21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

amasomo amwe muri Bibiliya akwiriye gushyigikira imitekerereze ye. Bityo, yarambitse

ikiganza cye cy’ibumoso kuri icyo Gitabo Cyera (Bibiliya) cyari kirambuye imbere ye maze

azamura ikiganza cy’iburyo agitunga mu ijuru arahira ko “azakomeza kuba indahemuka ku

butumwa bwiza kandi ko azahamya kwizera kwe nubwo byaba ngombwa ko abihamisha

kumena amaraso ye.” 131

Yongeye kugarurwa imbere y’inama y’abategetsi bakuru, mu maso he ntihagaragaraga

ubwoba cyangwa guhangayika. Yari atuje, afite amahoro, ubutwari no gukomera maze

ahagarara nk’umuhamya w’Imana hagati y’abakomeye b’isi. Umusirikare mukuru w’ibwami

yamubajije umwanzuro we niba yifuza kureka inyigisho ze. Luteri yamusubizanyije ijwi

ryoroheje ryicishije bugufi, atarakaye cyangwa ababaye. Imyitwarire ye yari ituje kandi

arangwa no kubaha, nyamara yerekanaga ibyiringiro n’umunezero byatangaje abari muri iyo

nama.

Luteri yaravuze ati: “Nyakubahwa mwami w’abami, bikomangoma, bakuru b’ubutegetsi!

Mpagaze imbere yanyu uyu munsi nkurikije itegeko nahawe ejo, kandi kubw’imbabazi

z’Imana ndabinginga nyakubahwa namwe abakomeye ngo mwumve neza uko nisobanura ku

byerekeye umurimo nzi neza ko utunganye kandi ari ukuri. Ndabiseguraho ngo kubwo

kutabimenya, nindamuka nishe amabwiriza y’imvugo ikoreshwa mu nkiko, ndabinginze

mumbabarire; kuko ntarerewe mu bikari by’abami, ahubwo narerewe ahantu hiherereye mu

kigo cy’abihaye Imana.” - 132

Bityo avuga ku kibazo yabajijwe maze avuga ko ibitabo yanditse byose bidahuje. Muri

bimwe, yari yaranditse ibyerekeranye no kwizera n’imirimo myiza kandi n’abanzi be

ntibavuze gusa ko ibyo bitabo ntacyo bitwaye ko ahubwo binafitiye abantu akamaro.

Kwisubiraho akavuguruza ibyo bitabo byaba ari uguciraho iteka ukuri abantu bose bemeye.

Umugabane wa kabiri w’ibitabo bye wari ugendereye kugaragaza gushayisha mu bibi ndetse

n’amahano yakorwaga n’ubuyobozi bw’ubupapa. Gukuraho izo nyandiko byaba ari ugutera

imbaraga iterabwoba rya Roma kandi bigakingurira amarembo magari ibibi byinshi kandi

bikomeye. Naho mu mugabane wa gatatu w’ibitabo bye, yemera ko yarwanyije abantu ku giti

cyabo bari barashyigikiye ibibi byariho. Ku byerekeye ibi uwo mugabane wa gatatu, yemeye

adahatwa ko yabatonetse cyane kurenza uko byari ngombwa. Ntabwo yigiraga intungane;

ariko kandi n’ibyo bitabo ntiyashoboraga kuvuga ko byavaho kuko iyo akora atyo byari gutera

ishema abanzi b’ukuri, bityo bari kuboneraho urwaho rwo kurimbura ubwoko bw’Imana

babakorera ubugome bukomeye cyane.

Yakomeje agira ati: “Nyamara njye ndi umuntu usanzwe, ntabwo ndi Imana. Kubw’ibyo,

ndisobanura nk’uko Kristo yabigenje: ‘Niba hari ikibi navuze, abe ari cyo munshinja.’ . . .

Kubw’imbabazi z’Imana, ndabasabye nyakubahwa mwami w’abami namwe bikomangoma,

namwe mwese buri wese mu banyacyubahiro cye kugira ngo munyereke aho nibeshye

mukoresheje inyandiko z’intumwa n’abahanuzi. Nimara kwemezwa ibyo, ndahita ndeka ayo

makosa kandi ndaba uwa mbere mu gufata ibitabo byanjye no kubijugunya mu muriro.

111

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!