Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Muri icyo gihe, haje undi muntu kugira ngo ateze imbere umurimo w’ivugurura. Uwitwaga Lusiyani yoherejwe i Zurich afite zimwe mu nyandiko za Luteri yoherezwa n’umuntu wari utuye i Basel wakundaga ukwizera kuvuguruye. Uwo muntu yari yaratekereje ko kugurisha ibyo bitabo bibasha kuba uburyo bukomeye bwo gukwirakwiza umucyo. Yandikiye Zwingli ati: “Reba neza ko uyu mugabo afite ubushishozi n’ubushobozi bihagije; niba bimeze bityo, umureke agende ava mu mujyi ajya mu wundi, ava mu mudugudu ajya mu wundi, agende n’inzu ku yindi mu Basuwisi ahajyane inyandiko za Luteri, ariko by’umwihariko ibyo yavuze ku Isengesho ry’Umukiza abyandikira abafite ubushake bwo kuvuga ubutumwa. Uko bizarushaho kumenyekana, niko bizarushaho kugira abaguzi.” Uko ni ko umucyo wabonye aho winjirira. 159 Mu gihe Imana itegura guca iminyururu y’ubujiji n’imigenzo ya gipagani nibwo Satani akoresha imbaraga ze zose kugira ngo abundikirire abantu mu mwijima kandi akarushaho gukaza ingoyi ibaboshye. Uko abantu bahagurukiraga impande zose babwira abantu iby’imbabazi no kugirwa intungane kubw’amaraso ya Kristo, Roma yakajije umurego mu gufungura isoko ryayo igurisha imbabazi aharangwa ubukristo hose. Buri cyaha cyari gifite igiciro cyacyo, kandi abantu bahabwaga uburenganzira ntakumirwa bwo gukora icyaha igihe bashyiraga umutungo uhagije mu isanduku y’itorero. Uko ni ko ayo matsinda abiri y’imyigishirize yateraga imbere: rimwe rigatanga imbabazi z’ibyaha rihawe amafaranga, naho irindi rikigisha iby’imbabazi zibonerwa muri Kristo. Roma igaha uburenganzira icyaha kandi ikakigira isoko yo kwinjiza ubutunzi, naho abagorozi bo bagaciraho icyaha iteka kandi bakerekana ko Kristo ariwe ukuraho ibyaha, akaba n’umucunguzi. Mu gihugu cy’Ubudage, icuruzwa ry’ibyemezo bihesha imbabazi z’ibyaha (indurugensiya) ryari rishinzwe abapadiri b’Abadominikani kandi byari biyobowe n’umuntu wari uzwi ho imico mibi witwaga Tetzel. Mu gihugu cy’Ubusuwisi, ubwo bucuruzi bwahariwe Abafaransisiko bayobowe n’uwitwa Samusoni wari umupadiri w’Umutaliyani. Samusoni yari yarakoreye itorero umurimo mwiza kuko yari yarabashije kwinjiza amafaranga menshi ayakuye mu Budage no mu Busuwisi kugira ngo agwize umutungo wa Papa. Noneho yambukanyije Ubusuwisi bwose, agacuza abaturage b’abakene uduke bungukaga, naho abakire akabakuramo impano z’agaciro kenshi. Ariko impinduka ziturutse ku bugorozi zari zaratangiye kwigaragariza mu kugabanyuka kw’ibyatangwaga nubwo zitashoboraga guhagarika ubwo bucuruzi. Igihe Samusoni yari amaze igihe gito yinjiye mu Busuwisi maze akagera mu mujyi wari hafi ya Einsiedeln ahazanye ibicuruzwa bye, Zwingli yari akiri i Einsiedeln. Umugorozi Zwingli amaze kumenya ikimugenza yahise ahagurukira kumuvuguruza. Abo bantu bombi ntibigeze bahura, ariko Zwingli yageze ku nsinzi asobanurira abantu ibyo Samusoni agamije ku buryo byabaye ngombwa ko ava aho hantu akajya ahandi. 126
Ibintu By'Ukuri I Zurich, Zwingli yahabwirizanyije umwete mwinshi yamagana ubucuruzi bw’imbabazi z’ibyaha; maze igihe Samusoni yari ageze hafi yaho ahura n’intumwa yoherejwe n’abagize inama y’ubutegetsi imubuza kwinjira muri uwo mujyi. Amaherezo yaje gushobora kwinjira yiyoberanyije nyamara yaje kwirukanwa atabashije kugurisha n’icyangombwa na kimwe gihesha imbabazi maze nyuma y’aho bidatinze ahita ava mu Busuwisi. Ubugorozi bwahawe imbaraga nyinshi no kwaduka kw’icyorezo gikaze cyahitanye abantu benshi mu Busuwisi mu mwaka wa 1519. Uko muri ubwo buryo abantu babonaga urupfu rubugarije, benshi babashije kubona uburyo imbabazi bari bamaze igihe gito baguze zari imfabusa ndetse ntizigire n’akamaro. Bityo byatumye bashaka kugira urufatiro nyakuri rwo kwizera kwabo. Zwingli nawe ari i Zurich yafashwe n’iyo ndwara iramurembya cyane ku buryo icyizere cyose cyo gukira kwe cyashiraga mu bantu, bityo inkuru ikwira hose ko yaba yapfuye. Muri icyo gihe gikomeye, ntabwo ibyiringiro bye n’ubutwari byacogoye. Afite kwizera, yahanze amaso ye umusaraba w’i Karuvali, yiringira ko igitambo cya Kristo