15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

amanika ku rugi rwayo urupapuro rwanditsweho ingingo mirongo cyenda n’eshanu zirwanya

inyigisho ivuga iby’ibyemezo bihesha imbabazi z’ibyaha (indurugensiya). Yavuze ko

yiteguye guzasobanura ashyigikira izo ngingo ku munsi wari gukurikiraho muri kaminuza,

akanyomoza abantu bose bari guhangara kuzirwanya.

Izo ngingo ze zakuruye intekerezo z’abantu muri rusange. Barazisomye bakongera

kuzisoma kandi aho banyuze hose bakagenda bazisubiramo. Habayeho gukanguka gukomeye

muri kaminuza ndetse no mu mujyi wose. Izo ngingo shingiro zagaragaje ko ububasha bwo

kubabarira ibyaha no gukuraho igihano cyabyo butigeze buhabwa Papa cyangwa undi muntu

uwo ari we wese. Iyo gahunda yabo yose yari uburiganya, -abibara nk’uburyo bwo kwaka

abantu amafaranga bashingiye ku kwizera kw’abantu kuzuye ubwoba n’ubujiji, akaba ari

n’uburyo Satani akoresha kugira ngo arimbure ubugingo bw’abantu bose babasha kwizera

ibinyoma bye. Yerekanye neza kandi ko Ubutumwa bwiza bwa Kristo ari bwo butunzi buruta

ubundi itorero rifite, kandi ko ubuntu bw’Imana bwahishuriwe muri ubwo butumwa

buhererwa ubuntu abantu bose babushakisha kwihana no kwizera.

Ingingo shingiro za Luteri zatezaga impaka ariko nta muntu n’umwe watinyutse kuzana

ingingo izirwanya. Mu minsi mike ibibazo izo ngingo yatanze zari zimaze gukwira mu gihugu

cy’Ubudage cyose, kandi mu byumweru bike gusa zari zimaze kugera aharangaga Ubukristo

hose. Abantu benshi bakundaga itorero ry’i Roma bari barabonye kandi bababazwa

n’amarorerwa akomeye yari yarahawe icyicaro mu itorero nyamara ntibamenye uko

bayahagarika. Basomye izo ngingo bafite ibyishimo byinshi bazibonamo ijwi ry’Imana

rizivugiramo. Babonye ko kubw’ubuntu bwe Umukiza yarambuye ukuboko kugira ngo

ahagarike amatwara y’ubuhendanyi yakomezaga kwiyongera aturutse i Roma.

Ibikomangoma n’abanyamategeko banezerewe mu ibanga ko hari habonetse ikirogoya ubwo

butegetsi bwarangwaga n’ubwirasi butemeraga uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro

bwafashe.

Ariko abantu benshi bari barabaswe n’icyaha no kwizera iby’ubupfumu ubwo babonaga

ko ibyo bizeraga by’ibinyoma kandi byari byarabamaze ubwoba bishenywe, bagize ubwoba.

Indyarya z’abayobozi b’idini zimaze kubona ko zirogowe mu murimo wazo wo guha intebe

icyaha kandi babonye inyungu zabo zibangamiwe, bagize uburakari bukabije maze bishyira

hamwe kugira ngo bashyigikire inyigisho zabo. Luteri yagize abamurega benshi yagombaga

guhangana nabo. Bamwe bamureze guhubuka no gukora atabitekerejeho. Abandi bamurega

ko atizera, bakavuga ko atayobowe n’Imana, ahubwo ko yakoreshwaga n’ubwibone no

kurarikira. Yarasubizaga ati: ” Ni nde utazi ko bitajya bishoboka ko hari umuntu uzana

igitekerezo gishya maze ntagaragare ko afite ubwibone, kandi ntaregwe guteza

impaka?...Kuki Kristo n’abahowe kwizera kwabo bose bishwe? Byatewe n’uko basaga

n’abirasi basuzugura ubwenge bwariho muri icyo gihe, ndetse n’uko bazanaga amatwara

mashya batabanje kwicisha bugufi ngo bagishe abazi ubwenge bwo mu bihe byashize.”

89

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!