21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ryo muyobozi wihagije wo kwizera n’imikorere, maze uwo muyobozi utayobya bamusimbuza

ihame ridashikamye kandi rihindagurika ry’uko biyumva n’amarangamutima yabo. Kubw’iki

gikorwa cyo gushyira iruhande Bibiliya yo ifite ububasha bwo kuvumbura amakosa

n’ibinyoma, Satani yafunguriwe inzira kugira ngo ayobore intekerezo uko ashaka.

Umwe muri abo bahanuzi yavuze ko yabonekewe na marayika Gaburiyeri. Umunyeshuri

wamuyobotse yaretse kwiga maze nawe avuga ko yahawe ubwenge n’Imana ubwayo kugira

ngo asobanure ijambo ryayo. Hari abandi bantu bari basanzwe baratwawe n’ubwaka

bifatanyije nabo. Imigenzereze y’abo bantu bafite amatwara maremare ntiyabuze guteza

umuvurungano. Ibibwirizwa bya Luteri byari byarakanguye abantu hirya no hino bituma

bumva ko ubugorozi bukenewe, none icyo gihe abantu bari basanzwe ari inyangamugayo

bayobejwe n’ibyavugwaga n’abo bahanuzi bashya.

Abayobozi b’izo nyigisho bagiye i Wittenberg maze ibyo bavugaga babibwira

Melanchthon na bagenzi be. Baravuze bati: “Imana yadutumye kwigisha abantu. Twaganiriye

n’Uhoraho, tuzi ibizaba. Mu magambo make turi intumwa n’abahanuzi kandi turabimenyesha

na Luteri.” 171

Abagorozi baratangaye kandi bagwa mu rujijo. Bari bahuye n’ikintu batigeze bahura

nacyo maze bayoberwa icyo bakora. Melanchthon yaravuze ati: “Aba bantu barimo imyuka

idasanzwe, ariko se ni myuka ki?...Ku rundi ruhande ni mutyo twe kuzimya Mwuka w’Imana,

ariko ku rundi ruhande twirinde kuyobywa n’umwuka wa Satani.” 172

Bidatinze imbuto zikomotse kuri izo nyigisho nshya zaragaragaye. Abantu bayobowe

kwirengagiza Ijambo ry’Imana cyangwa bakarishyira ku ruhande burundu. Amashuri yabaye

mu rujijo. Abanyeshuri banze amabwiriza yose, bareka amasomo yabo maze bava muri

kaminuza. Ba bantu bibwiraga ko bashoboye kubyutsa no kuyobora umurimo w’ubugorozi

nta kindi bagezeho uretse kuwugeza aharindimuka. Noneho abanyaroma bongeye kugarura

icyizere maze bavugana insinzi bati: “Hasigaye urugamba rumwe gusa maze bose bakaba

abacu. ” 173

Ubwo Luteri yumvaga ibyabaye ari i Wartbourg yavuganye agahinda ati: “Ibihe byose

nabaga niteze ko Satani atazabura kuduteza iki cyorezo.” Yitegereje imico nyakuri y’abo

biyitaga abahanuzi maze abona akaga kibasiye umurimo wo kwamamaza ukuri. Ntabwo

kurwanywa na Papa cyangwa umwami w’abami byigeze bimuhangayikisha cyane kandi ngo

bimuce intege nk’uko byamugendekeye icyo gihe. Mu bitwaga incuti z’ubugorozi havutse

abanzi babwo ruharwa. Ukuri kwari kwaramuzaniye ibyishimo byinshi n’ihumure

kwakoreshwaga mu guhembera umuvurungano no guteza urujijo mu itorero.

Mu murimo w’ubugorozi, Luteri yari yarayobowe n’Umwuka w’Imana maze amukoresha

ibirenze ibyo yibwiraga. Ntabwo yari yarigeze agambirira gufata imyanzuro nk’iyo yafashe

cyangwa ngo ateze impinduka zikomeye nk’izo. Yari yarabaye igikoresho kiri mu maboko

y’Imana nyiri ubushobozi butagerwa. Nyamara kandi yahindishwaga umushyitsi no kubona

132

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!