21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

buryo butaziguye. Yageragezaga kwifashisha ibishoboka byose kugira ngo abone

ubusobanuro bwabyo bwuzuye kandi butuganye, ndetse yasabaga gufashwa na Mwuka

Muziranenge wabashaga kubihishurira abantu bose babyigaga babishimikiriye kandi basenga.

Zwingli yaravuze ati: “Ibyanditswe Byera bikomoka ku Mana ntibikomoka ku muntu,

kandi Imana imurikira abantu izabaha gusobanukirwa ko iri jambo rikomoka ku Mana. . .

Ijambo ry’Imana ntirihinyuka; ni umucyo, ririgisha, kandi rikisobanura ubwaryo, rimurikira

ubugingo kubw’agakiza n’ubuntu, rikabukomereza mu Mana, ribucisha bugufi ku buryo

yiyibagirwa akomatana n’Imana.” Zwingli ubwe yari amaze kubona ukuri kw’ayo magambo.

Ubwo yavugaga ibyamubayeho muri icyo gihe, nyuma y’aho yaranditse ati: “Igihe

natangiraga kwirundurira mu Byanditswe Byera, ubucurabwenge n’inyigisho z’iyobokamana

byahoraga binteza impagarara. Amaherezo nageze kuri ibi, ndatekereza nti: ‘Ngomba kureka

biriya binyoma maze nkiga ubusobanuro Imana itanga mbukuye mu ijambo ryayo ryoroheje.’

Bityo natangiye gusaba Imana ngo imurikire maze Ibyanditswe Byera bitangira kurushaho

kunsobanukira mu buryo bworoshye.” 151

Ntabwo inyigisho Zwingli yabwirizaga yari yarazikomoye kuri Luteri. Yari yazihawe na

Kristo. Uwo mugorozi w’Umusuwisi yaravuze ati: “Niba Luteri abwiriza ibya Kristo, akora

ibyo nanjye nkora. Abantu yazanye kuri Kristo ni benshi kuruta abo nazanye. Nyamara ibyo

ntacyo bitwaye. Nta rindi zina nzitirirwa uretse irya Kristo kuko ndi umusirikari we, kandi ni

we Mugaba wanjye wenyine. Nta jambo na rimwe nigeze nandikira Luteri cyangwa nawe

agire iryo anyandikira. Ibyo ni ukubera iki? . . . Ni ukugira ngo bigaragare uburyo Mwuka

w’Imana ativuguruza kubera ko twembi twigisha inyigisho ya Kristo tugahuza muri ubwo

buryo kandi tutarahuye. 152

Mu mwaka wa 1516, Zwingli yararikiwe kubwiriza mu kigo cy’abapadiri cya Einsiedeln.

Ahongaho yagombaga kuhabonera neza ugusaya mu bibi kwa Roma kandi yagombaga kugira

icyo akora nk’umugorozi cyari kuzamenyekana kikarenga mu misozi ya Alps yavukiyemo.

Mu bintu bikomeye byakururaga amaso y’abantu by’aho Einsiedeln harimo ishusho ya

Mariya bavugaga ko ifite imbaraga yo gukora ibitangaza. Ku muryango w’icyo kigo

cy’abapadiri hari handitswe ngo: “Ahangaha hashobora gubonerwa imbabazi z’ibyaha.” 153

Ibihe byose by’umwaka abantu benshi bafataga urugendo baje kuri ya shusho ya Mariya,

ariko ku munsi mukuru wabaga buri mwaka wo kwibuka gutoramywa kw’iyo shusho, abantu

ibihumbi byinshi baturukaga mu bice byose by’Ubusuwisi ndetse abandi bakava mu

Bufaransa no mu Budage. Zwingli abibonye atyo agira agahinda kenshi, bityo ba bantu

babaye imbohe z’imihango, aboneraho umwanya wo kubigisha iby’umudendezo uva mu

butumwa bwiza.

Yaravuze ati: “Ntimugatekereze ko Imana iri muri iyi ngoro kuruta uko iba ahandi hantu

hose haremwe. Igihugu mwaba mutuyemo cyose, Imana iri hafi yanyu kandi

irabumva...Mbese imirimo itabaha inyungu, gukora ingendo ndende, amaturo, amashusho,

kwiyambaza Mariya cyangwa abatagatifu bishobora kubahesha ubuntu bw’Imana? . . . Mbese

123

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!