21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 9 – Umugorozi W’Umusuwisi

Mu gutoranya abakozi bo kuvugurura itorero, hagaragara ya gahunda y’Imana

yakoreshejwe mu kuritangiza. Umwigisha waturutse mu ijuru yirengagije abantu bakomeye

bo ku isi, abanyacyubahiro n’abakire bari bamenyereye gusingizwa no guhabwa icyubahiro

nk’abayobozi b’abandi. Bari abantu bibona cyane kandi buzuwemo no kwiyiringira mu ikuzo

bari bafite ryuzuye ubwirasi ku buryo batashoboraga guhinduka ngo bifatanye na bagenzi

babo kandi bafatanye n’Umunyanazareti wicishaga bugufi. Abantu batashoboye kwiga

n’abarobyi bamenyereye umuruho b’i Galilaya ni bo bagejejweho uyu muhamagaro ngo:

“Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.” Matayo 4:19. Abo bigishwa bicishaga bugufi

kandi bakemera kwigishwa. Kuba batari barandujwe cyane n’inyigisho z’ibinyoma zo muri

icyo gihe, byatumye Kristo ashobora kubigisha no kubatoza gukora umurimo we maze

birushaho kugenda neza.

Uko ni nako byagenze mu gihe cy’Ubugorozi bukomeye. Abagorozi bari bari ku ruhembe

rw’imbere bari abantu bafite imibereho yoroheje, babaye abantu mu gihe cyabo badafite

ubwibone buterwa n’imyanya y’icyubahiro kandi ntibari baratwawe n’urwikekwe

n’uburiganya bwarangaga abapadiri. Ni umugambi w’Imana gukoresha abantu boroheje

kugira ngo bagere ku bintu bikomeye. Bityo rero, ntabwo abantu ari bo bazahabwa ikuzo,

ahubwo rizahabwa Imana yo ibakoreramo ikabatera gushaka no gukora ibyo yishimira.

Nyuma y’ibyumweru bike Luteri amaze kuvukira mu kigonyi cy’abacukuzi b’ubutare i

Saxony, nibwo Ulric Zwingli nawe yavutse mu rugo rworoheje rw’umworozi wo mu misozi

miremire ya Alps. Ahari hakikije Zwingli mu bwana bwe ndetse n’uburere yahawe akiri muto

byari ibyo kumutegurira umurimo we w’ahazaza. Yarerewe hagati y’ibyaremwe bitangaje,

byuzuye ubwiza, bituma intekerezo ze zitwarwa no gusobanukirwa gukomera, imbaraga

n’igitinyiro by’Imana akiri muto. Amateka y’ibikorwa bitangaje byakorewe muri iyo misozi

yavukiyemo yamurikiye imigambi ye ya gisore. Yicaraga iruhande rwa nyirakuru wari

inyangamugayo maze agategera amatwi ibitekerezo bike bitangaje byo muri Bibiliya uwo

mukecuru yari yarakusanyije abikuye mu mateka avuga ibikorwa by’indengakamere

n’inyigisho byaranze itorero. Zwingle yabaga afite amatsiko cyane mu gihe yumvaga

iby’ibikorwa bikomeye by’abakurambere n’abahanuzi ndetse n’iby’abashumba barindaga

imikumbi yabo ku misozi ya Palesitina aho abamarayika bavuganiye nabo bakababwira

iby’umwana wavukiye i Beterehemu n’umuntu w’i Karuvali.

Nk’uko byabaye kuri Luteri, se wa Zwingli yifuzaga ko umwana we yiga, maze uwo

muhungu akiri muto ava mu kibaya cy’iwabo aho yavukiye. Ubwenge bwe bwagwiraga vuba

vuba ku buryo bidatinze byaje kuba ikibazo niba haboneka abarimu bashobora kumwigisha.

Amaze kugira imyaka cumi n’itatu yagiye ahitwa i Bern, habarizwaga ishuri riruta ayandi mu

Busuwisi. Ariko ageze yo, haje kuvuka ingorane yari igambiriye gukoma mu nkokora

ibyiringiro yari afite mu buzima bwe. Abapadiri bakoze uko bashoboye kose kugira ngo

bamwinjize mu kigo cyabo. Abadominikani n’Abafaransisiko barwaniraga gukundwa

121

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!