21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

agatera umugongo intumwa yoherejwe n’ijuru, ni ko umwami Charles wa V yiyemeje kwanga

umucyo w’ukuri agakurikiza ubwibone bw’ab’isi na gahunda yabo.

Inkuru z’impuha zivuga ko hari imigambi yo kwica Luteri zakwiragizwaga hose maze

zitera imidugararo mu mujyi wose. Umugorozi Luteri yari afite incuti nyinshi zari zizi

ubugome bukomeye Roma yagiriraga abantu bose batinyukaga gushyira ahagaragara ibibi

byayo, bityo ziyemeza ko atagomba kwicwa. Abantu amagana menshi bo mu bakomeye

biyemeje kumurinda. Abandi benshi banengaga ku mugaragaro ubutumwa bw’umwami

bwagaragazaga intege nke mu kumvira imbaraga yategekaga ya Roma. Ku miryango y’amazu

n’ahagaragara hose hamanitswe ibyapa byinshi bimwe byanditsweho amagambo aciraho

iteka Luteri naho ibindi bimushyigikira. Kimwe muri ibyo byapa cyari cyanditsweho

amagambo asobanutse y’umunyabwenge wagize ati: “Ugushije ishyano wa gihugu we

gitegekwa n’umwami w’umusore, kikagira abatware birirwa mu birori!” 140 Urukundo

rubanda rwo mu Budage bwose rwari rufitiye Luteri rwemeje umwami w’abami n’inama

y’abategetsi bakuru ko guhohotera Luteri uko ari ko kose kwahungabanya amahoro y’igihugu

cyose ndetse no gutekana kw’ubwami.

Ferederiko w’i Saxony yagiraga kwifata, agahishanya ubwitonzi imyumvire ye nyakuri

ku byerekeye umugorozi Luteri ariko kandi na none agakomeza kumurinda amwitayeho

ubudacogora, agakurikirana ibyo akora byose n’ibyo abanzi be bakora. Nyamara habayeho

abandi benshi batigeze bagerageza guhisha impuhwe bafitiye Luteri. Yasurwaga

n’ibikomangoma, abakomeye ndetse n’abandi bo mu rwego rwo hejuru baba abarayiki

n’abayobozi mu idini. Uwitwa Spalatin yaranditse ati: “Icyumba gito cya dogoteri Luteri

nticyashoboraga gukwirwamo abashyitsi bose bazaga.” 141 Abantu bamwitegerezaga nk’aho

ari umuntu w’indengakamere. N’abatarizeraga inyigisho ze ntibaburaga gutangarira ubwo

budahemuka bwe bukomeye bwatumaga yemera gupfa nk’intwari aho kugira ngo anyuranye

n’umutimanama we.

Hakoreshejwe umuhati ukomeye kugira ngo Luteri yemere kumvikana na Roma.

Ibikomangoma n’abakomeye mu bwami bamwerekaga ko nakomeza ibitekerezo binyuranyije

n’iby’itorero n’inama z’abategetsi bakuru, azacibwa mu gihugu bidatinze kandi ntazagire

kirengera. Luteri yashubije uko kumwinginga agira ati : “Ntabwo ubutumwa bwiza bwa

Kristo bushobora kubwirizwa ngo bubure kurwanywa. . . Byashoboka bite rero ko ubwoba

cyangwa kumenya akaga kabasha kumbaho byantandukanya n’Umukiza n’Ijambo ry’Imana

ryo kuri rukumbi? Reka da! Nahitamo gutanga umubiri wanjye, amaraso yanjye n’ubuzima

bwanjye!” 142

Bongeye kumwingingira kumvira ibyo umwami w’abami yavuze bityo akabasha kutagira

icyo atinya. Luteri yarasubije ati: “Nemera n’umutima wanjye wose ko umwami w’abami,

ibikomangoma ndetse n’abakristo baciye bugufi bose bagenzura kandi bagacira urubanza

ibitabo byanjye; ariko bagashingira ku ngingo imwe y’uko babigereranya n’Ijambo ry’Imana.

116

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!