21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

icyigisho cy’ingenzi ku bumva ko Imana yabahamagariye kubwira abandi ukuri gukomeye

kw’iki gihe. Uko kuri kuzabyutsa urwango rwa Satani n’urw’abantu bakunda ibitekerezo

bihimbano byahimbwe na Satani. Mu ntambara barwana n’imbaraga y’umubi, hakenewe

ikindi kintu kirenze imbaraga n’ubwenge bya kimuntu.

Igihe abanzi be bitabazaga imihango n’imigenzo, cyangwa ibyemezo n’ububasha bya

Papa, Luteri yabasubirishaga Bibiliya, Bibiliya yonyine. Muri yo harimo ingingo batabashaga

kwisobanuraho bityo ababaswe n’imigenzo n’imihango basakuza basaba ko yicwa nk’uko

Abayuda basabiye Kristo gupfa. Abayoboke ba Papa basakuzaga bavuga bati: “Ni

umuhakanyi! Byaba ari ukugambanira itorero bikomeye kureka umuhakanyi uteye ubwoba

akabaho n’ubwo yaba isaha imwe! Nimuhite mushinga urumambo rwo kumumanikaho!” 93

Ariko ntabwo yishwe bitewe n’ubwo burakari bwabo bukaze. Imana yari imuteganyirije

umurimo agomba gukora, bityo yohererezwa abamarayika bo mu ijuru ngo bamurinde.

Nyamara, abantu benshi bari barakiriye umucyo w’agatangaza bawugejejweho na Luteri

bagezweho n’umujinya wa Satani kandi bagerwaho no gutotezwa n’urupfu rw’agashinyaguro

badatinya kubwo gukunda ukuri.

Inyigisho za Luteri zakuruye intekerezo z’abantu benshi bashishoza mu Budage hose.

Imirasire y’umucyo yaturukaga mu bibwirizwa bye no mu nyandiko ze yakanguye kandi

imurikira abantu ibihumbi byinshi. Ukwizera kuzima kwasimburaga imigenzo n’imihango

igaragara inyuma itorero ryari rimazemo igihe kirekire. Uko bwacyaga bukira niko abantu

barushagaho kutizera inyigisho zidahamye z’itorero ry’i Roma. Inzitizi z’urwikekwe

zavagaho. Ijambo ry’Imana Luteri yashingiragaho agenzura inyigisho yose n’ikivugwa cyose

ryari nk’inkota ityaye amugi yombi, rikagenda rikahuranya imitima y’abantu. Byagaragaraga

ko ahantu hose hatutumba icyifuzo cy’iterambere mu bya Mwuka. Abantu hose bari bafite

inzara n’inyota byo gutungana batari barigeze bagira mu bihe byashize. Abantu benshi bari

bamaze imyaka myinshi bahanze amaso yabo imihango n’abahuza b’abantu, noneho

barahindukiye batumbira Kristo wabambwe bafite kwihana no kwizera.

Uko gukanguka kwakwiriye hose kwakanguye ubwoba bw’abayobozi b’itorero riyoborwa

na Papa. Luteri yahamagariwe kwitaba i Roma kugira ngo asubize ikirego yarezwe

cy’ubuyobe. Uko guhamagarwa kwateye incuti ze ubwoba. Bari bazi neza akaga

kamutegereje muri uwo mujyi wirunduriye mu bibi kandi wari warasinze amaraso y’abahowe

kwizera Yesu. Barwanyije ko yajya i Roma maze basaba ko yacirirwa urubanza mu Budage.

Uko gusaba kwaje kwemerwa maze intumwa ya Papa yoherezwa kujya gukurikirana urwo

rubanza. Mu mabwiriza Papa yahaye iyi ntumwa harimo ko byamaze kwemezwa ko Luteri

ari umuhakanyi. Kubw’ibyo iyo ntumwa yategetswe guhita amukurikirana kandi

akamucecekesha. Iyo yajyaga gukomeza kwihagararaho kandi iyo ntumwa ya Papa ntibashe

kumufata, yari yahawe ububasha bwo kumugira igicibwa mu Budage hose; akamuca,

akamuvuma kandi n’abifatanyije na we bose bagacibwa.” 94 Ikigeretse kuri ibyo, kugira ngo

ubuyobe burandurwe burundu, Papa yategetse intumwa ye guca abantu bose bakwirengagiza

93

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!