21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

“Niringira ko, ibyo navuze neruye byerekana ko nagenzuranye ubwitonzi kandi

nsesengura akaga niyemeje kwishyiramo. Ariko aho kugira ngo mbe mfite ubwoba, nk’uko

byabaye mu bihe byahise, nshimishwa no kubona ko ubu butumwa bwiza ari bwo ntandaro

y’amakuba no gutandukana. Iyi ni yo miterere y’Ijambo ry’Imana ari na ryo herezo ryaryo.

Yesu Kristo yaravuze ati: ‘Sinazanye amahoro mu isi keretse inkota. ‘Mu nama zayo, Imana

iratangaje kandi irakomeye. None mwitonde mudatoteza ijambo ryera ry’Imana kandi

mukikururira akaga gateye ubwoba k’ingorane mudashobora gusimbuka z’ibyago byababaho

ubu no kurimbuka kw’iteka ryose byaterwa no kwibwira ko mugamije guhosha amacakubiri.

Natanga ingero nyinshi zivuye mu byo Imana yandikishije. Navuga ibya ba Farawo, abami

b’i Babuloni n’abo mu Isiraheli batigeze bakora ibibazanira kurimbuka nk’igihe batekerezaga

ko bari gukomeza ubwami bwabo bakoresheje inama zasaga n’aho zuzuye ubushishozi.

‘Imana yakuyeho imisozi nabo ntibabimenya.’” 133

Luteri yari yavuze mu Kidage noneho bamusaba gusubira mu byo yavuze mu Kiratini.

Nubwo yari ananijwe n’ibyo yari amaze kuvuga, yakoze ibyo asabwe maze asubira muri ya

magambo mu mvugo yumvikana neza n’imbaraga nk’izo yakoresheje mbere. Ubuntu

bw’Imana bwamuyoboye muri iki kibazo. Ibitekerezo bya benshi mu bikomangoma byari

byarahumishijwe n’amakosa no kwemera mu buhumyi ku buryo ubwo yavugaga bwa mbere

batabashije kubona imbaraga z’imitekerereze ya Luteri ariko ubwo yabisubiragamo nibwo

bashoboye gusobanukirwa neza n’ingingo yavugaga.

Abahumye amaso yabo ngo batabona umucyo kubwo kwinangira kandi bakaba bari

barinangiye ngo batemera ukuri, nibo barakajwe cyane n’imbaraga y’amagambo ya Luteri.

Ubwo yari amaze kuvuga, umuvugizi w’inama y’abategetsi bakuru yavuganye ubukana ati:

“Ntiwasubije ikibazo wababajijwe. . . Usabwa gutanga igisubizo cyumvikana kandi

cyahuranyije. Mbese urisubiraho cyangwa nturisubiraho?”

Umugorozi Luteri yarasubije ati: “Nk’uko nyakubahwa umwami nawe mutware munsaba

igisubizo cyumvikana, cyoroshye kandi cyahuranyije, ndabaha igisubizo kimwe gusa, ari cyo

iki: “Sinshobora kureka kwizera kwanjye ku bwa Papa cyangwa kubwo inama, kuko

bigaragara neza yuko akenshi bagiye bakora amakosa kandi bakavuguruzanya. Nuko rero

keretse gusa nibanyemeza bakoresheje ubuhamya bwo mu Byanditswe Byera cyangwa

ingingo yumvikana neza, keretse kandi gusa ninemezwa n’amwe mu magambo nanditse

ndetse bakumvisha umutima wanjye bakoresheje Ijambo ry’Imana, naho ubundi sinshobora

kandi sinzigera nisubiraho, kuko umukristo watura ibinyuranyije n’iby’umutimanama

umwemeza, aba yishyize mu kaga. Dore mpagaze hano, nta kindi mbasha gukora; Imana

imfashe. Amina!” - 134

Nguko uko uwo mukiranutsi yahagaze ashikamye ku rufatiro nyakuri rw’Ijambo

ry’Imana. Umucyo wo mu ijuru warasiye mu maso he. Ugukomera kwe n’ubutungane

bw’imico ye, amahoro n’ibyishimo yari afite mu mutima we byagaragariye bose ubwo

yahinyuzaga imbaraga kandi agahamya isumbwe ry’uko kwizera kunesha isi.

112

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!