21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

bitangaza incuti ze kimwe n’abanzi be. Mwuka w’Imana yari ari muri iyo nama, agakabakaba

imitima y’abayobozi b’igihugu. Benshi mu bikomangoma batuye rwose yuko ibyo Luteri

avuga ari iby’ukuri. Benshi baratsinzwe bemera ukuri, ariko ku bandi uko gufatwa

kwababayeho ntikwamaze igihe kirekire. Na none hariho irindi tsinda ry’abantu batahise

bagaragaza ukwemera kwabo ahubwo bo ubwabo bamaze gusesengura Ibyanditswe, baje

guhinduka abashyigikiye ubugorozi batarangwa n’ubwoba.

Igikomangoma Frederiko yari yarategerezanyije amatsiko kuzaboneka kwa Luteri mbere

y’inama y’abategetsi bakuru bityo atega amatwi ibyo Luteri yavugaga ahagaritse umutima.

Yitegereje ubutwari, ugushikama no kwigengesera Luteri afite, ibyishimo n’ishema, bityo

nawe yiyemeza kumurengera no kumurinda amaramaje. Frederiko yagereranyije Luteri

n’abamurwanyaga maze abona ubwenge bwa Papa, abami n’abayobozi bakuru mu idini

bwahinduwe ubusa n’imbaraga z’ukuri. Ubupapa bwari butsinzwe kandi ibi byajyaga

kugaragara mu bihugu byose no mu bihe byose.

Ubwo intumwa ya Papa yabonaga umusaruro uvuye mu magambo ya Luteri, yagiriye

impungenge cyane ubutegetsi bwa Roma birenze uko yigeze azigira maze yiyemeza

gukoresha ubushobozi bwe bwose ngo akureho umugorozi. Yakoresheje ubuhanga bwose

bwo kuvuga n’uburyarya yari afite kurusha abandi benshi maze yereka umwami w’abami

wari ukiri muto ubupfapfa n’akaga ko kureka ubucuti no gushyigikirwa n’ububasha

bukomeye bwa Roma akabisimbuza kwemera umurimo w’umupadiri udafite agaciro.

Ayo magambo ye ntiyasize ubusa. Ku munsi ukurikira uwo Luteri yitabyeho, umwami

w’abami yohereje ubutumwa bwagombaga kubwirwa abagize inama y’abategetsi bakuru,

bwavugaga ko yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda y’abamubanjirije yo gushyigikira no

kurinda itorero Gatorika. Kubera ko Luteri yari yanze kureka amakosa ye, hagombaga

gukoreshwa ingamba zikomeye cyane zo kumurwanya ndetse n’inyigisho z’ubuyobe

yigishaga. “Umupadiri umwe, wayobejwe n’ubupfapfa bwe, yarahagurutse ngo arwanye

ukwizera kw’abakristo! Nzatanga ubwami bwanjye bwose, umutungo wanjye, incuti zanjye,

umubiri, amaraso, umwuka n’ubugingo bwanjye kugira ngo mpagarike ayo marorerwa. Ngiye

kurekura Luteri ariko mubuze kongera guteza akaduruvayo mu bantu, hanyuma

nzakurikizaho kumurwanya n’abayoboke be kuko ari abahakanyi batumvira. Nzabarwanya

nkoresheje kubaca mu itorero, kubimisha amasakaramentu n’ibindi itorero ribagomba ndetse

n’uburyo bwose bushoboka kugira ngo bitsembwe. Ndasaba abagize ubutegetsi bose

kwitwara nk’abakristo b’indahemuka.” 136

Nubwo byagenze bityo, Umwami w’abami yavuze ko urwandiko rw’inzira rwa Luteri

rugomba kubahirizwa, kandi ko mbere yo kumuhagurukira bagomba kumureka akabanza

kugera iwe amahoro.

Ibitekerezo bibiri bihanganye byagaragaye ubwo mu bagize inama y’abategetsi bakuru.

Intumwa zikorera mu bwihisho (ba maneko) n’abahagarariye Papa bongeye gusaba ko

urwandiko rw’inzira rwahawe Luteri rutitabwaho. Baravuze bati: “Uruzi rwa Rhine rugomba

114

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!