21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ubutware kuruta abandi, basabaga umuntu wese kwemera ibyo bavuga atagize icyo abaza.

Ariko ubwo basabaga ko bagirana na Luteri ikiganiro, yemeye kuganira nabo maze abasha

kugaragaza neza ibyo biyitiriraga ku buryo abo biyoberanyaga bahise bava i Wittenberg.

Ya matwara y’ubwaka yabaye ahagaze mu gihe runaka; ariko hashize imyaka myinshi

yongera kwaduka noneho afite ubukana burushijeho n’ingaruka mbi cyane. Luteri yavuze

iby’abayobozi b’ubwo bwaka ati: “Kuri bo, Ibyanditswe Byera byari urwandiko rupfuye,

ariko bose batangira kwiyamira bati: ‘Umwuka! Umwuka!’ Ariko njye sinzigera nkurikira

aho umwuka wabo ubayobora. Ndasaba Imana ngo mu mbabazi zayo, indinde kuba mu itorero

ritarimo abera. Nifuza kwibanira n’abicisha bugufi, abanyantegenke, abarwayi, bazi kandi

bumva bafite ibyaha ndetse bahora baniha batakira Imana babikuye ku mutima kugira ngo

ibahumurize kandi ibafashe.” 179

Uwitwa Thomas MÜnzer wari umuntu ushishikaye kurusha abandi mu bwaka, yari

umuntu ufite ubushobozi butangaje bwajyaga kuba bwaramushoboje gukora ibyiza iyo buza

gukoreshwa neza, ariko ntiyari yarize amahame y’ibanze y’idini nyakuri. “Nk’uko abandi

baka babigenza, yari yaratwawe n’icyifuzo cyo kuvugurura isi, maze yibagirwa ko ubugorozi

(ivugururwa) bukwiriye gutangirira kuri we ubwe.” 180

Yari afite inyota yo kubona umwanya wo hejuru no kwemerwa mu bantu kandi ntiyifuzaga

kuba uwa kabiri ku muntu uwo ari we wese ndetse no kuri Luteri. Yavuze ko mu gufata

ubutware bwa Papa bakabusimbuza ubw’Ibyanditswe, abagorozi babaga bari gushinga

ubundi bupapa butandukanye n’ubwo. We ubwe yivugiraga ko yatumwe n’Imana kugira ngo

atangize ubugorozi nyakuri. Thomas MÜnzer yaravuze ati: “Umuntu ufite uyu mwuka afite

ukwizera nyakuri nubwo mu mibereho ye atabona Ibyanditswe Byera na rimwe.” 181

Abigisha b’abaka bemeye kuyoborwa bishingiye ku marangamutima, bagafata ko

igitekerezo cyose kibajemo n’imbaraga ibahata byose ari ijwi ry’Imana; niyo mpamvu

bagendaga bakagera kure birenze urugero. Bamwe bagera ubwo batwika Bibiliya zabo

bavuga ngo: “Inyuguti iricisha, ariko Umwuka utanga ubugingo.” Inyigisho za MÜnzer

zanyuraga irari ry’abantu bashakaga udushya ari nako zashyigikiraga ubwibone bwabo

hakoreshejwe kurutisha ijambo ry’Imana imyumvire n’ibitekerezo by’abantu. Inyigisho ze

zakiriwe n’abantu ibihumbi byinshi. Bidatinze yavuze ko atemera ko mu materaniro yo

gusengera hamwe habamo gahunda, kandi avuga ko kubaha ibikomangoma ari ukugerageza

gukorera Imana na Beliyali (Satani).

Intekerezo z’abantu zari zaratangiye kurambirwa igitugu cy’ubutegetsi bwa Papa na none

zari zirambiwe kuba munsi y’amabwiriza y’ubutegetsi bwa Leta. Inyigisho za MÜnzer zo

kwivumbagatanya yavugaga ko zishyigikiwe n’ijuru, zateye abantu kuba ibyigenge maze ziha

intebe urwikekwe n’irari byabo. Ibyo byaje kubyara kwigomeka n’imyivumbagatanyo maze

igihugu cy’Ubudage cyuzura imivu y’amaraso.

135

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!