21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

kubishimangira mu mitima y’abasore. Ntanze inama ko nta muntu ukwiriye gushyira umwana

we ahantu Ibyanditswe Byera bidafite intebe. Ikigo cyose abantu badahugira mu Ijambo

ry’Imana ubudatuza nta cyakibuza kwigarurirwa n’ikibi.” 105

Ayo magambo yakwirakwiye byihuse mu Budage kandi ateza impinduka ikomeye mu

bantu. Igihugu cyose cyarakangutse maze imbaga y’abantu ihagurutswa no gushyigikira

iby’ubugorozi. Abanzi ba Luteri, bari bafite ishyushyu rikomeye ryo kwihorera, basabye Papa

kumufatira ingamba ntakuka. Hatanzwe itegeko rivuga ko inyigisho ze zikwiriye guhita

zicibwa. Luteri n’abayoboke be bahawe iminsi mirongo itandatu yo kwisubiraho, batabikora,

nyuma y’iyo minsi bagacibwa mu itorero.

Ubugorozi bwari bugeze mu gihe gikomeye cyane. Mu myaka amagana menshi iteka rya

Papa ryo guca umuntu mu itorero ryateraga ubwoba bwinshi n’ibikomangoma bikomeye. Iryo

teka ryari ryarujuje umuvumo ubwami bukomeye. Abagerwagaho no gucibwaho iteka na

Roma, muri rusange abantu babarebanaga ubwoba. Babuzwaga kuvugana na bagenzi babo

kandi bagafatwa nk’abadafite uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko, bagomba

guhigwa kugira ngo bicwe. Luteri ntiyari ayobewe akaga kari kamutegereje; ariko

yarashikamye, yiringira ko Kristo ari we uzamukomeza kandi akamubera ingabo imukingira.

Mu kwizera n’ubutwari by’abahorwaga kwizera kwabo, Luteri yaranditse ati: “Ntabwo nzi

ibyenda kubaho, nta n’ubwo nitaye ku kubimenya...Reka ibiba bibe uko bishaka, njye nta

bwoba mfite. Dore n’ikibabi cy’igiti ntikigwa hasi Data atabishaka. None se twe azatwitaho

bingana iki! . . . Ni iby’agaciro gakomeye kuzira Jambo kuko Jambo uwo wemeye guhinduka

umuntu na we ubwe yarapfuye. Niba dupfana na we, tuzabana na we, kandi nitunyura mu byo

yanyuzemo mbere yacu, tuzaba aho ari ndetse tuzabana nawe ubuziraherezo.” 106

Ubwo iteka ryaciwe na Papa ryageraga kuri Luteri, yaravuze ati: “Iryo tegeko

ndarihinyuye, kandi nzanarirwanya, kuko ritubahiriza Imana, ndetse ni ibinyoma. . . Kristo

ubwe ni we ucirwaho iteka muri iryo tegeko... Nishimiye kugerwaho n’ibyo bibi nzira

umurimo urusha indi yose kuba mwiza. Ndumva mfite umudendezo ukomeye mu mutima

wanjye kuko noneho nzi ko Papa ari antikristo kandi ko intebe ye y’ubwami ari intebe ya

Satani ubwe.” 107

Nyamara rya tegeko ry’i Roma ryari rifite ububasha. Gushyira abantu muri gereza,

kwicisha urubozo n’inkota ni byo byari intwaro ya Roma yo guhatira abantu kuyumvira.

Abanyantege nke n’abanyabwoba batengurirwaga imbere y’iteka rya Papa, kandi nubwo muri

rusange abantu bagiriraga Luteri impuhwe, benshi babonaga ko bidakwiriye guhara amagara

yabo bazira kugorora itorero. Ibintu byose byasaga n’ibyerekana ko umurimo wa Luteri ugiye

kurangira.

Nubwo byari bimeze bityo, Luteri yari ataragira ubwoba. Roma yari yaramuciye kandi

abatuye isi bari bategereje ko yicwa cyangwa agahatirwa kwisubiraho. Ariko mu mbaraga

ikomeye, Luteri yabwiye Roma ko ari yo iciriweho iteka kandi avugira ku mugaragaro ko

yiyemeje gutandukana nayo by’iteka. Luteri afata inyandiko z’amategeko y’idini n’iryo

99

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!