21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

gusukwamo ivu rye nk’uko rwakiriye ivu rya Yohani Huse mu myaka ijana ishize.” Ariko

ibikomangoma byo mu Budage nubwo nabyo byari mu ruhande rwa Papa, bikaba byari abanzi

bakomeye ba Luteri banze kwemera kurenga ku kwizera kw’abantu, babona ko ari igitotsi

gishyizwe ku cyubahiro cy’igihugu cyabo. Bagaragaje ibyago byakurikiye urupfu rwa Huse

maze bavuga ko batakongera gutinyuka guteza akaga gakomeye nk’ako igihugu cy’Ubudage

ndetse n’umwami w’abami wabo ukiri muto.

Umwami Charles ubwe aza gusubiza icyo gitekerezo cy’ubugome ati: “Nubwo icyubahiro

no kwizera byacibwa mu isi yose, bigomba kubona ubuhungiro mu mitima y’ibikomangoma.”

Yakomeje gusabwa n’abanzi gica bo ku ruhande rwa Papa barwanyaga Luteri, bamusaba

kugenza uwo mugorozi nk’uko Sigismond yagenje Huse akamugabiza itorero. Ariko umwami

yibutse ibyabaye ubwo Huse yerekanaga iminyururu yari imuboshye, akibutsa umwami

kwizera yarahiriye, umwami Charles wa V yaravuze ati: “Ntabwo ndagaragaza uburakari

bukaze nka Sigismond.”- 137

Nyamara umwami Charles abyihitiyemo, yari yaranze ukuri kwavugwaga na Luteri.

Yaranditse ati: “Niyemeje gukurikiza urugero rw’abakurambere nshikamye.” 138 Yari

yariyemeje kutazareka inzira y’imigenzo nubwo byaba gushaka gukurikira inzira y’ukuri

n’ubutungane. Bitewe n’uko ba sekuruza ari ko babikoze, yagombaga gushyigikira ubupapa

n’ubwicanyi no gusayisha mu bibi byabwo. Bityo yafashe icyemezo yanga kwakira umucyo

uwo ari wo wose uruta uwo abakurambere be bari barakiriye, kandi yanga no kugira icyo ari

cyo cyose yakora batigeze bakora.

Hari benshi bameze batyo no muri iki gihe bakomeza kwihambira ku migenzo n’imihango

by’abakurambere babo. Iyo Umukiza aboherereje umucyo mushya, banga kuwemera bitewe

n’uko utigeze uhabwa abakurambere babo. Nyamara ntabwo turi mu bihe bihwanye n’ibya

ba sogokuruza, kubw’ibyo rero, ntabwo inshingano zacu zihwanye n’izabo. Ntabwo

tuzemerwa n’Imana nidufatira urugero ku bakurambere bacu kugira ngo turushingireho

duhamya inshingano yacu ubu aho kugira ngo twe ubwacu twishakire ijambo ry’ukuri.

Inshingano yacu ni nini cyane kuruta iy’abakurambere bacu. Tuzabazwa iby’umucyo bakiriye

bakawudusigira nk’umurage, nyamara kandi tuzanabazwa umucyo mushya uturasira ubu

uturuka mu Ijambo ry’Imana.

Yesu Kristo yabwiye Abayuda banze kwizera ati: “Iyaba ntaje ngo mvugane na bo, ntibaba

bafite icyaha: ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.” 139 Imbaraga y’Imana yari

yavuganye n’umwami w’abami n’ibikomangoma by’Ubudage inyuze muri Luteri. Kandi uko

umucyo wamurikaga uva mu Ijambo ry’Imana niko Mwuka wayo yingingaga ubuheruka

abantu benshi bari bateraniye muri iyo nteko. Nk’uko mu binyejana byinshi byari bishize

Pilato yari yaratumye ubwibone no kuba ikirangirire binangira umutima we ntiyakire

Umucunguzi w’isi; nk’uko Feliki wahindaga umushyitsi yasabye intumwa yigishaga ukuri

ati: “None genda, nimbona uburyo, nzagutumira”; nk’uko Agripa wari umwibone yatuye

akavuga ati: “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo” (Ibyak. 24:25; 26:28); nyamara

115

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!