21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

I Zurich, Zwingli yahabwirizanyije umwete mwinshi yamagana ubucuruzi bw’imbabazi

z’ibyaha; maze igihe Samusoni yari ageze hafi yaho ahura n’intumwa yoherejwe n’abagize

inama y’ubutegetsi imubuza kwinjira muri uwo mujyi. Amaherezo yaje gushobora kwinjira

yiyoberanyije nyamara yaje kwirukanwa atabashije kugurisha n’icyangombwa na kimwe

gihesha imbabazi maze nyuma y’aho bidatinze ahita ava mu Busuwisi.

Ubugorozi bwahawe imbaraga nyinshi no kwaduka kw’icyorezo gikaze cyahitanye abantu

benshi mu Busuwisi mu mwaka wa 1519. Uko muri ubwo buryo abantu babonaga urupfu

rubugarije, benshi babashije kubona uburyo imbabazi bari bamaze igihe gito baguze zari

imfabusa ndetse ntizigire n’akamaro. Bityo byatumye bashaka kugira urufatiro nyakuri rwo

kwizera kwabo. Zwingli nawe ari i Zurich yafashwe n’iyo ndwara iramurembya cyane ku

buryo icyizere cyose cyo gukira kwe cyashiraga mu bantu, bityo inkuru ikwira hose ko yaba

yapfuye. Muri icyo gihe gikomeye, ntabwo ibyiringiro bye n’ubutwari byacogoye. Afite

kwizera, yahanze amaso ye umusaraba w’i Karuvali, yiringira ko igitambo cya Kristo gihagije

gihanagura abantu ho ibyaha. Ubwo yari akirutse avuye ku munwa w’urupfu, cyari igihe cyo

kubwirizanya ubutumwa bwiza umuhati mwinshi kurusha uko yigeze abikora; kandi

amagambo ye yari afite imbaraga idasanzwe. Abantu bakiranye ibyishimo umushumba wabo

bakunda wari ubagaruriwe akuwe ku munwa w’urupfu. Abo bantu ubwabo bari bavuye mu

ngorane zo kwita ku barwayi n’abasambaga bityo bituma babasha guha agaciro ubutumwa

bwiza kuruta mbere.

Zwingli yari amaze gusobanukirwa neza n’ukuri k’ubutumwa bwiza kandi yari amaze

kwiyumvamo imbaraga yako ihindura umuntu akaba mushya. Yibandaga ku ngingo zivuga

ibyo kugwa k’umuntu n’iby’inama y’agakiza. Yaravuze ati: “Twese twapfiriye muri Adamu,

kandi twarohamye mu bibi no gucirwaho iteka.” 160 “Kristo yaturonkeye gucungurwa

kw’iteka. . . Umubabaro yagize ni igitambo gihoraho kandi gifite ubushobozi bwo gukiza

by’iteka ryose. Cyuzuza ibyo ubutabera bw’Imana busaba by’iteka ryose mu cyimbo

cy’abantu bose bishingikiriza kuri icyo gitambo bafite kwizera gushikamye kandi

kutanyeganyega.” Nyamara kandi yigishije neza ko ubuntu bwa Kristo budahesha abantu

umudendezo wo gukomeza gukora ibyaha. Yaravugaga ati: “Ahantu hose hari ukwizera

Imana, Imana irahaba; kandi aho Imana iri, haba umwete ukangura abantu ukabahatira gukora

imirimo myiza.”- 161

Ibibwirizwa bya Zwingli byabaga bishimishije abantu ku buryo kiziya nini (Katederari)

yuzuraga igasaguka imbaga y’abantu bazaga kumutega amatwi. Zwingli yabwiraga

abamuteze amatwi ukuri buhoro buhoro akurikije uko yabonaga bashobora kukwakira.

Yitonderaga cyane kuba yahita ababwira ingingo zishobora kubakangaranya cyangwa ngo

zibazanemo urwikekwe. Umurimo we wari uwo gushyikiriza imitima yabo inyigisho za

Kristo, gutuma ituza kubw’urukundo rwe no kubereka urugero rwa Kristo; bityo uko

barushagaho kwakira amahame y’ubutumwa bwiza, ni ko bagendaga bacika ku myizerere

yabo n’imigenzo bya gipagani.

127

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!