Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Ubugorozi bwateraga imbere buhoro buhoro mu mujyi wa Zurich. Abanzi babwo barakangutse maze bahagurukira kuburwanya bivuye inyuma. Mu mwaka umwe mbere y’icyo gihe ni ho umupadiri w’i Wittenberg yari yaravugiye i Worms imbere ya Papa n’umwami w’abami ati: ” Oya”, none ibyagaragaraga byose byasaga n’ibyerekana kurwanya amabwiriza ya Papa kugiye kuba i Zurich nk’uko byagenze i Worms. Zwingle yatewe incuro nyinshi. Aho ubupapa bwabaga bwiganje uko ibihe byagiye biha ibindi, abantu bayobotse ubutumwa bwiza bajyaba bicwa urupfu rubi, ariko ibyo ntibyari bihagije. Uwigishaga ibyo bitaga ubuyobe yagombaga gucecekeshwa. Muri ubwo buryo umwepisikopi w’i Constance yohereje intumwa eshatu mu nama y’i Zurich zirega Zwingli ko yigisha abantu kwica amategeko y’itorero, bityo bikaba biteza amahoro make n’imvururu mu bantu. Uwo mwepisikopi yongeyeho ko niba ubutegetsi bw’itorero busuzuguwe, ingaruka yaba iy’uko abantu bose baba ibyigenge. Zwingli yasubije yiregura avuga ko yigishije ubutumwa bwiza i Zurich mu gihe cy’imyaka ine bityo “uwo mujyi wa Zurich ukaba ari wo wari utuje kandi urimo amahoro kurusha indi mijyi yose y’izo ntara. Yaravuze ati: “None se ntabwo Ubukristo ari bwo murinzi ukomeye utuma muri rusange habaho umutekano?” 162 Izo ntumwa zasabye abajyanama gukomeza kuba mu itorero zikavuga ko hanze yaryo nta gakiza gahari. Zwingli yavuze kuri ayo magambo y’izo ntumwa ati: “Iki kirego cye kubatangaza! Urufatiro rw’Itorero ni cya Gitare, Kristo, We wahaye Petero izina kuko yamuhamije nk’uko ari. Umuntu uwo ariwe wese wo mu mahanga yose wizera Umwami Yesu n’umutima we wose Imana iramwemera. Mu by’ukuri aha ni ho hari itorero kandi hirya yaryo nta muntu ubasha kuhakirizwa.” 163 Umusaruro wavuye muri iyo nama wabaye uwo uko umwe mu ntumwa, wa mukaridinari yari yohereje yemeye iby’ukwizera kuvuguruye. Abari muri iyo nama banze kugira icyo bakora kirwanya Zwingli, bityo Roma itegura igitero gikaze. Ubwo Zwingli yamenyaga ubugambanyi bw’abanzi be yaravuze ati: “Nimubareke baze; mbatinya nk’uko ibitare byo ku nkombe bitinya imivumba iza ibyisukaho.” 164 Umuhati w’abo banyadini nta kindi wagezeho uretse gutuma umurimo bashakaga gusenya waguka. Ukuri kwakomeje gukwira hose. Mu Budage aho abari barayobotse ukuri bakaba bari baraciwe intege n’urupfu rwa Luteri, ubwo babonaga iterambere ry’ubutumwa bwiza mu Busuwisi, bongeye kugarura ubuyanja. Uko ubugorozi bwarushagaho gushinga imizi mu mujyi wa Zurich, imbuto zabwo zarushijeho kugaragara neza mu kugabanuka kw’ingeso mbi no gushyigikirwa kwa gahunda n’umutekano mu bantu. Zwingli yaranditse ati: “Amahoro atuye mu mujyi wacu, nta ntonganya ziharangwa, nta buryarya, nta shyari nta n’urugomo. Mbese ubumwe nk’ubwo bubasha gukomoka he uretse kuri Kristo no ku nyigisho zacu zitwuzuza imbuto z’amahoro n’ubutungane?” 165 128
Ibintu By'Ukuri Insinzi ubugorozi bwageragaho yateje abayoboke ba Roma kurushaho gukaza umurego kugira ngo babusenye. Babonye uko gutoteza nta cyo byagezeho ubwo bahagarikaga umurimo wa Luteri mu Budage, biyemeza kurwanya ubugorozi bifashishije intwaro bukoresha. Bagombaga kugirana na Zwingli ikiganiro-mpaka, kandi kubera ko ari bo bari babiteguye, bateguye uburyo bwo kugera ku nsinzi bakoresheje kwihitiramo aho urwo rugamba ruzabera ndetse n’abacamanza bagomba gufata imyanzuro yabo na Zwingli. Kandi iyo babasha kubona Zwingli yabageze mu maboko, bagombaga gukorana ubushishozi kugira ngo atabacika. Bityo umuyobozi w’ubugorozi yamara gucecekeshwa, itsinda yari ayoboye ryari gusenywa vuba vuba. Nyamara bakoranye ubushishozi maze uyu mugambi barawuhisha. Hemejwe ko icyo kiganiro-mpaka kibera ahitwa Baden, ariko Zwingli ntiyahahinguka. Abajyanama b’i Zurich baketse imigambi y’abashyigikiye Papa, kandi banaburirwa b’ibishyito by’umuriro byo gutwikiraho abemera ubutumwa bwiza byari bicanwe mu midugudu yiganjemo abayoboke ba papa, byatumye babuza umushumba wabo kwishora muri ako kaga. I Ziruch yari yiteguye kuhasubiriza