21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

y’abategetsi bakuru kugira ngo agaragaze neza ingaruka z’igitugu cy’ubutegetsi bwa Papa.

Uwitwa George w’i Saxony yahagurukanye isheja muri iryo teraniro ry’ibikomangoma maze

yatura ku mugaragaro ubuhendanyi n’ibizira ubupapa bwakoraga ndetse n’ingaruka zabyo

ziteye ubwoba. Yasoje ijambo rye agira ati:

“Dore bimwe mu bikorwa bibi biregwa Roma. Ntibakigira isoni, icyo bitayeho ni ikintu

kimwe gusa. . . amafaranga, amafaranga, ukongera uti . . . amafaranga ku buryo ababwiriza

bari bakwiriye kwigisha ukuri batagira ikindi bavuga kitari ibinyoma kandi uretse no

kubererekera ibinyoma bagororeraga ababivuga kuko uko ibinyoma byabo birushaho gukwira

ni ko inyungu zabo zirushaho kwiyongera. Muri iyo soko y’imyanda niho haturuka amazi

nk’ayo y’ibirohwa. Kwangirika mu mico mbonera byaramburiye ukuboko umururumba wo

kurundanya ubutunzi. Akaga katejwe n’abayobozi bakuru mu idini ni ko karoha benshi mu

irimbukiro. Ubugorozi rusange bugomba gukorwa.” 116

Luteri ubwe ntiyari kubasha kuvuga amagambo yo akomeye yo kwamagana ibibi

byakorwaga n’ubuyobozi bwa Papa, kandi kubera ko George uwo wavugaga yari umwanzi

ukomeye w’ubugorozi byatumye amagambo ye agira imbaraga ikomeye.

Iyo amaso y’abari bateraniye aho ajya guhwezwa, bajyaga kubona ingabo z’abamarayika

b’Imana bari hagati yabo bakwirakwiza imyambi y’umucyo mu mwijima w’ibinyoma barimo

kandi bakingurira intekerezo n’imitima byabo kwakira ukuri. Imbaraga y’Imana y’ukuri

n’ubwenge bwose niyo yategekaga n’abanzi b’Ubugorozi kandi muri ubwo buryo itegurira

inzira umurimo ukomeye wari ugiye gukorwa. Ntabwo Martin Luteri yari ahari ariko ijwi

ry’Uruta Luteri ryari ryumvikaniye mu iteraniro.

Inama y’abategetsi bakuru yahise ishyiraho akanama gato ko gutegura urutonde

rw’akarengane kose ubupapa bwari bwashyiraga ku Badage. Urwo rutonde rwari rufite

ingingo ijana n’imwe rwashyikirijwe umwami w’abami kandi banamusaba guhita afata

ingamba zo gukosora ako karengane. Abasabaga ibyo baravuze bati: ” Mbega ubwambuzi no

kunyaga biranga amarorerwa atamirije ubuyobozi bukuru bw’ibya Mwuka mu Bukristo! Ni

inshingano yacu gutuma hatabaho kurimbuka no guteshwa agaciro kw’abaturage bacu.

Kubera iyi mpamvu turagusaba twicishije bugufi cyane ariko by’ikubagahu ko wategeka ko

habaho ivugurura (ubugorozi) rusange kandi rigatangira gushyirwa mu bikorwa.” 117

Abari mu nama bahise basaba ko umugorozi Luteri yazanwa imbere yabo. Hatitawe ku

kwinginga, kurwanya n’ibikangisho bya Aleyandere, amaherezo umwami w’abami yaremeye

maze Luteri ahamagarirwa kwitaba imbere y’inama nkuru y’abategetsi. Uko guhamagarirwa

kwitaba kwajyaniranye no guhabwa urwandiko rw’inzira rumuhesha uburenganzira bwo

kuzagaruka aho afite umudendezo. Izo mpapuro zajyanwe i Wittenberg n’umugabo w’intwari

wari ushinzwe kuzamugeza i Worms.

Incuti za Luteri bagize ubwoba kandi zirahangayika. Kubera ko bari bazi inzika n’urwango

abo bantu bafitiye Luteri, batinye ko n’urwandiko rw’inzira yari afite rutari bwubahirizwe

105

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!