani, wari utejwe na wa mwuka wo kwigomeka wagaragariye bwa mbere mu ijuru. Satani ahora ashaka kuyobya abantu no kubatera kwita icyaha ubutungane, n’ubutungane bakabwita icyaha. Mbega uburyo umurimo we wageze ku nsinzi! Ni incuro zingahe abagaragu b’Imana b’indahemuka banengwa kandi bakanegurwa bitewe n’uko barwanirira ukuri badatinya! Nyamara abantu bakorera Satani bahabwa icyubahiro kandi bagashimagizwa ndetse bagafatwa ko barengana bazira kwizera kwabo mu gihe abari bakwiriye kubahwa kandi bagashyigikirwa kubera kuba indahemuka ku Mana baba intabwa, bakagirwa abantu bo kwirindwa no kutiringirwa. Ubutungane bw’ubwiganano, no kwihangishaho kwera biracyakora umurimo wabyo wo kuyobya abantu. Byitwikira amashusho atandukanye maze bikagaragaza umwuka nk’uwo mu gihe cya Luteri, bigateshura intekerezo z’abantu zikava ku Byanditswe kandi bigatera abantu gukurikiza irari ryabo n’intekerezo zabo bwite aho kumvira amategeko y’Imana. Ayo ni amwe mu mayere akomeye Satani akoresha kugira ngo agayishe ubutungane n’ukuri. Luteri yarwaniriye ubutumwa bwiza nta bwoba afite maze aburinda ibitero byaturukaga impande zose. Mu makimbirane yose yabayeho, Ijambo ry’Imana ryigaragaje ko ari intwaro ikomeye. Yakoresheje iryo jambo ububasha papa yari yarihaye ndetse n’ibitekerezo byo gukurikiza imitekerereze y’umuntu ku giti cye by’abiyitaga abahanga b’icyo gihe ari na ko yashikamye nk’urutare akarwanya ubwaka bwashakaga kwifatanya n’Ubugorozi. Buri muntu wese muri abo barwanyaga ubugorozi yabaga afite inzira ye yihariye yirengagizagamo Ibyanditswe Byera maze agaha isumbwe ubwenge bwa kimuntu ko ari bwo 136
Ibintu By'Ukuri soko y’ukuri n’ubwenge mu by’iyobokamana. Kwishingikiriza ku mitekerereze ya kimuntu biha ikuzo ubwenge bw’umuntu maze bikabuhindura ingingo nshingirwaho mu myizerere. Gahunda y’imikorere y’itorero ry’i Roma yavugaga ko ubuyobozi bw’ikirenga bw’itorero ryabo bufite inkomoko ku ruhererekane rutigera rusenyuka rwahereye ku ntumwa kandi rutajya ruhinduka mu bihe byose, maze iha icyuho gukabya mu bibi k’uburyo bwose no gusayisha bigatwikizwa ubutungane bw’inshingano yahawe intumwa. Uguhishurirwa Münzer n’abambari be bavugaga ko bagize nta handi kwari kwaraturutse uretse ku buyobe bw’imitekerereze kandi ingaruka zabyo zari izo gukuraho ubutware bwose bwaba ubw’abantu cyangwa ubw’Imana. Ubukristo nyakuri bwakira Ijambo ry’Imana nk’ububiko bukomeye burimo ukuri kwahumetswe kandi rikaba ari ryo gipimo cy’amahishurwa yose. Luteri amaze kuva i Wartbourg, nibwo yarangije umurimo wo gusobanura Isezerano Rishya, maze bidatinze ubutumwa bwiza bugezwa ku baturage b’Ubudage mu rurimi rwabo. Ubwo butumwa bwiza busobanuye mu Kidage bwakiranwe ibyishimo byinshi n’abantu bose bakundaga ukuri, ariko bwasuzuguwe n’abahisemo imigenzo n’amategeko by’abantu. Abapadiri batewe ubwoba n’uko rubanda rwa giseseka noneho ruzabasha kujya rujya impaka nabo ku byerekeye Ijambo ry’Imana, kandi ko muri ubwo buryo ubumenyi bwabo buke buzajya ahagaragara. Intwaro z’imitekerereze yabo ya kimuntu ntizari zifite imbaraga yanesha inkota y’Umwuka. Roma yakoresheje ububasha bwayo bwose kugira ngo ibuze ikwirakwizwa ry’Ibyanditswe; ariko amategeko akaze, gucira abantu ho iteka kubera ko bitandukanyije n’inyigisho z’itorero ry’i Roma ndetse no kwica urw’agashinyaguro byose byabaye imfabusa. Uko Roma yaciragaho iteka Bibiliya kandi ikabuzanya kuyisoma niko abantu barushagaho gushaka kumenya