21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

igikomangoma cy’i Saxony arwanya Luteri cyane kandi asaba ko Ferederiko yamwohereza i

Roma cyangwa akamuca i Saxony.

Mu kwisobanura, Luteri yasabye ko intumwa ya Papa cyangwa Papa ubwe berekena mu

Byanditswe ikosa yaba afite; kandi arahira akomeje ko yiteguye kureka inyigisho ze mu gihe

zigaragajwe ko zivuguruza Ijambo ry’Imana. Yanashimiye Imana kuba yarabonye ko

bimukwiriye kurenganywa kubw’umurimo muziranenge.

Ferederiko wari igikomangoma cy’i Saxony ntabwo yari asobanukiwe neza n’inyigisho

zivuguruye, ariko yari yaranyuzwe cyane n’ubutungane, imbaraga no kumvikana

kw’amagambo ya Luteri, kandi yiyemeza kumurinda kugeza ubwo kugeza ubwo

bazagaragaza ko Luteri ari mu makosa. Ubwo yasubizaga kubyo iyo ntumwa ya Papa

yasabaga, Ferederiko yaranditse ati: “‘Kuva Dogiteri Martin Luteri yarakwitabye i Augsburg,

wagombye kunyurwa. Ntabwo twari twiteze ko ushishikazwa no gutuma yisubiraho utabanje

kumwemeza amakosa ye. Nta muntu n’umwe wo mu ntiti zo mu ntara yacu wigeze

amenyesha ko inyigisho za Martin zisuzuguza Imana, ko zirwanya ubukristo cyangwa ko ari

iz’ubuhakanyi.’ Ikindi kandi icyo gikomangoma cyanze kohereza Luteri i Roma cyangwa

kumwirukana mu ntara gitegeka.” 98

Igikomangoma Ferederiko yabonye ko muri rusange, mu bantu hariho ukwicwa

kw’amabwiriza y’imico-mbonera. Umurimo ukomeye w’ivugurura wari ukenewe. Uburyo

bukomeye kandi buhenze bwakoreshwa bwose kugira ngo bahagarike kandi bahane

ubwigomeke ntacyo byajyaga kugeraho keretse gusa abantu bazirikanye kandi bakumvira

ibyo Imana ibasaba ndetse n’amabwiriza y’uwamurikiwe nayo. Ferederiko yabonaga ko

Luteri akora kugira ngo abageze kuri iyo ntego bityo yishima rwihishwa ashimishijwe n’uko

hari impinduka nziza yigaragaza mu itorero.

Yabonye kandi ko Luteri wari umwigisha muri Kaminuza hari ibikomeye yagezeho. Hari

hashize umwaka umwe gusa Luteri amanitse amahame shingiro ye kuri kiriziya ngari, ariko

hari harabayeho kugabanyuka gukomeye kw’umubare w’abagenzi bazaga gusura iyo kiriziya

ku munsi w’abatagatifu bose. Roma yari yarabuze abaza kuramya ndetse n’amaturo, nyamara

umwanya wabo wagiwemo n’irindi tsinda ryabazaga i Wittenburg, bataje nk’abagenzi baje

kuramya abatagatifu, ahubwo babaga ari abanyeshuri baje kuzura amashuri yaho. Hirya no

hino inyandiko za Luteri zari zarakanguriye abantu gusoma Ibyanditswe Byera, kandi

abanyeshuri bazaga kuri Kaminuza badaturutse mu ntara zose z’Ubudage gusa ahubwo

bavuye no mu bindi bihugu. Abasore bazaga bakabona umujyi wa Wittemberg ubwa mbere,

“bazamuraga amaboko yabo bakayerekeza mu ijuru maze bagashimira Imana kuba yaratumye

umucyo w’ukuri umurika uturutse muri uwo mujyi nk’uko mu bihe bya kera waturukaga i

Siyoni ugakwira no mu bihugu bya kure cyane.” 99

Kugeza icyo gihe Luteri yari yaritandukanyije n’amakosa y’itorero ry’i Roma by’igice.

Ariko uko yagereranyaga Ibyanditswe Byera n’amategeko n’amateka yashyizweho na papa,

yarushagaho gutangara. Yanditse agira ati: “Ubu ndi gusoma amategeko ya Papa,...Ntabwo

97

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!