Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri tangazo rimuca mu itorero ndetse n’izindi nyandiko zishyigikira ubutegetsi bwa Papa maze abitwikira mu ruhame rw’imbaga y’abanyeshuri, intiti zigisha muri kaminuza ndetse na rubanda rwo mu nzego zose. Yaravuze ati: “Kubwo gutwika ibitabo byanjye, abanzi banjye babashije gutesha agaciro umurimo w’ukuri mu ntekerezo za rubanda kandi barimbura imitima yabo. None kubera iyo mpamvu nanjye ntwitse ibitabo byabo. Urugamba rukaze rwamaze gutangira. Kugeza none icyo nakoze kwari ugukina na papa gusa. Natangiye uyu murimo mu izina ry’Imana, kandi uzarangira ntahari ahubwo uzarangizwa n’imbaraga zayo.” 108 Ku magambo yo kunnyega yavuzwe n’abanzi be bamukwenaga ndetse n’intege nke ziri mu murimo we, Luteri yarashubije ati: “Ni nde uzi niba Imana yarantoranyije kandi ikampamagara? Basuzugura Imana ubwayo. Mose yari wenyine ubwo bavaga mu Misiri, Eliya yari wenyine mu ngoma y’umwami Ahabu, Yesaya nawe yari wenyine muri Yerusalemu na Ezekeli yari wenyine muri Babuloni...Ntabwo Imana yigeze itoranya umutambyi mukuru cyangwa undi muntu ukomeye ngo babe abahanuzi. Ahubwo yatoranyije abantu baciye bugufi kandi b’insuzugurwa, ndetse rimwe yatoranyije Amosi wari umushumba. Mu bihe byose byabayeho, intungane zagiye zihara amagara yazo maze zigacyaha abakomeye, abami, ibikomangoma, abatambyi ndetse n’abanyabwenge. . .Ntabwo mvuga ko ndi umuhanuzi, ahubwo ndavuga ko bakwiriye gutinya babitewe gusa n’uko ndi umwe bo bakaba ari benshi. Ibi mbizi neza ko Ijambo ry’Imana riri kumwe nanjye kandi ko ritari kumwe nabo.” 109 Nyamara ntabwo Luteri yafashe umwanzuro wo kwitandikanya burundu n’itorero nta rugamba rukomeye arwanye n’intekerezo ze. Muri icyo gihe niho yanditse ati: “Buri munsi ndushaho kumva uko bikomeye ibyo umuntu yatojwe kugenderamo akiri umwana. Nubwo ku ruhande rwanjye nari mfite Ibyanditswe, mbega uburyo byanteye umubabaro mwinshi kwiyumvisha ko nkwiriye guhangara guhagarara njyenyine nkarwanya Papa kandi nkavuga ko ari antikristo! Mbega imibabaro umutima wanjye wagize utari warigeze ugira! Mbega uburyo incuro nyinshi ntabuze kujya nibaza iki kibazo mbabaye, ari nacyo akenshi abayoboke ba Papa bambazaga bati: ‘Mbese ni wowe munyabwenge wenyine?’ Mbese abandi bose bamaze iki icyo gihe cyose bari mu buyobe? None se amaherezo niba ari wowe wibeshya kandi ukaba uri gushora abantu benshi mu buyobe bwawe maze amaherezo bakazazimira by’iteka?’ Uko ni ko narwanaga n’ibitekerezo byanjye ndetse na Satani kugeza igihe Kristo, kubw’ijambo rye ritibeshya, yakomeje umutima wanjye imbere y’uko gushidikanya.” 110 Papa yari yarakangishije Luteri ko natisubiraho azacibwa mu itorero maze noneho icyo gihano gishyirwa mu bikorwa. Hasohotse irindi tangazo rivuga ko Luteri yitandukanyije n’itorero ry’i Roma ubuheruka. Iryo tangazo ryaramurwanyaga rikavuga ko yavumwe n’Ijuru kandi ko iteka aciriwe rireba n’abantu bose bashobora kwakira inyigisho ze. Urugamba rukomeye rwari rwaratangiye rwose. 100

Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo mugabane w’abantu bose Imana igenda ikoresha kugira ngo bageze ukuri kwihariye kureba abo mu bihe byabo. Mu gihe cya Luteri hari hariho ukuri kw’ingenzi kugenewe ab’icyo gihe. Muri iki gihe naho, hari ukuri kugenewe itorero. Imana yo ikora ibintu byose ikurikije ubushake bwayo, yagiye inezezwa no gucisha abantu mu bintu bitandukanye ndetse no kubaha inshingano zihariye zirebana n’igihe barimo n’imibereho bafite. Nibaha agaciro umucyo bahawe, bazabona imbere yabo ukuri kurushaho gusobanuka. Nyamara muri iki gihe, abantu benshi ntibacyifuza ukuri kuruta uko byari biri ku bayoboke ba Papa barwanyaga Luteri. Nyamara nk’uko byabaye mu bihe bya kera, haracyariho wa mwuka wo kwemera inyigisho n’imigenzo by’abantu mu mwanya wo kwemera Ijambo ry’Imana. Abantu bigisha ukuri gukwiriye iki gihe ntibagomba kwitega ko bazakirwa neza kuruta uko byagendekeye abagorozi bo mu bihe byashize. Intambara ikomeye hagati y’ukuri n’ikinyoma, hagati ya Kristo na Satani izarushaho gukaza umurego kugeza ku iherezo ry’amateka y’isi. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze: ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti: ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu naryo bazaryitondera.” Yohana 15:19, 20. Ku rundi ruhande naho, Umwami wacu yavuze yeruye ati: “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza; kuko ari ko ba sekuruza banyu bagenje abahanuzi b’ibinyoma.” Luka 6:26. Muri iyi minsi, umwuka w’ab’isi ntugihuje n’umwuka wa Kristo kuruta uko byari bimeze mu bihe bya kera, kandi ababwiriza Ijambo ry’Imana batarigoretse muri iki gihe, ntibashobora kuzakiranwa ineza iruta iyagiriwe aba kera. Uburyo bwo kurwanya ukuri bushobora guhindura isura, urwango rushobora kuba rutagaragara cyane bitewe n’uko ruhishwe cyane, ariko kurwanywa biracyariho kandi bizakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’ibihe. 101

Ibintu By'Ukuri

Kurwanywa niwo mugabane w’abantu bose Imana igenda ikoresha kugira ngo bageze

ukuri kwihariye kureba abo mu bihe byabo. Mu gihe cya Luteri hari hariho ukuri kw’ingenzi

kugenewe ab’icyo gihe. Muri iki gihe naho, hari ukuri kugenewe itorero. Imana yo ikora

ibintu byose ikurikije ubushake bwayo, yagiye inezezwa no gucisha abantu mu bintu

bitandukanye ndetse no kubaha inshingano zihariye zirebana n’igihe barimo n’imibereho

bafite. Nibaha agaciro umucyo bahawe, bazabona imbere yabo ukuri kurushaho gusobanuka.

Nyamara muri iki gihe, abantu benshi ntibacyifuza ukuri kuruta uko byari biri ku bayoboke

ba Papa barwanyaga Luteri. Nyamara nk’uko byabaye mu bihe bya kera, haracyariho wa

mwuka wo kwemera inyigisho n’imigenzo by’abantu mu mwanya wo kwemera Ijambo

ry’Imana. Abantu bigisha ukuri gukwiriye iki gihe ntibagomba kwitega ko bazakirwa neza

kuruta uko byagendekeye abagorozi bo mu bihe byashize.

Intambara ikomeye hagati y’ukuri n’ikinyoma, hagati ya Kristo na Satani izarushaho

gukaza umurego kugeza ku iherezo ry’amateka y’isi.

Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze: ariko kuko

mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo

nababwiye nti: ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya,

niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu naryo bazaryitondera.” Yohana 15:19, 20. Ku rundi

ruhande naho, Umwami wacu yavuze yeruye ati: “Muzabona ishyano abantu nibabavuga

neza; kuko ari ko ba sekuruza banyu bagenje abahanuzi b’ibinyoma.” Luka 6:26.

Muri iyi minsi, umwuka w’ab’isi ntugihuje n’umwuka wa Kristo kuruta uko byari bimeze

mu bihe bya kera, kandi ababwiriza Ijambo ry’Imana batarigoretse muri iki gihe, ntibashobora

kuzakiranwa ineza iruta iyagiriwe aba kera. Uburyo bwo kurwanya ukuri bushobora

guhindura isura, urwango rushobora kuba rutagaragara cyane bitewe n’uko ruhishwe cyane,

ariko kurwanywa biracyariho kandi bizakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’ibihe.

101

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!