21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

mu kurwanya ukutizera n’imyizerere ishingiye ku migenzo. . . Nta muntu n’umwe uzashyirwa

ku gahato. Umudendezo ni wo pfundo ryo kwizera.” 177

Bidatinze inkuru yakwirakwiye mu mujyi wa Wittenberg ko Luteri yagarutse kandi ko

agomba kubwiriza. Abantu benshi baturutse imihanda yose maze kiriziya yuzura abantu

baranasaguka. Yarazamutse ajya kuri aritari arigisha, atanga inama kandi agira n’ibyo anenga

ariko akabikorana ubushishozi n’ubwitonzi bwinshi. Ubwo yavugaga ku mikorere ya bamwe

bakoresheje ingamba zirimo urugomo mu gukuraho misa, yaravuze ati: “Misa ni ikintu

kidatunganye; ntabwo Imana iyishyigikiye, igomba kuvaho; kandi ndifuza ko ku isi yose misa

yasimburwa no gusangira ubutumwa bwiza. Ariko mureke he kugira umuntu uyibuzwa ku

gahato. Icyo kibazo tugomba kukirekera mu maboko y’Imana. Ijambo ryayo niryo rigomba

kugira icyo rikora ntabwo ari twe. Mwabaza muti kuki byagenda bityo? Kubera ko nta fite

imitima y’abantu mu biganza byanjye, nk’uko umubumbyi aba afite ibumba mu biganza bye.

Dufite uburenganzira bwo kuvuga ariko ntidufite uburenganzira bwo kugira icyo dukora.

Mureke twe tubwirize, ibisigaye ni iby’Imana. Ndamutse nkoresheje imbaraga, icyo

nakunguka ni iki? Nabona: Kunegurizwa izuru, kurangiza umuhango, amabwiriza y’abantu

n’uburyarya . . . Ariko ntihabaho ukuri kuvuye ku mutima, nta kwizera nta n’urukundo. Aho

ibyo bintu uko ari bitatu bibuze, nta kintu na kimwe kiba gihari, kandi sinashyigikira

umusaruro nk’uwo. Imana ikoresha ijambo ryayo ryonyine ibirenze ibyo njye namwe ndetse

n’isi yose dushobora gukora dushyize hamwe imbaraga zacu. Imana yigarurira umutima kandi

iyo umutima wafashwe, Imana iba yigaruriye byose. . .

“Nzabwiriza, mvuge kandi nandike, ariko sinzigera mpata umuntu kubera ko kwizera ari

igikorwa gikoranwa ubushake. Nimurebe ibyo nakoze! Narwanyije Papa, indurugensiya

n’abayoboke ba Papa ariko nabikoze ntawe mputaje cyangwa ngo nteze imvururu. Icyo

nashyize imbere ni Ijambo ry’Imana, narabwirije kandi ndandika nta kindi nakoze. Ariko mu

gihe nari ndyamye, ijambo nari narabwirije ryasenye ubupapa ku buryo yaba igikomangoma

cyangwa umwami w’abami batigeze babukoresha bene ako kageni. Nyamara kandi njye

ntacyo nakoze, Ijambo ry’Imana ryonyine ni ryo ryakoze byose. Iyo mba narifuje gukoresha

imbaraga, bishoboka ko Ubudage bwose bwajyaga gutembamo amaraso. Ariko se ingaruka

iba yarabaye iyihe? Hari kubaho gusenyuka no kurimbuka by’ubugingo n’umubiri.

Kubw’ibyo naracecetse maze ndeka Ijambo ry’Imana ryonyine rikwirakwiza ku isi.” 178

Luteri yamaze icyumweru cyose buri munsi abwiriza imbaga y’abantu bari bafitiye

amatsiko. Ijambo ry’Imana ryaganje umwuka wo gutwarwa utewe n’ubwaka. Imbaraga

y’ubutumwa bwiza yagaruye mu nzira y’ukuri abantu bari barayobejwe.

Ntabwo Luteri yifuzaga guhura n’abo bantu b’abaka bari barateje akaga gakomeye gatyo

kubw’imikorere yabo. Yari azi neza ko ari abantu bafite imitekerereze idatunganye kandi

batabasha kwitegeka, Abo bantu nubwo bavugaga ko bamurikiwe n’ijuru mu buryo

budasanzwe, ntabwo babashaga kwihanganira uguhinyuzwa uko kwaba koroheje kose

cyangwa se ubacyaha mu kinyabupfura cyangwa ubagira inama. Kubera kwibona bakiha

134

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!