icyo yigisha mu by’ukuri. Abantu bose bashoboraga gusoma bari bashishikariye kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Barayigendanaga ahantu hose, bakayisoma, bakayisubiramo incuro nyinshi kandi ntibanyurwe batamaze kugira imirongo imwe bafashe mu mutwe. Luteri abonye ubwuzu abantu bakiranye Isezerano Rishya, yahise atangira gusobanura Isezerano rya Kera maze igice yabaga amaze kurangiza agahita agisohora akacyoherereza abasomyi. Inyandiko za Luteri zakirwaga mu buryo bumwe n’abantu bo mu mijyi kimwe n’abo mu midugudugu mito. “Ibyo Luteri n’incuti ze bandikaga, abandi barabikwirakwizaga. Abapadiri bamaze kubona ko kwigumira mu byo bakorera mu bigo byabo binyuranyije n’amategeko, bifuje kureka ubwo buzima burangwa n’ubunebwe babayemo igihe kirekire bakabusimbuza gukora, ariko kubera ko batari basobanukiwe ku buryo batabashaga kubwiriza Ijambo ry’Imana, bagiye mu ntara zose bagasura imidugudu mito ndetse n’ingo z’aboroheje bakahagurisha ibitabo bya Luteri n’incuti ze. Bidatinze Ubudage bwari bwuzuwe n’abo babwiririshabutumwa ibitabo b’abanyamwete.” 182 Izo nyandiko ziganwe ubwuzu bwinshi cyane n’abakire, abakene, abanyabwenge n’abaswa. Nijoro, mu ijwi riranguruye, abarimu bo ku mashuri yo mu midugudu 137
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
- Page 123 and 124: Ibintu By'Ukuri gusukwamo ivu rye n
- Page 125 and 126: Ibintu By'Ukuri Nta kintu abantu ba
- Page 127 and 128: Ibintu By'Ukuri Ubwo yari muri uwo
- Page 129 and 130: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 9 - Umugo
- Page 131 and 132: Ibintu By'Ukuri buryo butaziguye. Y
- Page 133 and 134: Ibintu By'Ukuri ugusimbura ariko by
- Page 135 and 136: Ibintu By'Ukuri I Zurich, Zwingli y
- Page 137 and 138: Ibintu By'Ukuri Insinzi ubugorozi b
- Page 139 and 140: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 10 - Iter
- Page 141 and 142: Ibintu By'Ukuri umusaruro uva mu mu
- Page 143: Ibintu By'Ukuri ubutware kuruta aba
- Page 147 and 148: Ibintu By'Ukuri bushobozi bwabo bit
- Page 149 and 150: Ibintu By'Ukuri Ibyo byihutishije a
- Page 151 and 152: Ibintu By'Ukuri ibihumbi byinshi bo
- Page 153 and 154: Ibintu By'Ukuri azatwitwaraho nk’
- Page 155 and 156: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 157 and 158: Ibintu By'Ukuri Ntabwo abagaragu b
- Page 159 and 160: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 12 - Umug
- Page 161 and 162: Ibintu By'Ukuri (guhabwa penitensiy
- Page 163 and 164: Ibintu By'Ukuri rwarakomeje rumara
- Page 165 and 166: Ibintu By'Ukuri rwibagiranye. Abaha
- Page 167 and 168: Ibintu By'Ukuri Yaravuze ati: “Bi
- Page 169 and 170: Ibintu By'Ukuri Aho hantu hitaruye
- Page 171 and 172: Ibintu By'Ukuri abigisha muri za ka
- Page 173 and 174: Ibintu By'Ukuri Ibyinshi byavugwa k
- Page 175 and 176: Ibintu By'Ukuri abashije gucika aba
- Page 177 and 178: Ibintu By'Ukuri hirya no hino akora
- Page 179 and 180: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 13 - Ubuh
- Page 181 and 182: Ibintu By'Ukuri babaga ari abagabo;
- Page 183 and 184: Ibintu By'Ukuri no kumenya kuvuga n
- Page 185 and 186: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 14 - Abag
- Page 187 and 188: Ibintu By'Ukuri yari yarateguye zas
- Page 189 and 190: Ibintu By'Ukuri yabayeho. Uwo mugor
- Page 191 and 192: Ibintu By'Ukuri 269 cyabereye umugi
- Page 193 and 194: Ibintu By'Ukuri magana arindwi yari
Ibintu By'Ukuri

