21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

tangazo rimuca mu itorero ndetse n’izindi nyandiko zishyigikira ubutegetsi bwa Papa maze

abitwikira mu ruhame rw’imbaga y’abanyeshuri, intiti zigisha muri kaminuza ndetse na

rubanda rwo mu nzego zose. Yaravuze ati: “Kubwo gutwika ibitabo byanjye, abanzi banjye

babashije gutesha agaciro umurimo w’ukuri mu ntekerezo za rubanda kandi barimbura

imitima yabo. None kubera iyo mpamvu nanjye ntwitse ibitabo byabo. Urugamba rukaze

rwamaze gutangira. Kugeza none icyo nakoze kwari ugukina na papa gusa. Natangiye uyu

murimo mu izina ry’Imana, kandi uzarangira ntahari ahubwo uzarangizwa n’imbaraga zayo.”

108

Ku magambo yo kunnyega yavuzwe n’abanzi be bamukwenaga ndetse n’intege nke ziri

mu murimo we, Luteri yarashubije ati: “Ni nde uzi niba Imana yarantoranyije kandi

ikampamagara? Basuzugura Imana ubwayo. Mose yari wenyine ubwo bavaga mu Misiri,

Eliya yari wenyine mu ngoma y’umwami Ahabu, Yesaya nawe yari wenyine muri

Yerusalemu na Ezekeli yari wenyine muri Babuloni...Ntabwo Imana yigeze itoranya

umutambyi mukuru cyangwa undi muntu ukomeye ngo babe abahanuzi. Ahubwo yatoranyije

abantu baciye bugufi kandi b’insuzugurwa, ndetse rimwe yatoranyije Amosi wari

umushumba. Mu bihe byose byabayeho, intungane zagiye zihara amagara yazo maze

zigacyaha abakomeye, abami, ibikomangoma, abatambyi ndetse n’abanyabwenge. . .Ntabwo

mvuga ko ndi umuhanuzi, ahubwo ndavuga ko bakwiriye gutinya babitewe gusa n’uko ndi

umwe bo bakaba ari benshi. Ibi mbizi neza ko Ijambo ry’Imana riri kumwe nanjye kandi ko

ritari kumwe nabo.” 109

Nyamara ntabwo Luteri yafashe umwanzuro wo kwitandikanya burundu n’itorero nta

rugamba rukomeye arwanye n’intekerezo ze. Muri icyo gihe niho yanditse ati: “Buri munsi

ndushaho kumva uko bikomeye ibyo umuntu yatojwe kugenderamo akiri umwana. Nubwo

ku ruhande rwanjye nari mfite Ibyanditswe, mbega uburyo byanteye umubabaro mwinshi

kwiyumvisha ko nkwiriye guhangara guhagarara njyenyine nkarwanya Papa kandi nkavuga

ko ari antikristo! Mbega imibabaro umutima wanjye wagize utari warigeze ugira! Mbega

uburyo incuro nyinshi ntabuze kujya nibaza iki kibazo mbabaye, ari nacyo akenshi abayoboke

ba Papa bambazaga bati: ‘Mbese ni wowe munyabwenge wenyine?’ Mbese abandi bose

bamaze iki icyo gihe cyose bari mu buyobe? None se amaherezo niba ari wowe wibeshya

kandi ukaba uri gushora abantu benshi mu buyobe bwawe maze amaherezo bakazazimira

by’iteka?’ Uko ni ko narwanaga n’ibitekerezo byanjye ndetse na Satani kugeza igihe Kristo,

kubw’ijambo rye ritibeshya, yakomeje umutima wanjye imbere y’uko gushidikanya.” 110

Papa yari yarakangishije Luteri ko natisubiraho azacibwa mu itorero maze noneho icyo

gihano gishyirwa mu bikorwa. Hasohotse irindi tangazo rivuga ko Luteri yitandukanyije

n’itorero ry’i Roma ubuheruka. Iryo tangazo ryaramurwanyaga rikavuga ko yavumwe n’Ijuru

kandi ko iteka aciriwe rireba n’abantu bose bashobora kwakira inyigisho ze. Urugamba

rukomeye rwari rwaratangiye rwose.

100

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!