gihagije gihanagura abantu ho ibyaha. Ubwo yari akirutse avuye ku munwa w’urupfu, cyari igihe cyo kubwirizanya ubutumwa bwiza umuhati mwinshi kurusha uko yigeze abikora; kandi amagambo ye yari afite imbaraga idasanzwe. Abantu bakiranye ibyishimo umushumba wabo bakunda wari ubagaruriwe akuwe ku munwa w’urupfu. Abo bantu ubwabo bari bavuye mu ngorane zo kwita ku barwayi n’abasambaga bityo bituma babasha guha agaciro ubutumwa bwiza kuruta mbere. Zwingli yari amaze gusobanukirwa neza n’ukuri k’ubutumwa bwiza kandi yari amaze kwiyumvamo imbaraga yako ihindura umuntu akaba mushya. Yibandaga ku ngingo zivuga ibyo kugwa k’umuntu n’iby’inama y’agakiza. Yaravuze ati: “Twese twapfiriye muri Adamu, kandi twarohamye mu bibi no gucirwaho iteka.” 160 “Kristo yaturonkeye gucungurwa kw’iteka. . . Umubabaro yagize ni igitambo gihoraho kandi gifite ubushobozi bwo gukiza by’iteka ryose. Cyuzuza ibyo ubutabera bw’Imana busaba by’iteka ryose mu cyimbo cy’abantu bose bishingikiriza kuri icyo gitambo bafite kwizera gushikamye kandi kutanyeganyega.” Nyamara kandi yigishije neza ko ubuntu bwa Kristo budahesha abantu umudendezo wo gukomeza gukora ibyaha. Yaravugaga ati: “Ahantu hose hari ukwizera Imana, Imana irahaba; kandi aho Imana iri, haba umwete ukangura abantu ukabahatira gukora imirimo myiza.”- 161 Ibibwirizwa bya Zwingli byabaga bishimishije abantu ku buryo kiziya nini (Katederari) yuzuraga igasaguka imbaga y’abantu bazaga kumutega amatwi. Zwingli yabwiraga abamuteze amatwi ukuri buhoro buhoro akurikije uko yabonaga bashobora kukwakira. Yitonderaga cyane kuba yahita ababwira ingingo zishobora kubakangaranya cyangwa ngo zibazanemo urwikekwe. Umurimo we wari uwo gushyikiriza imitima yabo inyigisho za Kristo, gutuma ituza kubw’urukundo rwe no kubereka urugero rwa Kristo; bityo uko barushagaho kwakira amahame y’ubutumwa bwiza, ni ko bagendaga bacika ku myizerere yabo n’imigenzo bya gipagani. 127
- Page 83 and 84: Ibintu By'Ukuri Kristo itazigera ih
- Page 85 and 86: Ibintu By'Ukuri bwashegeshe ubuzima
- Page 87 and 88: Ibintu By'Ukuri baranyeganyeje inyi
- Page 89 and 90: Ibintu By'Ukuri kigabwa. Mu bihugu
- Page 91 and 92: Ibintu By'Ukuri Nk’uko byagendeke
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
- Page 123 and 124: Ibintu By'Ukuri gusukwamo ivu rye n
- Page 125 and 126: Ibintu By'Ukuri Nta kintu abantu ba
- Page 127 and 128: Ibintu By'Ukuri Ubwo yari muri uwo
- Page 129 and 130: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 9 - Umugo
- Page 131 and 132: Ibintu By'Ukuri buryo butaziguye. Y
- Page 133: Ibintu By'Ukuri ugusimbura ariko by
- Page 137 and 138: Ibintu By'Ukuri Insinzi ubugorozi b
- Page 139 and 140: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 10 - Iter
- Page 141 and 142: Ibintu By'Ukuri umusaruro uva mu mu
- Page 143 and 144: Ibintu By'Ukuri ubutware kuruta aba
- Page 145 and 146: Ibintu By'Ukuri soko y’ukuri n’
- Page 147 and 148: Ibintu By'Ukuri bushobozi bwabo bit
- Page 149 and 150: Ibintu By'Ukuri Ibyo byihutishije a
- Page 151 and 152: Ibintu By'Ukuri ibihumbi byinshi bo
- Page 153 and 154: Ibintu By'Ukuri azatwitwaraho nk’
- Page 155 and 156: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 157 and 158: Ibintu By'Ukuri Ntabwo abagaragu b
- Page 159 and 160: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 12 - Umug
- Page 161 and 162: Ibintu By'Ukuri (guhabwa penitensiy
- Page 163 and 164: Ibintu By'Ukuri rwarakomeje rumara
- Page 165 and 166: Ibintu By'Ukuri rwibagiranye. Abaha
- Page 167 and 168: Ibintu By'Ukuri Yaravuze ati: “Bi
- Page 169 and 170: Ibintu By'Ukuri Aho hantu hitaruye
- Page 171 and 172: Ibintu By'Ukuri abigisha muri za ka
- Page 173 and 174: Ibintu By'Ukuri Ibyinshi byavugwa k
- Page 175 and 176: Ibintu By'Ukuri abashije gucika aba
- Page 177 and 178: Ibintu By'Ukuri hirya no hino akora
- Page 179 and 180: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 13 - Ubuh
- Page 181 and 182: Ibintu By'Ukuri babaga ari abagabo;
- Page 183 and 184: Ibintu By'Ukuri no kumenya kuvuga n
Ibintu By'Ukuri

