21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Bamusabye kubwiriza, kandi yirengagije ko umwami w’abami yari yamuhaye akato, yongeye

kujya ku ruhimbi (aritari). Yaravuze ati: “Sinigeze ndahirira gupfukirana Ijambo ry’Imana

kandi sinzigera mbikora.” 147

Ubwo abayoboke ba Papa baganzaga umwami w’abami ngo ace iteka rirwanya Luteri,

hari hashize igihe gito atari i Worms. Muri iri teka, Luteri yavuzweho ko ari “Satani ubwe

wigize umuntu kandi akaba yambaye ikanzu ya gipadiri.” 148

Hatanzwe itegeko rivuga ko ubwo urupapuro rwe rumuhesha umudendezo mu nzira

acamo ruzaba rumaze kurangiza igihe, hari ingamba zigomba gufatwa kugira ngo umurimo

we uhagarikwe. Abantu bose babujijwe kumucumbikira, kumuha ibyokurya cyangwa

ibyokunywa, cyangwa se kuba bamufasha haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, haba mu

rwiherero cyangwa ku mugaragaro. Aho yashoboraga kuboneka hose yagombaga gufatwa

agashyikirizwa abategetsi. Abayoboke be nabo bagombaga gushyirwa muri gereza kandi

imitungo yabo igafatirwa. Inyandiko ze zagombaga gutwikwa kandi amaherezo umuntu wese

wari guhangara kunyuranya n’iri teka nawe yagombaga guhabwa igihano nk’icya Luteri.

Igikomangoma cy’i Saxony n’ibindi bikomangoma byakundaga Luteri cyane bose bari

bamaze kuva i Worms nyuma yo kugenda kwe maze iteka ry’umwami w’abami ryemezwa

n’abagize inama y’abategetsi bakuru. Noneho abari bashyigikiye ubuyobozi bw’itorero ry’i

Roma bari bishimye. Bibwiraga ko iherezo ry’ubugorozi rigeze.

Ariko muri iyi saha y’akaga, Imana yari yateganyirije umugaragu wayo icyanzu. Ijisho

ritagoheka ryari ryakurikiye amagenzi yose ya Luteri kandi umutima wa Nyirimpuhwe wari

witeguye kumutabara. Byagaragaraga ko nta kindi cyajyaga gushimisha Roma uretse urupfu

rwe. Luteri yajyaga gukira imikaka y’intare binyuze gusa mu guhishwa. Imana yahaye

ubwenge Ferederiko w’i Saxony kugira ngo ategure umugambi wo kurinda Luteri.

Abifashijwemo n’incuti ze nyakuri, umugambi wa Ferederiko washyizwe mu bikorwa maze

Luteri ahishwa abanzi be n’incuti ze. Mu rugendo rwe agaruka imuhira yaje gufatwa,

atandukanywa n’abo bari kumwe, maze bamwihutisha bwangu bamunyuza mu mashyamba

bamujyana mu nzu ikomeye nziza cyane y’i Wartbourg. Aho hari ahantu hitaruye hari

igihome cyubatswe mu misozi. Uko gufatwa no guhishwa byakozwe mu buryo

bw’amayobera ku buryo na Ferederiko ubwe yamaze igihe kirekire ataramenya aho yajyanwe.

Uko kutabimenya kwari gufite umugambi; mu gihe cyose Ferederiko atari asobanukiwe n’aho

Luteri aherereye, ntiyashoboraga kugira icyo ahishurira abandi. We ubwe yanyuzwe n’uko

Luteri ari amahoro kandi kumenya ibyo byaramunejeje.

Ibihe by’umuhindo, impeshyi n’itumba byose biraza birinda birangira Luteri akiri

imfungwa. Aleandre n’abambari be bari bashimishijwe cyane n’uko umucyo w’ubutumwa

bwiza usa n’ugiye kuzima. Nyamara aho kuba bityo, umugorozi we yari arimo arushaho

kuzuza itara rye amavuta ava mu bubiko bw’ukuri kandi umucyo waryo wagombaga

kumurikana imbaraga nyinshi kuruta mbere.

118

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!