abo Roma yari kohereza bose, ariko kujya i Baden ahari haramenewe amaraso y’abaziraga guhamya ukwizera kwabo, byari ukwishora mu rupfu. Abitwa Oecolampadius na Haller ni bo batoranyirijwe guhagararira abagorozi naho umugabo w’ikirangirire mu buhanga witwaga Eck aba ari we uhagararira Roma agaragiwe n’itsinda rinini ry’intiti n’abayobozi b’itorero. Nubwo Zwingli atari ari muri iyo nama, imbaraga ye ntiyabuze kwigaragaza. Abari ku ruhande rwa Papa ni bo bahisemo abanditsi b’inama bose kandi abandi bose babuzwa kugira icyo bandika kuko uwari kubikora yari kwicwa. Nubwo byari bimeze bityo, buri munsi Zwingli yagezwagaho ibyavugiwe i Baden. Hari umunyeshuri wari muri icyo kiganiro-mpaka wandikaga ingingo zose zavuzwe buri munsi akabikora buri mugoroba. Abandi banyeshuri babiri biyemeje kujya bashyira izo mpapuro Zwingli wari i Ziruch bakazijyanana n’amabaruwa Oecolampidius yamwandikiraga buri munsi. Zwingli yasubizaga ayo mabaruwa agatanga inama n’ibitekerezo. Inzandiko ze yazandikaga nijoro maze mu gitondo ba banyeshuri bakazigarukana i Baden. Kugira ngo batambuke ku barinzi babaga bari ku miryango y’umujyi, izo ntumwa zikoreraga ibitebo birimo inkoko maze bakabereka bakinjira nta nkomyi. Uko ni ko Zwingli yarwanye urugamba yari ahanganyemo n’abanzi be. Uwitwa Myconius yaravuze ati: “Kubw’ubwunganizi bwe, amajoro yararaga adasinziriye n’inama yatangaga akazohereza i Baden, Zwingli yakoze cyane kuruta uko byari kugenda iyo yiyizira muri izo mpaka agahangana n’abanzi be imbonankubone.” 166 Abari bashyigikiye Roma basaga n’abamaze gutsinda, bari baje i Baden bambaye imyambaro y’agaciro kenshi cyane kandi iriho amasaro abengerana. Bakabyaga mu kurya mu buryo bwa gikire, ameza yabo yabaga yuzuyeho ibyokurya bihenda n’inzoga zikomeye cyane. Umutwaro w’inshingano zabo nk’abayobozi b’itorero baworoheshaga guhugira mu 129
- Page 85 and 86: Ibintu By'Ukuri bwashegeshe ubuzima
- Page 87 and 88: Ibintu By'Ukuri baranyeganyeje inyi
- Page 89 and 90: Ibintu By'Ukuri kigabwa. Mu bihugu
- Page 91 and 92: Ibintu By'Ukuri Nk’uko byagendeke
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
- Page 123 and 124: Ibintu By'Ukuri gusukwamo ivu rye n
- Page 125 and 126: Ibintu By'Ukuri Nta kintu abantu ba
- Page 127 and 128: Ibintu By'Ukuri Ubwo yari muri uwo
- Page 129 and 130: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 9 - Umugo
- Page 131 and 132: Ibintu By'Ukuri buryo butaziguye. Y
- Page 133 and 134: Ibintu By'Ukuri ugusimbura ariko by
- Page 135: Ibintu By'Ukuri I Zurich, Zwingli y
- Page 139 and 140: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 10 - Iter
- Page 141 and 142: Ibintu By'Ukuri umusaruro uva mu mu
- Page 143 and 144: Ibintu By'Ukuri ubutware kuruta aba
- Page 145 and 146: Ibintu By'Ukuri soko y’ukuri n’
- Page 147 and 148: Ibintu By'Ukuri bushobozi bwabo bit
- Page 149 and 150: Ibintu By'Ukuri Ibyo byihutishije a
- Page 151 and 152: Ibintu By'Ukuri ibihumbi byinshi bo
- Page 153 and 154: Ibintu By'Ukuri azatwitwaraho nk’
- Page 155 and 156: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 157 and 158: Ibintu By'Ukuri Ntabwo abagaragu b
- Page 159 and 160: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 12 - Umug
- Page 161 and 162: Ibintu By'Ukuri (guhabwa penitensiy
- Page 163 and 164: Ibintu By'Ukuri rwarakomeje rumara
- Page 165 and 166: Ibintu By'Ukuri rwibagiranye. Abaha
- Page 167 and 168: Ibintu By'Ukuri Yaravuze ati: “Bi
- Page 169 and 170: Ibintu By'Ukuri Aho hantu hitaruye
- Page 171 and 172: Ibintu By'Ukuri abigisha muri za ka
- Page 173 and 174: Ibintu By'Ukuri Ibyinshi byavugwa k
- Page 175 and 176: Ibintu By'Ukuri abashije gucika aba
- Page 177 and 178: Ibintu By'Ukuri hirya no hino akora
- Page 179 and 180: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 13 - Ubuh
- Page 181 and 182: Ibintu By'Ukuri babaga ari abagabo;
- Page 183 and 184: Ibintu By'Ukuri no kumenya kuvuga n
- Page 185 and 186: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 14 - Abag
Ibintu By'Ukuri

