21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Yongeye kuvuga ati: “Ibyo nkora byose bizakorwa, atari kubw’ubushishozi bw’abantu

ahubwo ari kubwo inama y’Imana. Niba uyu murimo ari uw’Imana, ni nde uzawuhagarika?

Niba atari uwayo, ni nde ubasha kuwukomeza? Si ubushake bwanjye, cyangwa ubwabo,

cyangwa ubwacu, ahubwo ni ubwawe Data Wera uri mu ijuru.” 90

Nubwo Luteri yari yarahagurukijwe na Mwuka w’Imana kugira ngo atangire umurimo

we, ntabwo yabashaga kuwuteza imbere adahuye n’intambara zikomeye. Ibirego by’abanzi

be, guharabika imigambi ye, ndetse no gutekereza nabi imico ye n’impamvu yamuhagurukije

byamwisutseho nk’umwuzure kandi ntibyaburaga kumugiraho ingaruka. Yari yarumvise afite

icyizere cy’uko abayobozi b’abantu haba mu itorero no mu mashuri bazifatanya nawe mu

muhati wo kuzana ivugurura. Amagambo yo kumutera ubutwari yavaga ku bari mu myanya

yo hejuru mu buyobozi yamuteye ibyishimo amwuzuza n’ibyiringiro. Mu bitekerezo bye yari

yaramaze kubona umuseke urabagirana w’itorero. Ariko ya mvugo yo kumutera ubutwari

yaje kuvamo kumuveba no kumuciraho iteka. Abanyacyubahiro benshi baba abo mu itorero

na leta bari baremeye ko ingingo ze zifite ukuri; ariko bidatinze baza kubona ko kwemera uko

kuri byari guteza impinduka zikomeye. Kujijura no kuvugurura abantu byari gushegesha

ubutegetsi bw’i Roma, bigahagarika amasoko menshi yisukaga mu butunzi bw’i Roma bityo

bigahungabanya imibereho myiza y’abayobozi b’itorero riyoborwa na papa. Byongeye kandi,

kwigisha abantu gutekereza no gukora nk’ibiremwa bifite umudendezo, kubigisha guhanga

amaso Kristo wenyine kugira ngo babone agakiza byari guhirika intebe y’ubutware bwa Papa

ndetse bikaba byasenya n’ubutegetsi bwabo. Kubera iyo mpamvu bahakanye rwose ku

mugaragaro ubwenge bahishuriwe n’Imana maze bahitamo kujya mu ruhande rurwanya

Kristo n’ukuri bakoresheje kurwanya uwo Imana yari yabatumyeho ngo abamurikire.

Luteri yahinze umushyitsi ubwo yibonaga ari we muntu wenyine uhanganye n’ububasha

buruta ubundi ku isi. Rimwe na rimwe yajyaga ashidikanya akibaza niba koko yarashorewe

n’Imana ngo ahangane n’ubutegetsi bw’itorero. Yaranditse ati: “Nari iki jyewe wo guhangana

n’ubutware bwa Papa, uwo abami bo ku isi ndetse n’isi yose bahindira umushyitsi imbere?

...Nta muntu wabasha kumenya uko umutima wanjye wababaye muri iyo myaka ibiri ya

mbere, ndetse n’akangaratete no kwiheba naguyemo.” 91

Nyamara Luteri ntiyaretswe ngo acike intege bikomeye. Igihe ubufasha bw’abantu bwari

butakiriho, yakomeje guhanga amaso Imana yonyine maze amenya ko akwiriye kwibera mu

mahoro atagira impinduka akishingikiriza kuri kwa kuboko kw’Ishobora byose.

Luteri yandikiye umuntu wakundaga ivugurura agira ati: “Ntabwo dushobora kugera aho

dusobanukirwa Ibyanditswe kubwo kwiga cyangwa ubwenge. Inshingano yawe ya mbere ni

ugutangiza isengesho. Inginga Imana ngo mu mbabazi zayo nyinshi iguhe ubusobanuro

nyakuri bw’Ijambo ryayo. Nta wundi musobanuzi w’Ijambo ry’Imana uruta

Uwaryandikishije nk’uko ubwe yivugiye ati: ‘Bose bazigishwa n’Imana.’ Ntukagire icyo

wiringira cyava mu mirimo yawe no mu myumvire yawe bwite: iringire Imana gusa

n’imbaraga ya Mwuka wayo. Iringire ibishingiye ku ijambo ry’uwabinyuzemo.” 92 Aha hari

92

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!