Muri icyo gihe, haje undi muntu kugira ngo ateze imbere umurimo w’ivugurura.

Uwitwaga Lusiyani yoherejwe i Zurich afite zimwe mu nyandiko za Luteri yoherezwa

n’umuntu wari utuye i Basel wakundaga ukwizera kuvuguruye. Uwo muntu yari yaratekereje

ko kugurisha ibyo bitabo bibasha kuba uburyo bukomeye bwo gukwirakwiza umucyo.

Yandikiye Zwingli ati: “Reba neza ko uyu mugabo afite ubushishozi n’ubushobozi bihagije;

niba bimeze bityo, umureke agende ava mu mujyi ajya mu wundi, ava mu mudugudu ajya mu

wundi, agende n’inzu ku yindi mu Basuwisi ahajyane inyandiko za Luteri, ariko

by’umwihariko ibyo yavuze ku Isengesho ry’Umukiza abyandikira abafite ubushake bwo

kuvuga ubutumwa. Uko bizarushaho kumenyekana, niko bizarushaho kugira abaguzi.” Uko

ni ko umucyo wabonye aho winjirira. 159

Mu gihe Imana itegura guca iminyururu y’ubujiji n’imigenzo ya gipagani nibwo Satani

akoresha imbaraga ze zose kugira ngo abundikirire abantu mu mwijima kandi akarushaho

gukaza ingoyi ibaboshye. Uko abantu bahagurukiraga impande zose babwira abantu

iby’imbabazi no kugirwa intungane kubw’amaraso ya Kristo, Roma yakajije umurego mu

gufungura isoko ryayo igurisha imbabazi aharangwa ubukristo hose.

Buri cyaha cyari gifite igiciro cyacyo, kandi abantu bahabwaga uburenganzira ntakumirwa

bwo gukora icyaha igihe bashyiraga umutungo uhagije mu isanduku y’itorero. Uko ni ko ayo

matsinda abiri y’imyigishirize yateraga imbere: rimwe rigatanga imbabazi z’ibyaha rihawe

amafaranga, naho irindi rikigisha iby’imbabazi zibonerwa muri Kristo. Roma igaha

uburenganzira icyaha kandi ikakigira isoko yo kwinjiza ubutunzi, naho abagorozi bo

bagaciraho icyaha iteka kandi bakerekana ko Kristo ariwe ukuraho ibyaha, akaba

n’umucunguzi.

Mu gihugu cy’Ubudage, icuruzwa ry’ibyemezo bihesha imbabazi z’ibyaha

(indurugensiya) ryari rishinzwe abapadiri b’Abadominikani kandi byari biyobowe n’umuntu

wari uzwi ho imico mibi witwaga Tetzel. Mu gihugu cy’Ubusuwisi, ubwo bucuruzi

bwahariwe Abafaransisiko bayobowe n’uwitwa Samusoni wari umupadiri w’Umutaliyani.

Samusoni yari yarakoreye itorero umurimo mwiza kuko yari yarabashije kwinjiza amafaranga

menshi ayakuye mu Budage no mu Busuwisi kugira ngo agwize umutungo wa Papa. Noneho

yambukanyije Ubusuwisi bwose, agacuza abaturage b’abakene uduke bungukaga, naho

abakire akabakuramo impano z’agaciro kenshi. Ariko impinduka ziturutse ku bugorozi zari

zaratangiye kwigaragariza mu kugabanyuka kw’ibyatangwaga nubwo zitashoboraga

guhagarika ubwo bucuruzi. Igihe Samusoni yari amaze igihe gito yinjiye mu Busuwisi maze

akagera mu mujyi wari hafi ya Einsiedeln ahazanye ibicuruzwa bye, Zwingli yari akiri i

Einsiedeln. Umugorozi Zwingli amaze kumenya ikimugenza yahise ahagurukira

kumuvuguruza. Abo bantu bombi ntibigeze bahura, ariko Zwingli yageze ku nsinzi

asobanurira abantu ibyo Samusoni agamije ku buryo byabaye ngombwa ko ava aho hantu

akajya ahandi.

126