21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 10 – Iterambere Ry’Ubugorozi Mu Budage

Kubura kwa Luteri mu buryo bw’amayobera kwateje akayubi mu gihugu cy’Ubudage

cyose. Hirya no hino abantu bibazaga ibye. Inkuru mbi zakomezaga gukwirakwizwa kandi

abantu benshi bizeraga ko yaba yarishwe. Habayeho kuganya gukomeye bitari gusa ku ncuti

ze zari zarabishyize ku mugaragaro, ahubwo no mu bantu ibihumbi byinshi batari

barifatanyije n’Ubugorozi. Abantu benshi ntibatinyaga kurahirira ko bazamuhorera.

Abayobozi b’itorero ry’ i Roma barebanaga ubwoba bwinshi uburyo rubanda rwabarebaga

nabi mu buryo bukomeye. Nubwo mbere bari banejejwe no kumva ko Luteri yapfuye,

ntibyatinze maze bifuza kwihisha umujinya w’abantu. Ntabwo abanzi ba Luteri bari

barabujijwe amahwemo n’ibikorwa yakoreraga hagati yabo yisanzuye nk’uko

byabagendekeye ubwo yari atakiboneka. Abari barazabiranyijwe n’uburakari bagashaka

guhitana Umugorozi wari ushize amanga noneho bari buzujwe ubwoba n’uko yaburiwe

irengero. Umwe muri bo yaravuze ati: “Inzira imwe rukumbi isigaye yo kugira ngo twikize

ni uko twacana amasitimu maze tugashakashaka Luteri aho yaba ari hose ku isi kugira ngo

tumugarurire abantu bamwifuza.” 170

Itegeko ry’umwami w’abami ryasaga n’iritagifite imbaraga. Intumwa za Papa zakozwe

n’isoni ubwo zabonaga ko itegeko ry’umwami w’abami ryari ryitaweho buhoro aho kugira

ngo rigene iherezo rya Luteri.

Inkuru zivuga ko Luteri ari amahoro nubwo yari imfungwa zatumye ubwoba abantu bari

bafite butuza ariko na none bituma abantu barushaho kumugirira urukumbuzi. Inyandiko ze

zarushijeho gusomwa kuruta mbere. Abantu benshi barushaho kwiyongera bajya mu ruhande

rw’uwo mugabo w’intwari wari warashyigikiye ijambo ry’Imana mu kaga gakomeye gatyo.

Ubugorozi bwahoraga burushaho kugira imbaraga. Imbuto Luteri yari yarabibye yameraga

ahantu henshi. Kutaboneka kwe byakoze umurimo utarabashije gukorwa igihe yabonekaga

ahibereye. Igihe umuyobozi wabo ukomeye yabakurwagamo, abandi bakozi bumvise bafite

inshingano nshya. Bafite kwizera gushya n’umuhati barushijeho kujya mbere kugira ngo

bakore n’imbaraga zabo zose ngo umurimo watangiye neza udakomwa mu nkokora.

Ariko Satani ntiyari yicaye ubusa. Yagerageje gukora ibyo yari yarakoze mu gihe

cy’ubugorozi bwose bwagiye bubaho. Yagiye abeshya kandi akarimbura abantu akoresheje

umurimo bw’ibyiganano mu mwanya w’umurimo nyakuri. Nk’uko mu kinyejana cya mbere

cy’itorero rya Gikristo habayeho ba kristo b’ibinyoma, niko no mu kinyejana cya cumi na

gatandatu hahagarutse abahanuzi b’ibinyoma.

Abantu bamwe bamaze gukorwa ku mutima no gukanguka kwabayeho mu

by’iyobokamana, bibwiye ko bahawe uguhishurirwa kudasanzwe kuvuye mu ijuru, maze

bavuga ko Imana yabahaye inshingano yo gukomeza ubugorozi Luteri yari yaratangiranye

imbaraga nke nk’uko babivugaga. Mu by’ukuri, basenyaga umurimo Luteri yari yarakoze.

Birengagije ihame rikomeye ryari urufatiro rw’ubugorozi ryavugaga ko Ijambo ry’Imana ari

131

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!