21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

twarwanye. Ariko niba uzi ko urwanira ukuri kandi ukaba ubizi neza, jya mbere mu izina

ry’Imana, ntugire icyo utinya. Ntabwo Imana izagutererana.” 126

Amaherezo Luteri yahagaze imbere y’inama y’abategetsi bakuru. Umwami w’abami yari

yicaye ku ntebe y’ubwami. Yari akikijwe n’abakomeye bo mu bwami bwe. Nta wundi muntu

wari warigeze yitaba imbere y’inama ikomeye itangaje nk’iyo Luteri yari ahagaritswe imbere

kugira ngo asobanure ibyo kwizera kwe. “Uko kuboneka aho ubwabyo byari ikimenyetso cyo

gutsindwa k’ubupapa. Papa yari yaramaze kumuciraho iteka, none ubu yari ahagaze imbere

y’urukiko rurusha Papa ubushobozi. Papa yari yaramuciye , kandi yari yaramugize ruvumwa

mu bantu bose. Ariko noneho yari yahamagawe mu mvugo imwubaha kandi yakirwa imbere

y’imbaga y’abanyacyubahiro bakomeye kuruta abandi ku isi. Papa yari yaramuciriye

urubanza ko agomba gucecekeshwa burundu none yari agiye kuvugira imbere y’abantu benshi

bamuteze amatwi bafite amatsiko bari bavuye mu bihugu byose bya Gikristo. Ibikorwa bya

Luteri byari byateje impinduramatwara ikomeye. Roma yari yamaze kumanuka iva ku ntebe

yayo y’ubwami kandi ijwi ry’umupadiri ni ryo ryateye uko gucishwa bugufi.” 127

Imbere y’iyo nteko y’abakomeye, umugorozi Luteri wari waravukiye mu muryango

woroheje cyane, yasaga n’ufite ipfunwe kandi yabuze amahwemo. Ibikomangoma byinshi

bibonye inkeke afite ku mutima, byaramwegereye maze umwe muri bo aramwongorera ati:

“Ntutinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo.” Undi yaravuze ati: “Nibakujyana

imbere y’abategeka n’abami ku bwanjye, Mwuka wa So niwe uzaguha ibyo uzahavugira. ”

Uko niko amagambo ya Kristo yavuzwe n’abakomeye bo mu isi kugira ngo bakomeze

umugaragu we mu isaha yo gucirwa urubanza.

Luteri yajyanywe imbere y’intebe y’umwami w’abami. Habayeho guceceka gukomeye

muri iyo mbaga yari iteraniye aho. Bityo umusirikare mukuru w’ibwami yarahagurutse atunga

urutoki imizingo y’inyandiko za Luteri maze asaba Luteri gusubiza ibibazo bibiri abajijwe.

Icya mbere, yabajijwe niba yemera ko izo nyandiko ari ize, icya kabiri, niba yemera

kwivuguruza akareka ibitekerezo yanditse muri ibyo bitabo. Imitwe y’ibyo bitabo yari

yasomwe, maze ku kibazo cya mbere Luteri asubiza ko yemera ko ibyo bitabo ari ibye.

Yaravuze ati: “Ku kibazo cya kabiri, kubera ko ari ikibazo kirebana no kwizera n’agakiza

k’abantu, kandi kikaba kinibasiye Ijambo ry’Imana ryo butunzi bukomeye kandi buruta

ubundi haba mu ijuru no mu isi, ndamutse nsubije ntabanje gutekereza naba mpubutse. Kuko

nihandagaje bishoboka ko navuga bike ku bisabwa cyangwa ibirenze ibyo ukuri gusaba bityo

nkaba nshumuye ku cyo Kristo yavuze ati: “Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese,

nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” 128 Kubera iyo mpamvu, mu kwicisha

bugufi kose, ndagusaba nyakubahwa mwami w’abami ngo umpe umwanya kugira ngo

mbashe gusubiza ntatukishije Ijambo ry’Imana.” 129

Mu gusaba atyo Luteri yabikoranye ubwenge. Abari bateraniye aho bahise bemera ko

Luteri adahubuka mu byo akora atabanje gutekereza. Ubwo bwitonzi no kwitegeka bitari

byitezwe mu muntu wari waragaragaje ko adakangishwa kandi ntagamburure,

109

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!