Ubwo Luteri yabonaga ingaruka ubwaka buteje Ubugorozi, yagize umubabaro mu mutima

wikubye kabiri uwo hari hashize igihe kirekere yaragiriye ahitwa Erfurt. Ibikomangoma byari

bishyigikiye Papa byavuze ko inyigisho za Luteri ari zo nkomoko y’ubwigomeke kandi

benshi bari biteguye kwemera iyo mvugo. Nubwo icyo kirego nta shingiro na rito cyari gifite,

ntabwo cyari kubura guteza Luteri umubabaro ukomeye. Kuba umurimo wo kwamamaza

ukuri wari gupfobywa muri ubwo buryo bitewe no kuwushyira ku rwego rumwe n’ubwaka,

byasaga n’ibirenze ibyo ashobora kwihanganira. Ku rundi ruhande, abari bayoboye uko

kwivumbura bangaga Luteri bitewe n’uko atari yararwanyije inyigisho zabo kandi ntiyemera

ibyo bavugaga ko babonekewe n’umucyo mvajuru gusa, ahubwo yari yaranavuze ko ari

ibyigomeke ku butegetsi bwa Leta. Mu kwihimura bamureze kuba umuntu wiyemera bikabije.

Ubwo rero yasaga n’uwihamagariye urwango rw’ibikomangoma na rubanda.

Abayoboke b’itorero ry’i Roma bari bishimye, biteze kubona Ubugorozi busenyuka vuba

vuba; kandi bakanenga Luteri bamugerekaho n’amakosa yari yaraharaniye cyane gukosora.

Agatsiko k’abaka, kubwo kubeshya bavuga ko bahohotewe bikomeye, bashoboye kugira

umugabane w’abantu benshi ujya mu ruhande rwabo, kandi nk’uko bikunze kuba ku bantu

bishora mu buyobe, bageze ubwo bafatwa nk’abarenganirizwa kwizera kwabo. Bityo ba bandi

bakoreshaga imbaraga zose barwanya ubugorozi bagiriwe impuhwe kandi bagashimagizwa

nk’abantu bagiriwe nabi kandi bagakandamizwa. Uwo wari umurimo wa Satani, wari utejwe

na wa mwuka wo kwigomeka wagaragariye bwa mbere mu ijuru.

Satani ahora ashaka kuyobya abantu no kubatera kwita icyaha ubutungane, n’ubutungane

bakabwita icyaha. Mbega uburyo umurimo we wageze ku nsinzi! Ni incuro zingahe

abagaragu b’Imana b’indahemuka banengwa kandi bakanegurwa bitewe n’uko barwanirira

ukuri badatinya! Nyamara abantu bakorera Satani bahabwa icyubahiro kandi bagashimagizwa

ndetse bagafatwa ko barengana bazira kwizera kwabo mu gihe abari bakwiriye kubahwa

kandi bagashyigikirwa kubera kuba indahemuka ku Mana baba intabwa, bakagirwa abantu bo

kwirindwa no kutiringirwa.

Ubutungane bw’ubwiganano, no kwihangishaho kwera biracyakora umurimo wabyo wo

kuyobya abantu. Byitwikira amashusho atandukanye maze bikagaragaza umwuka nk’uwo mu

gihe cya Luteri, bigateshura intekerezo z’abantu zikava ku Byanditswe kandi bigatera abantu

gukurikiza irari ryabo n’intekerezo zabo bwite aho kumvira amategeko y’Imana. Ayo ni

amwe mu mayere akomeye Satani akoresha kugira ngo agayishe ubutungane n’ukuri.

Luteri yarwaniriye ubutumwa bwiza nta bwoba afite maze aburinda ibitero byaturukaga

impande zose. Mu makimbirane yose yabayeho, Ijambo ry’Imana ryigaragaje ko ari intwaro

ikomeye. Yakoresheje iryo jambo ububasha papa yari yarihaye ndetse n’ibitekerezo byo

gukurikiza imitekerereze y’umuntu ku giti cye by’abiyitaga abahanga b’icyo gihe ari na ko

yashikamye nk’urutare akarwanya ubwaka bwashakaga kwifatanya n’Ubugorozi.

Buri muntu wese muri abo barwanyaga ubugorozi yabaga afite inzira ye yihariye

yirengagizagamo Ibyanditswe Byera maze agaha isumbwe ubwenge bwa kimuntu ko ari bwo

136