Insinzi ubugorozi bwageragaho yateje abayoboke ba Roma kurushaho gukaza umurego

kugira ngo babusenye. Babonye uko gutoteza nta cyo byagezeho ubwo bahagarikaga

umurimo wa Luteri mu Budage, biyemeza kurwanya ubugorozi bifashishije intwaro

bukoresha. Bagombaga kugirana na Zwingli ikiganiro-mpaka, kandi kubera ko ari bo bari

babiteguye, bateguye uburyo bwo kugera ku nsinzi bakoresheje kwihitiramo aho urwo

rugamba ruzabera ndetse n’abacamanza bagomba gufata imyanzuro yabo na Zwingli. Kandi

iyo babasha kubona Zwingli yabageze mu maboko, bagombaga gukorana ubushishozi kugira

ngo atabacika. Bityo umuyobozi w’ubugorozi yamara gucecekeshwa, itsinda yari ayoboye

ryari gusenywa vuba vuba. Nyamara bakoranye ubushishozi maze uyu mugambi

barawuhisha.

Hemejwe ko icyo kiganiro-mpaka kibera ahitwa Baden, ariko Zwingli ntiyahahinguka.

Abajyanama b’i Zurich baketse imigambi y’abashyigikiye Papa, kandi banaburirwa

b’ibishyito by’umuriro byo gutwikiraho abemera ubutumwa bwiza byari bicanwe mu

midugudu yiganjemo abayoboke ba papa, byatumye babuza umushumba wabo kwishora muri

ako kaga. I Ziruch yari yiteguye kuhasubiriza abo Roma yari kohereza bose, ariko kujya i

Baden ahari haramenewe amaraso y’abaziraga guhamya ukwizera kwabo, byari ukwishora

mu rupfu. Abitwa Oecolampadius na Haller ni bo batoranyirijwe guhagararira abagorozi naho

umugabo w’ikirangirire mu buhanga witwaga Eck aba ari we uhagararira Roma agaragiwe

n’itsinda rinini ry’intiti n’abayobozi b’itorero.

Nubwo Zwingli atari ari muri iyo nama, imbaraga ye ntiyabuze kwigaragaza. Abari ku

ruhande rwa Papa ni bo bahisemo abanditsi b’inama bose kandi abandi bose babuzwa kugira

icyo bandika kuko uwari kubikora yari kwicwa. Nubwo byari bimeze bityo, buri munsi

Zwingli yagezwagaho ibyavugiwe i Baden. Hari umunyeshuri wari muri icyo kiganiro-mpaka

wandikaga ingingo zose zavuzwe buri munsi akabikora buri mugoroba. Abandi banyeshuri

babiri biyemeje kujya bashyira izo mpapuro Zwingli wari i Ziruch bakazijyanana

n’amabaruwa Oecolampidius yamwandikiraga buri munsi. Zwingli yasubizaga ayo

mabaruwa agatanga inama n’ibitekerezo. Inzandiko ze yazandikaga nijoro maze mu gitondo

ba banyeshuri bakazigarukana i Baden. Kugira ngo batambuke ku barinzi babaga bari ku

miryango y’umujyi, izo ntumwa zikoreraga ibitebo birimo inkoko maze bakabereka bakinjira

nta nkomyi.

Uko ni ko Zwingli yarwanye urugamba yari ahanganyemo n’abanzi be. Uwitwa Myconius

yaravuze ati: “Kubw’ubwunganizi bwe, amajoro yararaga adasinziriye n’inama yatangaga

akazohereza i Baden, Zwingli yakoze cyane kuruta uko byari kugenda iyo yiyizira muri izo

mpaka agahangana n’abanzi be imbonankubone.” 166

Abari bashyigikiye Roma basaga n’abamaze gutsinda, bari baje i Baden bambaye

imyambaro y’agaciro kenshi cyane kandi iriho amasaro abengerana. Bakabyaga mu kurya mu

buryo bwa gikire, ameza yabo yabaga yuzuyeho ibyokurya bihenda n’inzoga zikomeye cyane.

Umutwaro w’inshingano zabo nk’abayobozi b’itorero baworoheshaga guhugira mu

129